Digiqole ad

Kuririmba no kuvuza ingoma gakondo byamuteje imbere

“Ndi urwagihuta urwakigama umuhigira abanzi abahungu bose bbarusha gushyamanga iyo amacumu ashyize ibujyi namurimo. Ndi Hakizimana wa Mutagomwa wa Sirikare wa Nkundanyirazo wa Mbyiringoma wa Seminega Kujyenda Kujyesa kuri Yuhi.” Jean Pierre Hakizimana w’imyaka 24, utuye mu Kagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yabwiye Umuseke ko amaze imyaka 11 aririmba, abyina akanavuza ingoma mu matorero gakondo  ya Kinyarwanda, yaguze inzu nziza i Kanombe anogoga amahanga kubera impano ze mu muziki gakondo.

Jean Pierre Hakizimana amaze kugera kuri byinshi akesha impano afite mu muziki gakondo
Jean Pierre Hakizimana amaze kugera kuri byinshi akesha impano afite mu muziki gakondo

Uyu musore avuga ko kuva ari muto yakundaga kuririmba, kubyina no kuvuza ingoma, bituma atekereza kubyiga. Arangije amashuri abanza mu 2003, yagiye kwiyandikisha aho bigisha kubyina atanganga amafaranga 10 gusa atangira kwigishwa mu itorero ryitwa Utunyange.

Yakomeje kwitozanya umwete biramukundira arabimenya vuba. Ashimira abikuye ku mutima Françoise Uwimbabazi wamutoje mu itorero Utunyange kuko ariwe wamufashije cyane kugira ngo agere aho ageze uyu munsi.

Hakizimana araririmba akabyina akanavuza ingoma mu matorero ya Kinyarwanda. Kuva mu mwaka wa 2003 kugeza uyu munsi, uyu musore yemeza ko yageze ku bintu byinshi by’ingenzi.

Aritunze, kuva ababyeyi be bakwitaba Imana bagasiga ari muto kandi ariwe wenyine babyaye. Uyu musore urangije amashuli ye yisumbuye akomeza kuvuga ko ku bwe amaze kubona ko ikintu cyose umuntu ahaye agaciro kimugeza kure ashaka kugera.

Hakizimana, impano ye yatumye atembera mu bihugu byinshi ku Isi nka  Leta zunze ubumwe za America, Canada, Uganda n’u Burundi ndetse yabashije kugura inzu yemeza ko ari nziza mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Kanombe.

Umuhanzi Muyango ngo ni we yumva yazatera ikirenge muke kuko ngo abona ari umuhanga u Rwanda rufite kugeza uyu munsi. Muyango ni umuririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo nyarwanda gakondo, akaba yararirimbye Sabizeze, Gisa, Nyamusa n’iwabo n’izindi nyishi.

Hakizimana yongeyeho ko nubwo akora ibi byose yubaha ubuzima bwe ati “Nubaha cyane ubuzima bwanjye, ubuzima ni ikintu gikomeye kuko iyo urangaye gato buhinduka uko utabishakaga.”

Hakizimana yabaye mu matorero menshi ya kinyarwanda, kuri ubu avugako akunda itorero INYAMIBWA rya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ari naryo abarizwamo kugeza uyu munsi.

Yagize ati “Nkomeje gukunda no gukoresha impano zanjye neza kandi nizeye kuzagera kure nkaba umuntu ukomeye kuko ngiye no gukomereza amashuri yanjye muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu.”

Uyu Hakizimana niwe wakinnye yitwa Rugombituri ku barebye umukino wa Bisangwa bya Rugombituri.

Joselyne Uwase
UM– USEKE.RW

en_USEnglish