Month: <span>June 2014</span>

Ikoreshwa nabi ry’imitungo y’uturere riterwa n’ubumenyi bucye –Transparency

Kuri uyu wa kane tariki 19 Kamena, Ubwo Transparancy International Rwanda (TIR) ryagaragazaga raporo ku bugenzuzi yakoze kuri kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2011-2012 n’uko ibyo yasabye Uturere byakozwe, yagaragaje ko ubumenyi bucye bw’abakozi bacunga imari y’uturere ariyo ntandaro ahaniniy’inyerera n’ikoreshwa nabi ry’amamiliyari aba yateguwe ku ngengo y’imari y’uturere. Iyi raporo […]Irambuye

Abacuzi b’i Gishamvu barifuza kurenga ubucuzi bwa cyera

Huye – Abacuzi b’i Gishamvu gucura byabo ngo si umwuga gusa ahubwo ni umuco, byatunze abasekuru babo ubu ababikora ni abagabo n’abasore bari no kubitoza abana babo, gusa ubu ntabwo borohewe n’ibura ry’ibyuma no kuba bakibikora bya gakondo kubera ubushobozi bucye. Abacuzi b’i Gishamvu ngo bishyize hamwe mu 1973, ariko bakomotse mu muryango w’Abacuzi  batuye […]Irambuye

Uko warwanya kugira ibirenge bikomeye

Ibirenge bikomeye bifite umwera akenshi usanga ari kibazo gikomereye benshi, ugasanga bikunzwe kurangwa n’ibimenyetso byinshi nko gushishuka, kuribwa, kuzana imyate, gukomera kw’ibirenge,etc. Iyo rebye usanga impamvu zituma ibirenge bigira ibyo bibazo akenshi usanga ari ukutitabwaho neza kw’ibirenge nk’ibindi bice by’umubiri nko mu maso, ngo kandi nacyo gisigwa amavuta. Hari izindi mpamvu zatuma ibirenge bikomera nko […]Irambuye

U Rwanda rwarezwe na Libya kubera umukinnyi Daddy Birori

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Libya ryarangije kugeza ikirego muri CAF rirega u Rwanda ko rwakinishije umukinnyi udafite ibyangombwa mu mukino Amavubi yatsinzemo Libya 3-0 nk’uko bitangazwa na Ruhagoyacu. Agiti Taddy Etekiama uzwi nka Daddy Birori ni we watsinze ibitego bitatu byose u Rwanda rwatsindiye Libya kuri Stade ya Kigali ari nako ayisezerera mu […]Irambuye

“Ni gute wakwiyita umweyo utaramara umwaka muri muzika?”- Mc Tino

Kasirye Martin umunyamakuru, umuhanzi, akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane ku izina rya Mc Tino, nyuma yo kumva amakuru avuga ko itsinda rya “Active” ryaje muri muzika nk’umweyo uje gukubura andi matsinda yose, Mc Tino we yavuze ko iryo tsinda rigifite akazi kenshi ko gukora aho kwiyita umweyo waje gukuraho andi matsinda. Umweyo ni igikoresho cyo mu rugo gikuraho […]Irambuye

Rubavu: Abarwaza n’abaganga ntibumvikana ku kurara ku barwayi

Abarwaza mu bitaro bitandukanye bya Leta bari gusabwa ko bajya baza gusura abarwayi babo bagataha abaganga bagakomeza kubitaho, aba barwaza bo bavuga ko baba batizeye ko abarwayi babo bakurikiranwa neza kwa muganga bityo bakifuza kubaba iruhande ijoro n’amanywa mu byumba no mu ma salle barwariramo. Ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu abarwaza bangirwa […]Irambuye

Amazi ya Kivu atera indwara ya Schisostomiasis -Dr Kanyankore William

Dr Kanyankore William ukuriye ibitaro bya Gisenyi avuga ko hari abarwayi bamwe bakiri bacye cyane ariko bagaragaza ibimenyetso bw’indwara ya  Schisostomiasis iterwa no kunywa amazi adatetse avomwa mu Kiyaga cya Kivu. Uyu muganga avuga ko iyi ndwara nta muntu irica ariko itera abantu kurwara indwara zica nk’umwijima, kurwara indwara zifata amaso n’izindi. Muganga Kanyankore avuga ko iyi […]Irambuye

UN Women izahemba indirimbo nziza z’abahanzi mu Rwanda

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita  ku bagore (UN Women) ririmo gutegura ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore binyujijwe mu bukangurambaga hifashishwa indirimbo z’abahanzi, ubu abahanzi bakaba bahawe amahirwe yo kwitabira guhanga indirimbo zigamije kurwanya iri hohotera. Nta muhanzi n’umwe ubujijwe kwitabira iri rushanwa ryo gukora indirimbo ifite ubutumwa bwamagana ihohoterwa ry’igitsina gore, dore ko byaba ari n’amahirwe […]Irambuye

Espagne yasezerewe nabi, ijyana n’Intare za Cameroun

La Roja ya Espagne niyo ifite iki gikombe cy’Isi giheruka, ariko yaraye isezerewe nabi cyane kuko ivuyemo itsinze igitego kimwe gusa itsinzwe birindwi mu miikino ibiri yakinnye. Mu ijoro ryakeye kandi ni nabwo ikipe ya Cameroun yasezerewe nayo nyuma yo gutsindwa imikino ibiri mu itsinda A irimo, ikaba isigaje umukino umwe na Brasil. Ikipe y’igihugu […]Irambuye

Peace adakabije inzozi afite muri muzika, ngo yaba umucuruzi

Jolis Peace umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu njyana ya R&B, akaba n’umwe mu bitabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame 6’, ngo aramutse atageze ku ntego afite muri muzika ikindi yakora ni ubucuruzi. Ibi abitangaje nyuma y’aho yinjiriye muri muzika mu mwaka wa 2009 mu kwezi k’Ukuboza, akaza kumenyekana […]Irambuye

en_USEnglish