Digiqole ad

Richard Tardy na Goran Kopunovic basabye gutoza Rayon

Abatoza Richard Tardy na Goran Kopunovic bombi baciye mu Rwanda umwe mu makipe y’igihugu y’abato undi mu ikipe ya Police FC Umuseke wamenye ko bagejeje amaruwa asaba akazi mu ikipe ya Rayon Sports, kimwe n’abandi batoza benshi ariko batazwi cyane.

Goran Kopunovic na Richard Tardy
Goran Kopunovic wifuza ashoboka na Richard Tardy uhenze ariko bashaka ni inde uzatoza Rayon?

Amakuru dukesha bamwe mu b’imbere muri iyi ikipe y’i Nyanza aravuga ko Goran Kopunovic, wasezerewe ku butoza bwa Police FC mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, we yifuza amafaranga atari menshi ndetse ari mu kigero cy’ayo Rayon Sports yifuza guha umutoza wayizamo.

Gusa ngo abayobozi muri iyi kipe bakaba bifuza umutoza Richard Tardy ariko we akaba ngo asaba amafaranga menshi ugereranyije na Kopunovic cyangwa abandi batse aka kazi.

Umubiligi Jean Francois Loscuito, Rayon Sports yari imaze amazi abiri ibonye nk’umutoza, aherutse kuyivamo mu buryo butasobanutse neza ajya gutoza muri Burkina Faso mu gihe yari yarasinye amasezrano y’umwaka umwe na Rayon Sports.

Didier Gomes da Rosa amakuru agera k’Umuseke aravuga ko atari kwifuza kugaruka muri iyi kipe gusa ngo ari kuyifasha gushaka umutoza kuko ngo hari bamwe yamaze guha ‘recommendation’ ngo babe baza muri Rayon kuko abaziho ubushobozi.

Hari amakuru avuga ko umutoza mushya wa Rayon Sports ashobora kumenyekana ku cyumweru tariki 26 Nzeri 2014 ubwo hateganyijwe guterana inama rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports.

Inama izanatorerwamo abayobozi ba Rayon Sports (Perezida n’umwungirije) kuko abariho ubu ari ab’agateganyo batatowe, hagatorwa umunyamabanga mushya uzasimbura Olivier Gakwaya weguye ndetse n’abayobozi ba Fan Club y’iyi kipe.

Kugeza ubu amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abayobozi bayo bataremeza uwo bazahitamo hagati ya Richard Tardy bifuza ariko uhenze, Kopunovic bashidikanyaho ariko uhura n’ubushobozi bateganyije cyangwa undi muri benshi basabye ako kazi ko gutoza Rayon.

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • My comments: – komite y’ikipe ishyirwaho n’Umufatanyabikorwa ari we Akarere ka Nyanza
    – Abo bantu mwita ab’imbere mu ikipe mwajya mubavuga kuko ibya Tardy na Goran ni ibinyoma nta kazi basabye

  • Nibazane Goran.

  • Biragoye kubona umutoza ufite stabilite muri reyo.gusa abayobozi batorwa ntibaharanira inyungu zikipe muri rusange ahubwo izabo bwite.bazane tardy ariko bagirane amasezerano afatika,kuburyo abizanye nawe byamusaba energy

  • Bashake cash basinyishe Tardy kuko Goran n’ubwo wumva ahendutse twese tuzi ko ntacyo yigeze ageza kuri Police FC igihe cyose yayimazemo. Atari ibyo Gomez yabafasha gushakisha umutoza utari nka wa mutekamutwe w,umubirigi uherutse gucaho!

  • ndumva bazana GORAN kuko amenyereye competion ya champion

  • ndumva nta numwe basinyisha

  • rayon ntamutoza utayitoza numunyafrica yayitoza mugihe ifite ubuyobozi bwiza.ikibazo cyiri muri commite.nonese ko mufite umutera nkunga ibyo bibazo byamikoro bivuyehe?erega ikibabuza gukinisha abenegihugu nkabandi ni izo commission muba mushaka kurya kubanyamahanga nta na difference berekana.reka mbagire inama usibye makenz,fouad na sina abandi ntakamaro kdi nabo ntayandi masezerano

Comments are closed.

en_USEnglish