Digiqole ad

“Jules Sentore na Teta ndabizeye muri live music”- Massamba

Massamba Intore umuhanzi mu njyana Gakondo akaba n’umuyobozi wa ‘Gakondo Group’ ari nayo ibarizwamo Jules Sentore ndetse na Teta Diana, yatangaje ko yizeye aba bahanzi mu majwi yabo y’umwimerere.

Jules Sentore, Massamba Intore na Teta Diana.photo/Selemani
Jules Sentore, Massamba Intore na Teta Diana.photo/Selemani

Ni nyuma y’aho aba bahanzi uko ari babiri bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4, bikaba n’ubwa mbere baryitabiriye. Mu gihe bari bamaze gukora ibitaramo bigera ku 9 bakora playback, ubu ibitaramo bya live biratangira kuri uyu wa 21 Kamena 2014.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 19 Kamena 2014, Intore Massamba yatangaje ko yizeye bidasubirwaho ibyo Jules Sentore na Teta bashobora kuzakora kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati “Mfite ikizere kuri aba bahanzi. Kuko ni bamwe mu bahanzi nagiye negera cyane mu kuvugurura imiririmbire yabo kandi ikaba igeze aho umuntu wese yakwishimira.

Benshi rero bumva Gakondo Group nk’aho ari itsinda rikora muzika mu buryo bwo gutaramira abantu gusa. Oyaaa, ahubwo harimo no kwigisha urubyiruko gukunda umuco nyarwanda”.

Abajijwe niba buri muhanzi wese waba yumva shaka kuza muri iryo tsinda mu gihe yaba abishatse, Massamba yavuze ko nta n’umwe uhejwe. Gusa ko babanza kureba urwego rw’imiririmbire ye.

Akomeza asaba abantu ko bashyigikira umuco gakondo baha amahirwe Jules Sentore na Teta Diana mu irushanwa barimo.

Tubibutse ko iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ritandunye n’izindi 3 zabanje. Kuko kuri iyi nshuro kuba uzi kuririmba bufite 80% naho abantu kukwereka ko bagukunze bifite 20%.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish