Digiqole ad

Suède: Urw’ubujurire narwo rwahamije Mbanenande icyaha cya Jenoside

Kuwa kane w’iki cyumweru, Ubutabera bwa Suède ku rwego rw’ubujurire bwongeye guhamya umunyarwanda Stanislas Mbanenande uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bumukatira igifungo cya burundu.

Stanislas Mbanenande (hagati) mu rukiko.
Stanislas Mbanenande (hagati) mu rukiko.

Stanislas Mbanenande w’imyaka 55, wari waranabonye ubwenegihugu bwa Suède yahamijwe kuba yarayoboye ibitero ku rwego rwo hasi no gufatanya n’abakoraga ubwicanyi.

Mubyo yaregwaga harimo ubwicanyi bwabereye ahantu hatanu (5) bugahitana ibihumbi n’ibihumbi by’abantu mucyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, hagati ya Tariki 12 Mata na 30 Kamena mu 1994.

Mbanenande yageze muri Suède mu mwaka wa 2007, aza kubona ubwenegihugu mu mwaka wakurikiyeho wa 2008, gusa mu mwaka wa 2009 yaje gukatirwa n’ubutabera bw’u Rwanda adahari. Nyuma y’imyaka ibiri mu mwaka wa 2011 n’ubwo u Rwanda rwashakaga ko yoherezwa mu Rwanda, Suède yafashe umwanzuro wo kumwikurikiranira ku byaha yaregwaga dore ko yari yaramaze no kuba umwegihugu wabo.

Mu kwezi kwa Kmena, umwaka ushize wa 2013, nibwo ubutabera bwa Suède bwaje kumukatira, bumuhamya icyaha cya Jenoside.

Mu rukiko, abatangabuhamya b’ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mbanenande yagize uruhare rufatika muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari afite umutwe w’abicanyi yayoboraga kandi yari mu bantu bazaga mbere mu bitero byahitanye abatutsi benshi.

Naho Stanislas Mbanenande n’umwuganira mu mategeko Tomas Nilsson bo bakaba bari basabye ko uregwa yagirwa umwere n’urukiko rw’ubujurire kuko ngo ibirego byose yarezwe ataribyo ndetse ko hari umuntu ubyihishe inyuma.

Gusa ubutabera bwa Suède bwo mu itangazo bwasohoye bwavuze ko ibimenyetso n’ubuhamya byatanzwe aribyo kandi bihagije kuko bigereye mu Rwanda.

Source: lemonde
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • icyo gihano kiratunyuze rwose kuko nicyo gikuru kibaho erega nabo bahitanye inzirakarengane nyinshi akwiye kubiryozwa rero nawe niyicare atekereze ibyo yakoze. intambwe nziza kubutabera bwa Suwede.

  • eee , aka kantu nakukuri, dore rwose igihano yarakwiriye  nizereko nawe aho agiye gufungirwa yishimye burya kubauzi ibyo wakoze ukabona uhawe ighano gihwanye neza nibyo wakoze wakagombye kumva ibura muri wowe hari akanyamuneza kajemo, najye muri uwo munyurura , ibi kandi ni no mu rwego rwo guha no gusubiza icyubahiro inzirakarengane z’abatutsi zazize uko zavutse

  • Erega amaraso y’inzirakarengane ntahera atyo, nubwo bakomeza kwihishahisha mu mutima hagumamo inkomanga kdi Imana nayo irigaragaza kuko nta na rimwe umwijima utsinda umucyo.  Niyo hashira imyaka ijana uwicishe umututsi wese azabiryozwa

Comments are closed.

en_USEnglish