Digiqole ad

Minisitiri wa ICT ngo yakoze kuri mudasobwa ageze muri Kaminuza

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga ko nawe yakoze kuri mudasobwa ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Abivuga ahumuriza abana bataragerwaho n’ikoranabuhanga mu byaro.

Aha ni i Mukuge mu  murenge wa Ngera akarere ka Nyaruguru nabo bafite ikibazo cyo kutagerwaho n'Ikoranabuhanga .Minisitiri avuga ko hari hari ikizere ko rizabageraho
Aha ni i Mukuge mu murenge wa Ngera akarere ka Nyaruguru nabo bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’Ikoranabuhanga . Minisitiri avuga ko hari hari ikizere ko n’aha rizabageraho

Mu Kiganiro Rwanda Today, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko yakoze kuri Mudasobwa ageze mu wa kabiri ubwo yigaga ikoranabuhanga nyuma akaza kubonamo impamyabushobozi ihanitse.

Ati“Wenda nanjye iyo ngira amahirwe yo kuyikoraho nkiri muto nari kuvumbura ikintu gikomeye, ariko ikinshimisha ni ukubona abana bato bazamuka baryiyumvamo. Abana batari kuryibonamo ubu ni ukuba tudafite ubushobozi bwo kuritangiza hose ariko ntibyatubuza kuba tugize aho dutangirira.”

Minisitiri Nsengimana iyo urebye muri rusange abana bo mu mashuri abanza n’umubare wa mudasobwa zihari ubu, imibare igaragaza komudasobwa imwe iri ku bana 40 muri 2020 ngo ikazaba ari imwe ku bana barindwi.

Avuga ko aba bana batakwiheba kuko  nabo ikoranabuhanga rizagenda ribageraho uko bazamuka mu byiciro by’amashuri

Minisitiri Nsengimana avuga ko gahunda ya mudasobwa idakwiye kujya yubahirizwa ari uko Leta yazitangiye ubuntu ahubwo ababyeyi n’amashuri yigenga bakwiye kuyibabira kugira.

Ati“Kugeza ubu sinzi impamvu abana biga mu mashuri ahenze badakoresha mudasobwa kandi amikora ahari haba ku babyeyi n’amashuri…mu byaro ahatari amashanyarazi hari uburyo umuntu ashobora gukoresha ikoranabuhanga akoresheje imirasire y’izuba kandi usanga amafaranga ahari ahubwo ni uguhindura imitekerereze.”

Avuga ko waba uri umuhinzi, umukozi wa Leta cyangwa umwarimu buri wese agomba kubyaza umusaruro ikoranabuhanga kuko ari ugushaka igisubizo ku kibazo wibazaga ngo umusaruro wiyongere.

 Minisitiri Nsengimana avuga ko yakoze kuri mudasobwa ageze muri Kaminuza
Minisitiri Nsengimana avuga ko yakoze kuri mudasobwa ageze muri Kaminuza

U Rwanda rugiye gutangiza 4G LTE

Nkuko abitangaza muri uku kwezi kwa cumi u Rwanda rugiye kubimburira ibindi bihugu byo mu karere gutangiza interineti yihuse(4G LTE).

Ati“buriya kudapfusha ubusa igihe nicyo ikoranabuhanga ryaje kutumarira, niba ufite ibintu byinshi byo gukora ikoranabuhanga niho rikunganira kandi rigakora akazi kakorwaga n’abantu benshi…uko tuzagira ikorababuhanga ryihuse niko tuzabyaza umusaruro igihe dufite.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko mu myaka ibiri  muri Serivisi zose hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga ku buryo ubukungu ukuyemo ikoranabuhanga ubuzima bwahagarara. 

 Smart Kigali, Tunga TV byarakomeje?

Minisitiri avuga ko ikoranabuhanga ryinjira mu bantu ariko bakaribura ntaho ryagiye ngo gahunda ya Tunga TV yari iyo gukora ubukangurambaga  kuva mu mashusho ya kera(Analogue)  ndetse no kugirango umubare w’abatunze insakazamashusho wiyongere.

Avuga ko iyi gahunda ikiriho kandi umusaruro wayo wabonetse.

Gahunda ya Smart Kigali nayo kwari ukugeza murandasi ahantu henshi mu mujyi wa Kigali cyane cyane ahahurira abantu benshi, kwishyurana amafaranga, kuyobora abantu n’ibindi akavuga ko byinshi muri Kigali byarangiye.

Gusa benshi bakomeza gukemanga iyi gahunda ya Smart Kigali kuko mu modoka zitwara abagenzi no muri gare ngo baheruka yo WiFi iyi gahunda itangira….

 

Amafoto/Eric BIRORI /UM– USEKE

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish