Digiqole ad

JF Losciuto yavuze ibyatumye ava muri Rayon Sports

Jean Francois Losciuto wari umutoza mukuru wa Rayon Sports hashize icyumweru avuye muri iyi kipe ajya muri Burkina Faso mu ikipe ya ASFA Yennanga aho yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 4. Kuri iki cyumweru yatangarije RuhagoYacu ko ubukene bwatumye ava muri iyi kipe y’i Nyanza.

Jean Francois Losciuto
Jean Francois Losciuto / Photo internet

Yagiye nyuma y’amezi abiri gusa asinyeku masezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, byaratunguranye.

Nyuma y’igihe yaranze kugira icyo atangaza, Jean Francois Loscito uri i Ouagadougou yemeye gusubiza bimwe mu bibazo byatumye ava mu ikipe ya Rayon Sports.

Mbere na mbere uyu mubiligi yabanje kugira ati: ” Kuri uyu wa gatandatatu namaze kwandika ibarwa isezera mu ikipe ya Rayon Sports. Nta byinshi mfite byo kubabwira, gusa icyo mwamenya, ni uko mu masezerano yanjye, harimo ubwumvikane ko igihe nshatse nazafata inzira nkagenda, biri mu masezerano.”

Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports, Gakumba yatangarije Radio 10 kuri uyu wa gatandatu, ko igihe uruhande rumwe rusheshe amasezerano rugomba kugenera urundi ibihumbi 4 by’amadorali ($ 4 000) kongeraho umushahara umutoza yahembwaga, ungana nawo n’ibihumbi 4 by’amadorali.

Jean Francois Losciuto agira icyo avuga kuri ibi yagize ati: ” Ibyo ntabwo ari ko bimeze, icyo nzi cyo ni uko ngomba ikipe ya Rayon Sports, ibihumbi 4 by’amadorali, kandi ngomba kuyishyura, kuko biri mu masezerano, ibindi si ukuri, kuko nabonye haragiye havugwa byinshi ku kugenda kwanjye by’ibinyoma.

Ikintu nabamenyesha ni uko bimbabaje cyane kuva muri iyi kipe ya Rayon Sports, nari maze kubaka umubano mwiza n’abakinnyi ba Rayon Sports, ikindi Rayon Sports ni ikipe ifite abakunzi bayikunda koko, mbona ari aba mbere muri Africa, birambabaje gutandukana na bo, tutamaranye igihe.”

Uyu mutoza avuga ko nta muntu yigeze agirana ikibazo na we muri Rayon Sports, ariko ikibazo cy’amikoro n’ubushobozi bucye kiri mu bitumye ava muri iyi kipe imbura gihe.

Akomeza ati: ” Nahembwaga koko ibihumbi 4 by’amadorali, ariko ndakubwiza ukuri ko, ukwezi kwa 1 muri Rayon Sports batabashije kumpa amafaranga yuzuye, ukwezi kwa 2 bakererwaho iminsi 6 kumpemba, ntangira kugira impungenge zikomeye.

Ndi umugabo ufite umuryango, nababajwe no kubona bamwe batangaza ko naba naribye laptop (mudasobwa igendanwa), kuko njye barabazi nari mfite I pad na mudasobwa zanjye, ntago ibyo nata n’umwanya mbivugaho.”

No kuba bampa T Shirt yo kwambara mu myitozo nta byo bakoze, kuki bamwe bavuga uko? Uzababaze uwajyaga agura ibiryo by’abakinnyi rimwe na rimwe? Natanze amafaranga ku bwanjye inshuro zingahe ngo abakinnyi babashe kurya?

Nishyuye imiti y’abakinnyi ku giti cyanjye, ibyo ntago babizi? Muzabaze Fuadi. Nahaye amafaranga Govin ngw’abashe kujya gushaka ibyangombwa, ibi ntago babizi? None barandenga ngo kwiba mudasobwa? Barekere aho kubeshya abafana.”

Barekere aho kubeshya abakinnyi n’abakunzi b’ikipe. Nabasaba mbere na mbere gukemura ibibazo by’abakinnyi kuko ni abasore bubaha kandi bihangana.”

Losciuto avuga ko ikipe iri mu bibazo bikomeye by’amikoro, ikibazo abayobozi badashaka kubishyira ahagaragara, ngo bishakirwe igisubizo mu buryo bushoboka.

Avuga ko amahirwe yari abonye yo kugira amasezerano meza mu ikipe ya ASFA Yennanga atari kuyareka kuko ari uko bigenda mu buzima.

Uyu mutoza avuga ko yagize ibihe byiza mu Rwanda, abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bari babanye neza, ndetse atanabyicuza.

Losciuto ati : ” Mwamenya rwose ko nagize ibihe byiza mu Rwanda, kandi nzahora nibuka ibyiza nahuye na byo mu Rwanda, kuruta ibitari byiza nahabonye. Gutandukana birumvikana ntabwo biba byiza, ariko nta kundi ubuzima burakomeza.”

Uyu mutoza akavuga ko n’ubu atumva uburyo ikipe ifite abakunzi nka ba Rayon Sports bayikunda nyabyo, iba mu bibazo by’ubukene nk’ibyo yayibonyemo.

Agira ati: ” Nagize amahirwe yo gusura amasitade menshi cyane, nzi n’amakipe menshi yaba muri Africa ndetse n’i Burayi, ariko ndababwiza ukuri, abakunzi ba Rayon Sports nabashyira muri batatu ba mbere, mu bakunda ikipe yabo nyabyo, mu makipe nzi yose ku isi.

Icyiza ni uko bareka kubabeshya, ahubwo bakababwiza ukuri uko ibintu byifashe mu ikipe. Bafite uburenganzira bwo kumenya ibibera mu ikipe ya bo kuko iriya kipe iriho ku bwabo, badahari Rayon Sports ntiyabaho.”

Agira icyo avuga ku bakinnyi yagize ati: ” Abakinnyi ba Rayon Sports ni abanyamwuga bikomeye. Kuba mu buzima nk’ubwo babayeho i Nyanza, ntago byashoborwa na benshi. Hari ikibazo gikomeye cy’ubukene muri iyi minsi. Ndakubwiza ukuri nta n’imyenda nahabwaga ngo njye gukoresha imyitozo, ariko ntago bikabije, kandi ntago ndakariye Rayon Sports, ni ubuzima.

Ubwo twatumiraga ikipe ya Virunga yo muri Congo, nabonye umwe mu bayobozi yaka amafaranga iyi kipe ngo yo kuzabategera, bintera kwibaza byinshi, ariko binanyereka ko iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro, ntagira gutekereza ibindi, umuyobozi yaka amafaranga yo kuzamutegera?”

Jean Francois Losciuto ni umubiligi ufite inkomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani, yarageze mu Rwanda aje gusimbura Luc Eymael wari umaze gutandukana n’iyi kipe.

Mbere yo kuza mu Rwanda yatoje muri Togo, ubu akomereje mu gihugu cya Burkina Faso.

RuhagoYacu

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ni abakene benshi bi induru gusa, ntibazi ko abakene 100 000(ibihumbi ijana) barushwa inkunga n’umukire umwe gusa!! Ubuse baziko bazongera kwibonera Imodoka nibadasaba ngo hagire afande wongera kubamenera mo!?!?!

  • Ibyo uyu mutoza yavuze ntaho yabeshye bisanzwe bizwi ko imicungire mibi y’umutungo wa Rayon aricyo kibazo gituma idatera kabiri. Birababaje kukona ikipe ifite abafana hafi 90% by’abanyagihugu ariko ikaba idashobora gukemura ibibazo by’ubukene ihoramo. Imeze nkaho itagira nyirayo

  • Ibyo uyu mugabo avuga bishobora kuba ari byo, icyo atavuze n’uko nawe nta musaruro yagaragaje mu gihe gito yarahamaze bikaba byaramuteye ubwoba nawe noneho akitwaza izi mpamvu avuze ko ari zo zitumye agenda.

    • reka nsubize wowe, ngo ntamusaruro yatanze, ariwowe mumezi abili ukoreweho igeragezwa waba utanze umusaruro ki, ntakwibwiriye ko yageze naho ajya atanga amafaranga ye ngo abakinnyi babone kurya, ntiyakwibwiriye abo uzabaza barimo abakinnyi banyu niba abeshya!!! ikindi nakwibutsa, ariwowe usabye akazi ukwezi kwa mbere ugahembwa igice, ukwakabiri bagakererwa kuguhemba uribwira ko wazamara amezi ane ugihembwa, erega abanyamahanga sinkamwe mwigize ngo muzayigwa inyuma ntanicyo muyimariye, umutoza mupfana amafaranga, iyo ayabuze arigendera, kimwe nawe iyo ntamusaruri uramwirukana. ese wowe ikipe igera naho ibura T-shirt yumutoza koko, njye nayigira inama yo kujya ishaka abatoza ishoboye nabakinnyi bari murugero rwayo kandi bahembwa make ishoboye, bayigeza heza, naho ikipe ihanganye nazo kwisoko ryabakinyi nabatoza, ntabwo iri kurugero rwazo, kuko ikibazo abayobozi ba rayon sport mufite, mutandukanya iyo kipe yanyu nizutundi turere, nk’amagaju, gicumbi, musanze, espoir nizindi, ahubwo hari izo muzasanga zarabasize mukiri muri yo myeenda yanyu idashira yabakinnyi nabatoza. ayo makipe yuturere amwe yarabarenze kure ntanamahuriro.

  • Mwese ni mushake muceceke kuko ntabwo mushobora guhindura ukuri. Gusa niwo muco wacu. Kubeshya, guhisha ukuri n’ibindi bijyana nabyo. Bizafata ibinyejana kugira ngo uyu muco ucike. Ariko hazaba harangiritse byinshi.
    No mu mahanga, baziko mu banya Africa bahaba, abanyarwanda ari indyarya kandi batavugisha ukuri. Nonese ubwo iterambere rya ruhago mu rwanda rizavahe, ikipe 2 nizo zizateza imbere ruhago? IKIBAZO ABIRABURA TUREBA HAFI. INYUNGU Z’IMYAKA 50 NTACYO ZIMAZE, TUZABA TWARAPFUYE, ARIKO MUTEKEREZE KU RUBYARO RUZABA RWARASIGAYE.

    Murakoze.

  • Oooooohhh Rayon, baguhora iki Rayon…Rayon irazira imicungire idafututse. Ni gute ikipe ifite abafana bangana kuriya ibura ibiryo byabakinnyi? Akumiro ni itushi

  • muhave gusebanya imitungo iva mugitugu yo se? byose ni iri n’iri!

  • yooo birababaje cyane, rayon twisubize agaciro naho ubundi uyu munyamahanga aducishijemo ijisho pee, arabivugana ubupfura, no guhishira mbega yabuze uko abivuga nuko bamusesereje kabisa ngo yibye…

Comments are closed.

en_USEnglish