Digiqole ad

“Nari umugabo ikwiye kwamburwa intebe no muri muzika”- Mc Tino

Kasirye Martin umuhanzi, umunyamakuru ndetse akaba n’umushyushya rugamba ‘Master of Ceremony’ mu bitaramo byinshi bitandukanye cyane cyane iby’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ngo asanga nari umugabo muri muzika ikwiye kwamburwa intebe.

Mc Tino umwe mu bashyushya rugamba bakunzwe n'urubyiruko cyane
Mc Tino umwe mu bashyushya rugamba bakunzwe n’urubyiruko cyane

Imwe mu mpamvu Mc Tino yaba yatangaje aya magambo, ngo ni uburyo agenda areba abahanzi bamwe na bamwe bitabira amwe mu marushanwa agenda abera mu Rwanda kandi abenshi ari izina gusa batwaye nta bikorwa runaka biruta iby’abandi bahanzi.

Ku bw’izo mpamvu rero asanga ari abategura irushanwa iryo ariryo ryose bagakwiye kujya bareba ibikorwa by’umuhanzi aho gufata izina rye gusa kubera ko asanzwe azwi.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Mc Tino yatangaje ko ibikorwa aribyo bikwiye guhabwa intebe aho kugendera ku izina gusa.

Yagize ati “Muri muzika ikintu cyo kuba nari umugabo gikwiye gucika burundu. Kuko usanga hari abahanzi bakagombye kuba bazamuka mu gihe bagaragaje imbaraga, ariko kubera ko badafite amazina akomeye bikabaviramo kuguma hahandi batangiriye.

Ku ruhande rwanjye nsanga ibyo bintu byagacitse, Niba umuhanzi bigaragara ko yakoze agahemberwa ibikorwa bye. Kuko ni nabwo muzika izatera imbere mu gihe impano zizaba ari nyinshi bizanatera ishyaka ku bahanzi bamwe na bamwe batangire gushaka icyatuma arusha mugenzi we gukora ibikorwa byiza”.

Mu minsi ishize nibwo itsinda ribarizwamo uyu muhanzi rya TBB ryashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Yampaye inka’, Mc Tino anemeza ko iri mu mashusho y’indirimbo nziza zagiye hanze mu kwezi kwa Nzeri 2014.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=7Mhsc9LNpx8″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ARIKO SE UBU ABA BAHANZI BAGIYE BARIRIMBA MU KINYARWANDA CYANGWA BAKABIREKA!!!! UBU SE IYI NDIRIMBO KUYITA “YAMPAYE INKA” IKARANGIRA NTA MAGAMBO Y’IKINYARWANDA WUMVISEMO UBU NI IBINTU KOKO???!!!! ABAHANZI B’IKI GIHE NI BA SAGIHOBE PEE!!! UKUNTU AKA KARIRIMBO KARI GAFITE INJYANA NZIZA ARIKO KAKABURA AMAGAMBO!!!! CLIP YO NI AKAVUYO GUSA, KANDI HARI HARIMO ABANA BAKEYE!!! MWISUBIREHO!!!!

  • Shishoza nimwe muhora muvuga ngo abahanzi bacu ntibashobora kurenga imipaka, ese ubwo barenga imipaka baririmba mu Kinyarwanda gusa? Ewana ahubwo nimukomerezeho. Big uppp

  • Ngahonawe gerageza urebeko izinaryawe ryamenyekana wowe ntuteze nokurenga mikoro.kuri.ladio.cyakora ujyewikina nhubundi wowe.nistindaryawe ntakajyamo

Comments are closed.

en_USEnglish