Digiqole ad

Kaminuza y’u Rwanda irahakana ko yirukanye abakozi 172

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda burahakana amakuru avuga ko bwirukanye abakozi 172, buvuga ko bari abakozi bakoreraga ku masezerano y’akazi (contract) yagombaga kurangirana n’itariki 30 Nzeri 2014 bityo ngo bafata umwanzuro w’uko imyanya yabo izashyirwa ku isoko igahatanirwa bundi bushya.

Pudence Rubingisa
Pudence Rubingisa ushinzwe imari n’ubuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko abatari mu kazi ari amasezerano yabo yarangiye

Bamwe mu bakozi ba Kaminuza bavuga ko ubu batakaje imirimo yabo mu buryo batasobanukiwemo neza, bigendanye n’amavugurura ari gukorwa mu mirimo y’abakozi ba Leta.

Aba bakozi ubu batakibarirwa mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda nta barimu barimo, ni abakozi bakoraga mu mirimo itandukanye (Administrative and support staff)  muri kaminuza, abenshi bakaba bari ab’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Pudence Rubingisa, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubuyobozi  muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko hari abari abakozi ba Kaminuza mu mashami yayo atandukanye bagera ku 172 ubu batakiri abakozi bayo kuko amasezerano y’akazi yabo yarangiranye n’itariki ya 30 Nzeri 2014.

Rubingisa avuga ko kuba bari abakozi ba kaminuza bakorera kuri kontaro (sous-contrat) bitavuze ko bagombaga gukomeza imirimo cyangwa kontaro zabo zihita zivugururwa ako kanya zikirangira.

Avuga ko ubundi Kaminuza y’u Rwanda nk’ikigo cya Leta batemerewe abakozi bakorera ku makontaro (sous-contrat), ahubwo ngo hakenewe aba-sous-statut wenda bakaba bakwifashisha umu-sous-contrat mu gihe hari nk’ahakenewe kuziba icyuho mu gihe runaka.

Rubingisa avuga kandi ko kuba kontaro z’aba bakozi zitavuguruwe ntaho bihuriye n’imikorere yabo myiza cyangwa mibi, ahubwo ngo ni uko kontaro zabo zari zirangiye.

Ati “Ntaho bihuriye no kugaya imikorere yabo, iyo contract irangiye ushobora kuyikomeza cyangwa ntuyongere, ntabwo bivuze ko contrat yongerwa ‘automatically’. Turateganya gushyira iyi myanya ku isoko muri uku kwezi kwa cumi kandi nabo bashobora kugaruka kuyihatanira turanabyifuza.”

Rubingisa kandi avuga ko gushyira ku isoko iyi myanya bifitiye akamaro Abanyarwanda kuko harimo imyanya ifitwe n’abanyamahanga kandi bigaragara ko hari abanyarwanda bashobora kuyikora neza nkabo, ndetse ngo kuri iyi nshuro nta munyamahanga uzashyirwa muri iyi myanya.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • I like you Pudence, Very bright!

  • You are correct DVC ,komerezaho umurava ufite ni mwinshi cyane uteze imbere igihugu cyawe.

  • hahahaha iyo umuntu amaze imyaka 10 akora warangiza ugahagarika akazi yakoraga ntabwo ubu umwirukanye?

Comments are closed.

en_USEnglish