Digiqole ad

Kolo na Yaya Toure, bapfushije murumuna wabo

Ibrahim Toure, murumuna w’abasore babiri bakinira ikipe ya Manchester City Yaya na Kolo yitabye Imana ku munsi w’ejo nijoro. Ni nyuma gato y’uko ikipe ya Cote d’Ivoire itsinzwe ibitego 2 – 1 na Colombia mu gikombe cy’isi.

Yaya na Kolo Toure babuze murumuna wabo
Yaya na Kolo Toure babuze murumuna wabo

Uyu musore nawe wari umukinnyi wabigize umwuga yitabye Imana i Manchester mu bwongereza nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire.

Inkuru mbi bayimenye nyuma y’amasaha macye umukino wa Cote d’ivoire na Colombia urangiye ko murumuna wabo Toure Oyala Ibrahim yitabye Imana.

Federation y’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire yatangaje ko yifatanyije n’abavandimwe Yaya na Kolo, umuryango wa ba Toure ndetse n’ikipe y’igihugu yose muri rusange.

Ibrahim Toure mu minsi yashize yari rutahizamu Al Safa yo muri Liban, yigeze kandi gukinira ikipe ya Misr Lel yo mu Misiri.

Impamvu y’urupfu rwe kugeza ubu ntiratangazwa.

Abavandimwe be bari muri Brasil aho Yaya Toure abanza mu kibuga, naho mukuru we Kolo ni umusimbura. Bafite umukino n’ikipe y’Ubugereki kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Ibrahim Toure witabye Imana
Ibrahim Toure witabye Imana

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • NI BIHANGANE GUSA BIRABABAJE, IYI EQUIPE KO IFITE IBIBAZO RA!!

  • R.I.P Ibrahim Toure may God bless you!

  • imana imwakire mubayo,kandi ikomeze nabasizwe

  •  BIRABAJE CYANE YIGENDEYE ACYIRI MUTO ,RIP

  •   RIP

  • Le concept et la passion du soleil.

    Quand

    l’arbre de la

    vie rappelle

    la jeunesse

    un tendre

    concept décrit

    le soleil.

    Francesco
    Sinibaldi 

Comments are closed.

en_USEnglish