Digiqole ad

Airtel Rwanda yatangije uburyo bwa ‘CHAP CHAP’ ukagura inite vuba vuba

Ku munsi w’ejo ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Rwanda cyatangije uburyo bushya bwiswe Chap Chap buzafasha abakiriya bayo kugura inite zo guhamagaza mu buryo bwihuse kurusha uko byari bimeze mbere.

‘Chap Chap’ izatuma abakiriya ba Airtel babasha kugura inite zo mu nzego zitandukanye  kugeza no ku mafaranga mirongo itanu y’u Rwanda( Frw 50).

Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda, Teddy Bhullar avuga ko iyi ari intambwe nziza Airtel iteye mu kwegereza abakiriya bayo serivise nziza.

Yagize ati: “ Twe muri Airtel-Rwanda twishimira gukora ibintu bishya kandi binogeye abakiriya bacu. Tuzi neza ko iyi serivisi izatuma abakiriya bacu bashyira inite muri telefone zabo mu buryo bwihuse kurusha mbere.”

Iyi serivise ije mbere y’uko hatangira ubukangurambaga ku ikoreshwa rya gahunda nshya ya Interinete. Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Switch On internet campaign’ buri mu rwego rwo gukangurira abakiriya ba Airtel gukoresha serivise zayo nshya  kandi zibanogeye, zaba izikoresha Telefone cyangwa Mudasobwa.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish