Digiqole ad

Ni gute Boko Haram yananiye igihugu cy’igihangange nka Nigeria???

Muraho abasoma Umuseke,

Maze iminsi ntekereza ku bibazo bya Africa, ariko nibaza cyane ku buryo byakemurwa. Nkasanga biracyagoye cyane ko ibibazo bimwe na bimwe bikemuka kuko tutariyumvamo ubushobozi bwo kubikemura. Nigeria na Boko Haram ni urugero rw’uburyo abanyafrica tugifite ikibazo gikomeye cyo gukemura ibibazo bitureba.

Boko Haram, icyo bafite ngo ni ubushake budasanzwe bwo gukora ikibi
Boko Haram, icyo bafite ngo ni ubushake budasanzwe bwo gukora ikibi

Ejo bundi nakurikiranaga imirimo y’Inama ya 69 y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, maze numva ijambo rya Perezida Goodluck Jonathan ariko nkamureba nkumva isoni ziranyishe ubwo yavugaga uburyo Boko Haram iri kubagaraguza agati.

Mubyo nabashije gusoma, Boko Haram igizwe n’abarwanyi babarirwa mu 5 000, bamwe muri bo bafite amahugurwa bahawe n’umutwe wa Al Quaeda. Icyo bagamije ni ugushyira mu majyaruguru ya Nigeria, Leta igendera ku matwara y’iterabwoba bititira Allah na coran, njye ntajya ntinyuka kwita amatwara ya Kislam kuko naba ntutse abavandimwe b’abaislam batameze kuriya.

Kuva mu 2009, Boko Haram imaze kwica abasivili barenga 5 000, abarenga ibihumbi 3 000 bishwe muri uyu mwaka wa 2014 gusa mu bitero bigera ku 146 bagabye mu mijyi yo muri Leta zo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria aho bahinduye isibaniro.

Nigeria ni igihugu kinini cy’igihangange muri Africa, ni igihugu gituwe na miliyoni hafi 200 z’abaturage, igisirikare cya Nigeria gifite abasirikare 200,000 n’umubare wa miliyoni 20 z’abantu bashobora kwifashishwa n’ingabo mu gihe bibaye ngombwa. Nigeria ingabo zayo zikoresha ingengo y’imari ya miliyari nibura eshatu z’amadorari, zikagura intwaro zikomeye kandi zigezweho mu bihugu bya France, Israel, USA, Ubudage, Ubushinwa n’ahandi hari izo bakeneye.

Nta kigereranyo na gito gishobora gukorwa ku mbaraga za Boko Haram n’imbaraga z’ingabo za Nigeria, nta na gito. Biteye gusa isoni n’agahinda kumva ko ingabo z’igihugu cy’igihangange zananiwe urugamba rwo guhashya abantu ibihumbi bitanu.

Impamvu

Intambara y’abacengezi yabaye njye ndi mukuru, Abacengezi bateye u Rwanda kugeza ubwo bageze mu Ndiza kuri Nyabarongo Ruhengeri barayinjiye, intambara yari ikomeye cyane ndetse sinabonaga iherezo ryayo kuko n’abaturage benshi bari bayirimo.

Ariko uko byakozwe kose, igisirikare cyarabanesheje ndetse kibakurikira mu kindi gihugu n’ubu aho bari abarwanye iy’abacengezi bakarokoka umenya bongeye gutera baza mu b’inyuma kuko bahavanye isomo.

Nsindi gusingiza ingabo z’u Rwanda, ahubwo nashaka kumvikanisha ko intambara nk’iya Boko Haram cyangwa abacengezi itarangizwa n’ibiganiro, ahubwo irangizwa n’ibitambo n’intambara. Kuko uko mujya kwicarana ku meza niko ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane bukomeza gutikira. Nubwo yaba umwe ntabwo biba bwikwiye.

Goodluck Jonathan muri UN i New York yubitse umutwe mu bipapuro asoma ibintu bigaragara ko bamwandikiye, yavuze ko Nigeria ihangayikishijwe cyane na Boko Haram, ko yamaze abantu, ko ntako batagira ngo barwane nayo ariko babona ari igikorwa kireba isi yose!!!!

Numvishe binteye agahinda, ntekereje imbaraga n’ubuhangange bwa Nigeria, numvise nk’umunyafrica nkozwe n’isoni n’ikimwaro kuko umunyamerika cyangwa umunyaburayi iyo yitegereje Perezida nk’uwo waje yemye n’ubushongore cyane, akareba n’ibyo ari kuvuga, akareba igihugu ayoboye uko kingana, resources gifite, abaturage gifite, we mba ngirango yanaseka gusa.

Kashim Shettima Guverineri wa Leta ya Borno we yaratuye ati “Boko Haram ifite intwaro ariko inafite UBUSHAKE cyane kurusha ingabo zacu.”

Uyu mugabo yavugishije ukuri. Ni icyo cyonyine kibura. Ni nacyo kibura muari Africa yose ngo dutere imbere uko bikwiye, nta bushake buhari, ubu bushake bujyana no kwikunda cyane, kwikubira n’ibindi byasha bijyana nabyo byose.

Twese twirirwa turirimba GUKUNDA IGIHUGU, ariko ahatari buriya bushake bwo kukibera igitambo ntabwo dushobora kwikemurira ibibazo na rimwe.

Abageneral barenga 50 bo mu ngabo za Nigeria, abo babayemo 30 biteguye kuyobora urugamba rw’inkundura kuri Boko Haram ntabwo yarara kabiri, Aba Colonel n’abakapiteni ibihumbi bari mu ngabo za Nigeria ari nabo bajya imbere ku ikotaniro bahagurutse bati tujye kurwanya uriya mwanzi Boko Haram yatsindwa uruhenu nta kabuza. Ariko UBUSHAKE ntabwo.

Ingabo zihugiye ku bukungu bw’igihugu, abayobozi baricururiza Petrol, Abapolisi bariyakira ruswa, abaturage bategekwa n’ufite ifaranga, abanyamahirwe macye bo mu majyaruguru ya Nigeria Boko Haram irabica….ubuzima bugakomeza, imodoka zikagenda, abacuruza bagacuruza, abiga bakiga bugacya bukira, ariko NTA BUSHAKE bwo kurwanya ikibi.

Ntabwo ari muri Nigeria gusa, niko ahenshi bimeze, turaririmba gukunda igihugu, turaririmba iterambere rya Africa, turaririmba kurwanya indwara, ruswa, ubukene n’ibindi, ariko izi ngamba abazirwanamo gitwari ni mbarwa.

Intambara zo kwikemurira ibibazo mu bihugu bya Africa abayobozi ku nzego nyinshi bazivuga neza mu magambo, ariko mu bikorwa ugasanga bararwana bizigama bashyira kuri za Konti ibitari ibyabo ibindi banarunda mu mahanga ya kure.

Boko Haram ntabwo ishobora guhagarara imbere y’igisirikare cya Nigeria kiramutse gifite ubushake ntibishoboka, ahubwo biteye isoni n’agahinda kuba Perezida wabo yihandagaza akavuga ko ari ikibazo kireba amahanga yose.

Yego nibyo iterabwoba rirareba isi yose, ariko ntabwo abanyamerika bazaza gutabara u Rwanda rwatewe na FDLR ngo ni uko iterabwoba rireba isi yose, ntibibaho, nibanaza bazaza abo barwanyi bageze kuri Nyabarongo. Ariko mu gihe hari ubushake ntibashobora no gutera kuko bazi ubushake mu kurinda ubusugire bw’igihugu buhari uko bungana. Ubushake kandi si intwaro nyinshi kuko igisirikare cya Nigeria gifite nyinshi inshuro ibihumbi kurusha Boko Haram.

Umutima wo kwanga ikibi ukarwana nacyo niwo ubura, ikibi nta muntu ugikunda ahubwo bamwe baragitinya bakareba uko bakita kundi cyangwa bakavuga ngo uwaganira nacyo aho kugira ngo turwane.

Africa ntabwo izatera imbere uko tubyifuza niba nta bushake dufite bwo kurwanya ikibi, yaba dukoresheje imbaraga cyangwa dukoresheje ubwenge. Ntabwo tuzatera imbere, ahubwo tuzagumana inyota yo kujya kwibera aho bateye imbere kubera kwanga kurwana intambara y’ikibi.

Abayobozi bacu bazakomeza kudukoza isoni imbere y’amahanga, nta gaciro tuzagira, tuzakomeza gutungwa n’imfashanyo, mu gihe cyo se tudahagurutse ngo turwanye ikibi kuko kucyanga byo twese ntawukunda ikibi.

Nigeria na Boko Haram nibitubere urugero banyarwanda kandi banyafrica.

Murakoze.

4 Comments

  • Thank you so much editor!!jyewe niki nkundira umuseke

    Reka ngufashe gutekereza n’abandi aho bahgukira baratubwira uko babyumva. Umugani wawe Boko Haram ntiyakanesheje igisirikare, dore ikibura ni wa mutima uhorana inkeke, ni wa mutima wo kutibagirwa icyakwirukansaga. Abayobozi nka bariya nsindi bushinje Jonathan kuko ahari mu mutima we wabona ashaka kubikemura ariko kuko hari amahanga hejuru ye wenda na bagenzi be bishakira indamu akabura aho acisha nawe agasama aye magara. Afrika umuyobozi ushaka impinduka arangwa, reka rwose nta gutinya kurimo mpere kuri president wacu, niwe witirirwa amabi yose ya bamwe bahaze, buzuye umurengwe no kwibagirwa tukaba turyana amanwa n’ijoro nta mpamvu abandi batubyiniraho. Dukeneye kwikunda kwanza hama tugakunda igihugu ariko mbisubiremo urukundo turarutozwa burya, nta babyeyi tukigira kuko barataye bibereye mu bindi naho rero abakomeye bazigisha abana babo hanze, uwa rubanda rugufi yicira isazi mu maso, si bibi kwigisha umwana ahantu heza ariko se mbere yibyo wamwibukije uwo ariwe?????nicyo kibura mbere ya byose. Urubyiruko twarasamaye cyane, twirirwa duceza ntituzi ikipe ikina n’indi birantangaza cyane iyo ubajije umuntu uba US uti ese uzataha ryari ati nzaza nyuma ya 2017 amatora yabaye. nyine yakijije aye magara ntafite umwanya wo kuba yakwitanga kandi yibagiwe ko naho ari Al Qaida yamurasiraho rimwe gusa ubundi tukamwibagirwa yibeshyaga ko ari mu mahoro, nyamara abakuru bagize bati wima Igihugu amaraso akanwebwa n’imbwa. turabura abana bitanga nta kindi bategereje, badateranya ngo bakunde baramuke, dukeneye amahoro mu mitima kugirango twe kugira ishyari kuko niho amahanga atazabona uko ameneramo. NIGERIA, petrole ntiteze gushira icyo abayobozi baracyibagiwe bagurisha igihugu niho abaturage batikirira. Reka dukanguke tutazagwirirwa n’ibikomeye ibibera ahandi biduhe isomo nako ntacyo tutazi gusa duhore turi maso. murakoze QUE DIEU BENISSE LE RWANDA

  • NTIBYOROSHE

  • kabisa urumuntu wumugabo ntaho wibeshye rwose nikiriya gituma abazungu bahora badufata nkabana birerera uko bishakiye

  • EREGA UMUNTUNIWE WIYUMVAMO UBUTWARI NIBA ARIBYO BAHISEMO SINABURA KUVUGA KO NIBAREBA NABI BAZABIZIRA

Comments are closed.

en_USEnglish