Digiqole ad

Urutonde rw’abakinnyi bavugwa mu bibazo by'ubwenegihugu

Ikibazo cy’ubwenegihugu bw’abakinnyi bakina umupira w’amaguru mu Rwanda barimo n’ababatijwe amazina cyarahagurukiwe nyuma y’uko u Rwanda ruvanywe mu marushanwa yo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu kubera umukinnyi Daddy Birori. Akanama kihariye kashyizweho gakora ubushakashatsi. Ibyavuyemo byageze mu itangazamakuru kuri uyu wa 26 Nzeri 2014 nimugoroba.

Bamwe mu bakinnyi bakozweho iperereza
Bamwe mu bakinnyi bakozweho iperereza; Ndikuamana Hamad, Jimmy Mbaraga, Fuad Ndayisenga, Kipson Atuheire. Hasi: Andrew Buteera, Peter Kagabo, Emery Mvuyekure na Cyiza Hussein

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyizeho akanama ko gukora ubushakashatsi ku bibazo nk’ibi, ubu bushakashatsi bwakorewe ku bakinnyi 60 bavugwagaho kuba abanyamahanga cyangwa kugira amazina bahimbwe ngo bamenye neza ubwenegihugu bwabo.

Mu byavuyemo, bamwe muri aba bakinnyi bazwi nka Ndikumana Kataut basanze ari umurundi kimwe na Fuad Ndayisenga, Yumba kaite ni umukongomani, Cyiza Hussein ni umurundi n’abandi nubwo abenshi muri aba bafite indangamuntu cyangwa Passport z’u Rwanda.

Aba bakinnyi barimo abamaze igihe kinini cyangwa gito bakina mu Rwanda.

Abakinnyi batatu ba APR FC Tibingana Charles, Andrew Buteera na Issa Bigirimana bo ntabwo bitabye ako kanama kashyizweho ngo gakore ubushakashatsi.

Mu bakinnyi bavugwa mu kibazo cy’ubwenegihugu bakozweho ubu bushakashatsi, Rayon Sports ifitemo 15, APR FC barindwi Espoir FC ifitemo umunani, Mukura VS batandatu.

Urutonde rw’aba bakinnyi n’icyo akanama kanzuye :

doc164 doc165 doc166 doc167 doc168

 

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Biratangaje, umupira wacu ni abanyamahanga gusa gusa, ahubwose abayobozi ba FERWAFA bo ni abanyarwanda? Twiheshe agaciro.

  • Ese iyo u Rwanda rudakura forfait muri CAN kubera Birori, gahunda yo kubatiza abakinnyi babanyamahanga ngo babe abanyarwanda yari gukomeza!!! Iyo komisiyo biragaragara ko ibogamye cyane kuko hari abo idatindaho kandi bizwi ko bahawe amarangamuntu barangiza ngo barakinisha “ABANA BABANYARWANDA” aho kuvuga “ABANA BAGIZWE ABANYARWANDA”. Birababaje kubona abayobozi bica amategeko nkana ngo babone abakinnyi bo gutsindwa, Gutsindwa ntibisaba kubanza guhimba ibyangombwa kuko abo washyiramo bose batsindwa.

  • Ubu se ibi bizamara iki ko bigaragara ko iyi Komisiyo yikomye amakipe amwe mu gihe andi yigaramiye?
    Igitekerezo cyari cyiza ko umunyamahanga wese amenyekana agakina ari umunyamahanga ariko niba amakipe yose adafashwe kimwe ntacyo bizatanga kuko bizarushaho gushyamirannya FERWAFA n’abanyamuryango bayo.
    Ikindi umuntu yakwibaza niba bizarangirira kubasubiza ubunyamahanga bwabo cyangwa niba hazakurikiranwa abayobozi babigizemo uruhare bakinisha gutanga ubwenegihugu mu gihe hari amategeko abigenga asobanutse yishwe nkana. Naho ba bandi bavugaga ko bakinisha abana b’Abanyarwanda gusa ngo mutahe!

  • Fuadi Ndayisenga abyarwa na nyakwigendera Rukiya. Rukiya akaba avukana kuri se na nyina na Uwonkunda Farida Fuadi yita nyina, kandi niko bimeze kuko uyu Uwonkunda Farida niwe wamureze kuko nyina yapfuye akiri muto.Farida na Rukiya bavuka kuri mzee Mussa Mugenzi wabaga mu Buyenzi 18 Avenue numero 41, n,umusaza w,umunyarwanda wari uzwi na benshi I Bujumbura. Ibyo mvuze ndabizi neza,iperereza kuri Fuadi ntirivunanye na gato mushatse kubimenya mwahera kuri izo reference mbahaye,nawe ubwe ndibaza ko Atari bubyemere ari buharanire uburenganzira bwe ahabwa n,amategeko y,u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish