Digiqole ad

Rwanda: Bazibuka Lucky Dube batanga Awards ku bahanzi ba Reggae

Tariki 18 Ukwakira abarasta n’abakunzi b’inyana ya Reggae ku isi bibuka  umuhanzi Luck Dube. I Kigali bateguye igitaramo cya Reggae cyo kumwibuka igitaramo kandi kizatangwamo ibihembo ku bahanzi ba Reggae bitwaye neza mu Rwanda.

Lucky Dube wishwe n'abagizi ba nabi iwabo, yari yarasuye u Rwanda ataramira abakunzi ba Reggae biratinda
Lucky Dube wishwe n’abagizi ba nabi iwabo, yari yarasuye u Rwanda ataramira abakunzi ba Reggae biratinda

Muri iki gitaramo kizabera kuri Mulindi Japan One Love aho bakunze kwitwa kwa Rasta abahanzi bakora Reggae mu Rwanda nka Ben Nganji , Chrispin Ngabirama, Chrison d’ Africa n’abandi bazataramana n’abakunzi ba Reggae bazaba bahari.

Mu kiciro cya kabiri cy’iki gitaramo, abahanzi bakora izindi njyana ariko bakanyuzamo n’injyana ya Reggae( Volonteer in Reggae) nka Knownless Butera, Oncle Augustin, Jules Sentore na Urban Boyz  nabo bazaririmba ndetse bavemo n’abahabwa Award y’agaciro k’ibihumbi 120 kuri buri muhanzi .

Zikkilla Rugambage ushinzwe gutegura iki gikorwa yabwiye Umuseke  batekereje gukora iki gikorwa kuko babonye ko injyana ya Reggae ikunze gusigazwa inyuma mu bikorwa byose biteza imbere umuziki nyarwanda.

Ati “Kandi nyamara Reggae niyo njyana yihariye mu gutambutsa ubutumwa”

Rugambage avuga ko imbogamizi bafite ari uko abantu batarumva Reggae nk’injyana y’ubutumwa bityo ngo no kubona abaterankunga biragorana.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira kuri Mulindi Japan One Love, abakunzi ba Reggae bakazaba bari kumwe n’umurasta w’umunyarwanda ukorera Reggae mu Buswisi witwa Jah Bone D.

Jah Bone D, uba muri Switzerland nawe azaba yitabiriye Reggae Music Award
Jah Bone D, uba muri Switzerland nawe azaba yitabiriye Reggae Music Award

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • knowless, austin , urburnboys ntago ari ba reggae singer ni kuki mudatumira aba reggae singer ko bahari benshi mugatumira abantu nkabo batanga message zitari iza reggae ngo n’uko bakoze rythm ya reggae

  • Nabazaga niba kwinjira ari ubuntu cg Frw

Comments are closed.

en_USEnglish