Digiqole ad

Gasabo: Abafatanyabikorwa bahindura ubuzima bw'abaturage

Akarere ka Gasabo kizeye ko imibereho y’abaturage izarushaho kuba myiza biturutse ku mikoranire myiza gafitanye n’abafatanyabikorwa bahakorera mu bijyanye no kuzamura ubuzima bw’abaturage. Ibi umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Louise Uwimana yabitangarije mu imurikabikorwa abafatanyabikorwa bakoze mu rwego rwo kumurikira akarere imirimo yabo, ku wa kane tariki 25 Nzeri.

Abajyanama b'ubuzima berekana ibyo bakora
Abajyanama b’ubuzima berekana ibyo bakora

Yagize ati “Iyo ufashe umuturage utaragiraga ikintu na kimwe akaba akubwira ko yamaze kwisanira inzu, ko yamaze kwigurira mitiweli atagiterwa inkunga yo kuyigura, ko yishyurira abana nta bibazo agifite kandi agaragaza ko ashobora no kwizigamira. Ibyo byose biduha imbaraga ko badufasha mu mibereho myiza ariko by’umwihariko no kubateza imbere.”

Aka karere kari ku mwanya wa nyuma mu mihigo iherutse mu kugira abaturge bari hasi mu kwitabira gufata ubwisungane bw’ubuvuzi aho kari gafite amanota 78%, ariko ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko kuri ubu hari ubukangurambaga bwakomeje gukorwa kuri iki kibazo.

Bamwe mu baturage bari bakwije amakuru ko umukuru w’igihugu yaba yarasabye ko igiciro cya mitiweli kimanuka kikagera ku mafaranga y’u Rwanda 1000, ariko Uwimana akemeza ko ibyo ari ibihuha ko ababikwirakwiza ari abagifite imyumvire yo kumva bafashwa.

Etienne Hakizimana, umukozi wa EHF Rwanda umwe mu mishinga ikorana n’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya SISA, yatangaje ko bafasha akarere mu kongerera ubumenyi abakozi bakora mu bikorwa byo kurwanya SIDA no kuvugurura amavuriro.

Yavuze ko aka karere kafashe iya mbere mu guhangana n’iki kibazo cyo gufasha abantu bafite ubwandu bwa Sida, ku buryo abo bafasha barenga ibihumbi 10, muribo 7000 baturuka mu karere ka Gasabo.

Yagize ati “Buri muntu uri mu cyiciro nk’uko amategeko abiteganya tugenda tubishyurira, abandi bakishyurirwa bitewe n’ibwiriza rya MINISANTE. Ntabwo twishyurira kandi umuntu urwaye gusa kuko dufatamo n’abandi bitewe n’uko amabwiriza y’umuryango agenda abiteganya.”

Abafatanyabikorwa bemeza ko iki gikorwa cyo kumurika ibikorwa gifasha akarere kumenya niba koko ibintu biba biri mu masezerano byubahirizwa. Ikindi bemeza ko ari ihuriro ribafasha kudahurira ku kintu kimwe ahubwo bakagura ibikorwa.

Biteganyijwe ko nyuma y’iri murikabikorwa ubuyobozi bw’akarere buzamanuka bukajya gusuzuma mu baturage niba ibyo abafatanyabikorwa batangaje barabyubahirije.

Hakizimana umukozi muri AHF
Hakizimana umukozi muri AHF

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish