Month: <span>September 2014</span>

Ni gute Boko Haram yananiye igihugu cy’igihangange nka Nigeria???

Muraho abasoma Umuseke, Maze iminsi ntekereza ku bibazo bya Africa, ariko nibaza cyane ku buryo byakemurwa. Nkasanga biracyagoye cyane ko ibibazo bimwe na bimwe bikemuka kuko tutariyumvamo ubushobozi bwo kubikemura. Nigeria na Boko Haram ni urugero rw’uburyo abanyafrica tugifite ikibazo gikomeye cyo gukemura ibibazo bitureba. Ejo bundi nakurikiranaga imirimo y’Inama ya 69 y’inteko rusange y’Umuryango […]Irambuye

Soma ibyo bamwe mu banyarwanda baganirira kuri WhatsApp

Imbuga nkoranyambaga zivugirwaho byinshi byiza n’ibibi, haba ubwo zihuza abantu zikabafasha kuganira no kujya impaka zigamije kubaka ku ngingo zikomeye za politiki y’igihugu cyabo, uko babona ibintu, uko bumva bikwiye kugenda mu Rwanda n’ibindi…. Abantu mu miterere yabo baratandukanye, si buri gihe abantu bumva ibintu kimwe ariko uku kunyuranya gushobora kubakirwaho. Umuseke wabashije kubona ikiganiro […]Irambuye

JF Losciuto yavuze ibyatumye ava muri Rayon Sports

Jean Francois Losciuto wari umutoza mukuru wa Rayon Sports hashize icyumweru avuye muri iyi kipe ajya muri Burkina Faso mu ikipe ya ASFA Yennanga aho yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 4. Kuri iki cyumweru yatangarije RuhagoYacu ko ubukene bwatumye ava muri iyi kipe y’i Nyanza. Yagiye nyuma y’amezi abiri gusa asinyeku masezerano y’umwaka umwe muri […]Irambuye

“Siporo ni ikibuga cy’Ubuzima, ifasha abantu gutekereza neza…” Minisitiri Joe

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph HABINEZA arasaba Abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco wo gukora siporo kuko iyo uyikoze ikubera ikibuga cy’ubuzima. Minisitiri Amb. Joseph HABINEZA, yabitangarije mu karere ka Rutsiro ku wa gatanu tariki 26 Nzeri 2014 ubwo hatangizwaga siporo ya bose (Sports for all). Amb. Joseph HABINEZA yagize ati “Buri Munyarwanda yumve mu […]Irambuye

Uganda: Abarindaga Amama Mbabazi bafunzwe

Kuri uyu Kane igisirikare cya Uganda cyitwa UPDF( Uganda People’s Defense Forces) cyafashe kandi gifunga abasirikare babiri bari bashinzwe kurinda umutekano w’uwahoze ari Ministre w’Intebe, Amama Mbabazi wegujwe mu cyumweru gishize. Igisirikare kandi kiri guhiga umushoferi wa Amama witwa Sam Matovu nawe w’umusirikare ufite ipeti rya Warrant Officer II. Staff Sergeants Ahmed Baluku na Simon […]Irambuye

Kuririmba no kuvuza ingoma gakondo byamuteje imbere

“Ndi urwagihuta urwakigama umuhigira abanzi abahungu bose bbarusha gushyamanga iyo amacumu ashyize ibujyi namurimo. Ndi Hakizimana wa Mutagomwa wa Sirikare wa Nkundanyirazo wa Mbyiringoma wa Seminega Kujyenda Kujyesa kuri Yuhi.” Jean Pierre Hakizimana w’imyaka 24, utuye mu Kagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yabwiye Umuseke ko amaze imyaka 11 aririmba, abyina […]Irambuye

Kamonyi: Abarokotse Jenoside n’abishe ababo bahawe inka bahuriyeho

Amatsinda agizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abagize uruhare muri iyi Jenoside bireze bakemera icyaha bibumbiye, mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bahawe inka nk’ikimenyetso kigaragza intambwe bamaze gutera biyubaka. Aba baturage bagize ibi byiciro bibiri n’abo mu murenge wa Gacurabwenge, na Musambira bavuze ko batekereje kwibumbira hamwe mu matsinda abahuza bose, nyuma yo kubona ko […]Irambuye

Gasabo: Abafatanyabikorwa bahindura ubuzima bw'abaturage

Akarere ka Gasabo kizeye ko imibereho y’abaturage izarushaho kuba myiza biturutse ku mikoranire myiza gafitanye n’abafatanyabikorwa bahakorera mu bijyanye no kuzamura ubuzima bw’abaturage. Ibi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Louise Uwimana yabitangarije mu imurikabikorwa abafatanyabikorwa bakoze mu rwego rwo kumurikira akarere imirimo yabo, ku wa kane tariki 25 Nzeri. Yagize ati “Iyo ufashe […]Irambuye

Richard Tardy na Goran Kopunovic basabye gutoza Rayon

Abatoza Richard Tardy na Goran Kopunovic bombi baciye mu Rwanda umwe mu makipe y’igihugu y’abato undi mu ikipe ya Police FC Umuseke wamenye ko bagejeje amaruwa asaba akazi mu ikipe ya Rayon Sports, kimwe n’abandi batoza benshi ariko batazwi cyane. Amakuru dukesha bamwe mu b’imbere muri iyi ikipe y’i Nyanza aravuga ko Goran Kopunovic, wasezerewe […]Irambuye

Urutonde rw’abakinnyi bavugwa mu bibazo by'ubwenegihugu

Ikibazo cy’ubwenegihugu bw’abakinnyi bakina umupira w’amaguru mu Rwanda barimo n’ababatijwe amazina cyarahagurukiwe nyuma y’uko u Rwanda ruvanywe mu marushanwa yo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu kubera umukinnyi Daddy Birori. Akanama kihariye kashyizweho gakora ubushakashatsi. Ibyavuyemo byageze mu itangazamakuru kuri uyu wa 26 Nzeri 2014 nimugoroba. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) […]Irambuye

en_USEnglish