Kimihurura – Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kamena, yagarutse ku mibanire n’ibindi bihugu ari naho yavuze ko guterana amagambo binyuze mu bitangazamakuru bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ko nta kibazo byateje mu mibanire yabyo byombi kuko ngo kuba […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kamena 2014, abahagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona basabye ko abafite ubumuga bukomatanyije (batabona, batumva kandi batavuga) bashyirwa mu cyiciro cyabo cyihariye aho gufatwa mu cy’abandi bose bafite ubumuga nk’uko bimeze ubu. Impamvu yatumye iki gice cy’Abanyarwanda gisabirwa kugira icyiciro cy’abafite ubumuga babarizwamo cyihariye, […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohora, abahanzi bakorera mu nzu itunganya muzika izwi nka ‘Kina Music’ ikorerwamo na Producer Clement Ishimwe bashyize hanze indirimbo bise ‘Twaribohoye’. Bumwe mu butumwa muri muri iyo ndirimbo, ni ugukangurira abanyarwanda kurushaho kubaka igihugu bakoresha amaboko yabo kandi banabungabunga umutekano w’abanyarwanda muri rusange. […]Irambuye
Ibrahim Toure, murumuna w’abasore babiri bakinira ikipe ya Manchester City Yaya na Kolo yitabye Imana ku munsi w’ejo nijoro. Ni nyuma gato y’uko ikipe ya Cote d’Ivoire itsinzwe ibitego 2 – 1 na Colombia mu gikombe cy’isi. Uyu musore nawe wari umukinnyi wabigize umwuga yitabye Imana i Manchester mu bwongereza nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru […]Irambuye
Aganira n’Umunyamakuru wa Radiyo KFM ikorera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena; umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yatangaje ko ukwishyira hamwe kw’ishayaka RNC n’umutwe wa FDLR ari nka zero kongeraho indi zero bityo bidakwiye kugira impungenge n’imwe bigira uwo bitera. U Rwanda n’Abanyarwanada muri rusange bari kwitegura kwizihiza […]Irambuye
Bamwe mu baturiye umuhanda Rusumo-Kigali bo muntara y’Uburasirazuba barinubira kuba batarishyurwa ingurane ku mitungo yabo bafite hafi y’umuhanda mu gihe hashize hafi umwaka barabariwe ubu bakaba ntabindi bikorwa bemerewe gukorere aho batuye. Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba aba baturage gukomeza kwihangana bukanabamara impungenge ko batazasenyerwa batarishyurwa. Aba baturage bo ariko bibaza ngo ‘kwihangana’ kwabo kuzageza ryari ? […]Irambuye
Ku munsi w’ejo ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Rwanda cyatangije uburyo bushya bwiswe Chap Chap buzafasha abakiriya bayo kugura inite zo guhamagaza mu buryo bwihuse kurusha uko byari bimeze mbere. ‘Chap Chap’ izatuma abakiriya ba Airtel babasha kugura inite zo mu nzego zitandukanye kugeza no ku mafaranga mirongo itanu y’u Rwanda( Frw 50). Umuyobozi wa Airtel […]Irambuye
Kuwa kane w’iki cyumweru, Ubutabera bwa Suède ku rwego rw’ubujurire bwongeye guhamya umunyarwanda Stanislas Mbanenande uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bumukatira igifungo cya burundu. Stanislas Mbanenande w’imyaka 55, wari waranabonye ubwenegihugu bwa Suède yahamijwe kuba yarayoboye ibitero ku rwego rwo hasi no gufatanya n’abakoraga ubwicanyi. Mubyo yaregwaga harimo ubwicanyi bwabereye ahantu hatanu (5) […]Irambuye
Burya kuzamuka kw’umuhanzi akamenyekana akenshi ni indirimbo imwe imumenyekanisha, iyi bakunze kuyita ‘Hit’ ubu. Hari ubwo umuhanzi ashobora gusohora indirimbo zikagera kuri eshanu ariko nta n’imwe iravamo ‘hit’ ngo amenyekane cyane. Abahanzi bagera kuri 25 babwiye Umuseke indirimbo bumva zababereye ‘hit’. Aba bahanzi ariko usanga akenshi mu ndirimbo bahimbye izi ‘hit’ atarizo bo bakunda cyane. […]Irambuye
Massamba Intore umuhanzi mu njyana Gakondo akaba n’umuyobozi wa ‘Gakondo Group’ ari nayo ibarizwamo Jules Sentore ndetse na Teta Diana, yatangaje ko yizeye aba bahanzi mu majwi yabo y’umwimerere. Ni nyuma y’aho aba bahanzi uko ari babiri bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, bikaba n’ubwa mbere baryitabiriye. Mu gihe bari bamaze […]Irambuye