Month: <span>September 2014</span>

Ikiganiro kuri Internet cyahaye Ntigurirwa amahirwe yo kwiga mu Bwongereza

Umusore w’umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gukina amakinamico (Stars du Theatre) akumvikana no kuri Radio Salus mu biganiro byo gusetsa (Urwenya), Hyppolite Ntigurirwa agiye kwiga muri Kaminuzayitwa University of Bristol mu Bwongereza kubera kumenyana n’umwarimu waho bakaganira binyuze kuri Internet. Ntigurirwa yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite imyaka irindwi […]Irambuye

Bashiki ba Athanase Sentore babiri bitabye Imana mu masaha 42

Abakecuru Cansilda Mukabaryinyonza na Maria Umulinga bitabye Imana umwe kuwa kabiri tariki 23 Nzeri undi kuri uyu wa 25 Nzeri. Gushyingura uwapfuye mbere byari biri kuri uyu wa gatanu byigijweyo ngo aba bavandimwe bazashyingurirwe rimwe. Aba bombi ni bashiki ba Athanase Sentore umuhanzi gakondo ukomeye nawe watabarutse muri Werurwe 2012. Mukabaryinyonza yitabye Imana bitunguranye kuwa kabiri […]Irambuye

Active igiye gusangira n’impfubyi 300 inatange Mituelle 70 ku batazifite

Itsinda rya ‘Active’ rya muzika rigizwe n’abasore batatu; Tizzo, Olivis na Derek, ibihembo bahawe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 bifuje kubisangiraho n’impfubyi zo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Active yegukanye umwanya wa gatanu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4 ku nshuro yabo ya mbere bari batabiriye PGGSS […]Irambuye

Na TIGO CASH, ushobora gutombola 100 000Rwf buri munsi

Kigali, 25 Nzeri 2014 – Abataratangira kuyikoresha bakwihuta kuyinjiramo kuko ubu buri munsi umuntu umwe ukoresha Tigo Cash mu Rwanda azajya atombora amafaranga 100 000Rwf, naho abantu 10 umwe umwe akajya atombola 10 000Rwf  buri munsi,  muri promotion nshya yazanywe na Tigo Rwanda bise “TigoCashinga”. Ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bwatangaje ko ubu ari uburyo bushya […]Irambuye

Abapolisi 2 nibo bakekwaho kuba barishe Makonene wakoreraga Transparency

Kuri uyu wa 25 Nzeri Polisi y’u Rwanda yatangaje ibyavuye mu iperereza rimaze umwaka ku rupfu rwa Gustave Makonene wari umuhuzabikorwa w’umuryango mpuzamahanga “Transparency International Rwanda” i Rubavu. Polisi yerekanye abapolisi babiri ivuga ko baba bafite uruhare mu rupfu rwa Makonene wishwe tariki 17/07/2013. ACP Theos Badege yatangaje ko abapolisi babiri ba Kaporali Nelson Iyakaremye […]Irambuye

Ikibazo mu bahanzi nyarwanda ni ubukene – Jody

Jody Phibi umuhanzikazi mu njyana ya R&B mu Rwanda, uri mu bari kwigaragaza mu ndirimbo zitandukanye, asanga abahanzi nyarwanda babonye amikoro agaragara muzika nyarwanda nayo yagera kure ku isi. Jody aherutse mu gihugu cya Uganda aho yasubiranyemo indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo, GNL Zamba, Maurice Hass na Ray Signature, indirimbo bise “Kaleke Kasome”. Jody avuga ko […]Irambuye

Nigeria : Urujijo ku rupfu rwa Abubakar Shekau uyobora ‘Boko

Igisirikare mu gihugu cya Nigeria cyatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa gatatu cyivuganye umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ugendera ku matwara akaze ya Islam, “wajyaga agaragara ku mashusho nka nyakwigendera Abubakar Shekau”, umuyobozi wa Boko Haram. Aya makuru nta ruhande rw’igenga ruragira icyo ruyavugaho. Kuva mu 2009 no mu 2013, ingabo za Nigeria zatangaje […]Irambuye

Ibyo Perezida Kagame yabwiye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nzeri i New York muri America hateranye Inama ya 69 y’Umuryango w’Abibumbye, abayobozi batandukanye b’ibihugu bahawe umwanya kuvuga ku bitandukanye kuri politiki y’isi n’imiyoborere, ndetse nyuma habaho ikiganiro cyayobowe na Perezida Obama wa USA kibanze ku iterabwoba ku isi Perezida Kagame mu ijambo yagejeje kuri iyi nama yatangiye […]Irambuye

Minisitiri Joe yasuye Ingoro y’Umurage w’Amateka yo Guhagarika Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nzeri 2014, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph HABINEZA yasuye Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside (Campaign against Genocide Museum), iri Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Major Nyirimanzi Gerald wasobanuye ibijyanye n’iyi ngoro yavuze ko ibice biyigize bisobanura neza ubutwari bw’Abanyarwanda bitanze bagahagarika Jenoside, bakarokora […]Irambuye

en_USEnglish