Digiqole ad

Uganda: Abarindaga Amama Mbabazi bafunzwe

Kuri uyu Kane igisirikare cya Uganda cyitwa UPDF( Uganda People’s Defense Forces) cyafashe kandi gifunga abasirikare babiri bari bashinzwe kurinda umutekano w’uwahoze ari Ministre w’Intebe, Amama Mbabazi wegujwe mu cyumweru gishize.

Uwo ni Amama Mbabazi n'umwe mu basirikare bamurinze mu gihe cy'imyaka 10
Uwo ni Amama Mbabazi n’umwe mu basirikare bamurinze mu gihe cy’imyaka 10

Igisirikare kandi kiri guhiga umushoferi wa Amama witwa Sam Matovu nawe w’umusirikare ufite ipeti rya Warrant Officer II.

Staff Sergeants Ahmed Baluku na Simon Mawadri bafungiwe mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Bombo, aho bari bohorejwe bategereje guhabwa indi mirimo mishya. Amakuru atangwa n’abagize umuryango wa Warrant Officer II Sam Matovu avuga ko abasirikare baje kuwa kabiri mu rugo rwe sa munani z’ijoro bakahasaka ngo barebe ko bamubona ariko bakamubura bakabona gutaha.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu basirikare babibonye, ngo ubwo ba Sgt. Baluku na Sgt. Mawadri bafatwaga, bashyizwe ahantu hihariye kandi nyuma y’aho ni ukuvuga kuri uyu wa Gatanu bahaswe ibibazo n’Ishami rishinzwe ubutasi rya gisirikare bita Special Investigation Bureau.

Aba basirikare bari bamaze imyaka 10 bakorera Ministre Amama Mbabazi ufatwa nk’umwe mu ba Ministre b’Intebe bamaze igihe ku buyobozi muri Uganda ku butegetsi bwa President Museveni.

Igikorwa cyo gufata aba basirikare barindaga Mbabazi cyari gikuriwe na Brigadier General Leopard Kyanda ushinzwe ingabo zirwanira ku butaka . Brig. Gen Kyanda yabwiye abanyamakuru ko ibi byakozwe kuko ubu Mbabazi atacyemerewe kurindwa n’abasirikare ahubwo azajya arindwa n’abagize itsinda ryitwa Very Important Persons Protection Unit (VIPPU).

Mbabazi Amama ntacyo yavuze kuri ibi ariko abamufasha babwiye The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu Mbabazi ntacyo yatangaza kuri iyi nkuru.

Amama Mbabazi yavanywe ku butegetsi na President Yoweli Museveni kuwa Gatanu w’Icyumweru cyashize ahita asimburwa na Ruhakana Rugunda wahoze ari Ministre w’ubuzima.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • M7 atangiye nawe guta umutwe ariko buriya nizabukuru niko bimera.Ikibazo nuko atari yabimenye ngo yigendere areke nabandi bagerageze.

Comments are closed.

en_USEnglish