Digiqole ad

“Siporo ni ikibuga cy’Ubuzima, ifasha abantu gutekereza neza…” Minisitiri Joe

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph HABINEZA arasaba Abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco wo gukora siporo kuko iyo uyikoze ikubera ikibuga cy’ubuzima. Minisitiri Amb. Joseph HABINEZA, yabitangarije mu karere ka Rutsiro ku wa gatanu tariki 26 Nzeri 2014 ubwo hatangizwaga siporo ya bose (Sports for all).

Minisitiri Joe mu karere ka Rutsiro
Minisitiri Joe mu karere ka Rutsiro

Amb. Joseph HABINEZA yagize ati “Buri Munyarwanda yumve mu muco we ko agomba gushaka umwanya wo gukora siporo kuko siporo ituma umuntu abaho neza, siporo ituma utekereza neza, siporo ituma abantu batagira amatiku, Siporo ituma abantu bakora imirimo bashinzwe neza kandi igatuma uhora uri umujene.”

Minisitiri yavuze ko nibura umuntu akeneye gukora siporo amasaha abiri n’iminota mirongo itatu mu cyumweru (2h30 par semaine) kugira ngo ubashe kwirinda indwara zitandukanye zirimo diyabeti, umutima, umuvuduko w’amaraso n’izindi zitandukanye.

Amb. Joseph HABINEZA yasabye ababyeyi gufasha abana gukora siporo kuko bituma bakura kuko hari abashobora kubigira umwuga bikabateza imbere.

Minisitiri kandi yashimiye abaturage ba Rutsiro babashije kubaa sitade, avuga ko ari ahantu heza bafite ho gukorera siporo kandi ngo imiterere y’imisozi bafite yafasha abakiri bato kwitoza kwiruka (athletisme).

Minisitiri wa Siporo n'Umuco akangurira abakiri bato gukora siporo
Minisitiri wa Siporo n’Umuco akangurira abakiri bato gukora siporo

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro BYUK– USENGE Gaspard yavuze ko bifuza kuba akarere ka mbere mu Rwanda mu guteza imbere Siporo.

BYUK– USENGE Gaspard yagize ati “Turifuza kuba aba mbere mu gihugu mu guteza imbere Siporo n’Umuco. Ubushake n’inyota turabifite kandi turakataje, dukeneye ubufasha n’ubuvugizi bwanyu.”

Uyu muyobozi w’akarere yavuze ko nyuma yo kwiyubakira sitade, batangiye kubaka urwambarira (vestiares).

Gahunda ya Siporo ya bose, yatangijwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco umwaka ushize wa 2013, ikaba igamije gushishikariza abanyarwanda b’ingeri zose gukora siporo buri wese iyo ashoboye.

GASHEMA Pascal

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ndakwemera, ni wowe uzi gushaka umugati mon cher!

    • Aba yashyizemo nagapira kajyana nabyo.

  • Hah ntureba umupira akorana Sport se.

  • Bravo mayor Gaspard. Ni byiza kandi rtsro hari potantial. Rutsiro izabe Brazil y u Rda.

  • Mufashe akanya rimwe na rimwe mukajya gutanga umusada kumuturage mukamufasha kurangiza akarima ko guteramo ikijumba cyangwa ibishyimbo ndetse nikirayi, izo nda zuzuye byeri na broshete zihita zihinduka amateka.

  • sport ifasha abantu kutarwara bya hato na hato kandi igatuma abantu basabana, mukurikize impanuro za joe maze murebe ngo muragira buzima buzira umuze

    • Iyo sport niba ituma abantu bashira umushiha no guhora bahekenya amenyo bayitoze benshi mu Rwanda maze bareke guhohotera inzirakarengane bafunga cyangwa bica

  • No comment! Aho abanyarwanda bishwe n’inzara bakubitira abana kuryama!

  • siporo irwanya amatiku mu miryango nyarwanda kuko uyi kora ahora umunezero akirinda gushihana no kugira inzika kuko abayumva bimubangamiye kumutima agahota abivamo

Comments are closed.

en_USEnglish