Wari uzi indirimbo bakunda? waruzi izabazamuye?
Burya kuzamuka kw’umuhanzi akamenyekana akenshi ni indirimbo imwe imumenyekanisha, iyi bakunze kuyita ‘Hit’ ubu. Hari ubwo umuhanzi ashobora gusohora indirimbo zikagera kuri eshanu ariko nta n’imwe iravamo ‘hit’ ngo amenyekane cyane. Abahanzi bagera kuri 25 babwiye Umuseke indirimbo bumva zababereye ‘hit’. Aba bahanzi ariko usanga akenshi mu ndirimbo bahimbye izi ‘hit’ atarizo bo bakunda cyane.
1. Amag The Black: Ati “nkunda cyane indirimbo yanjye “turi kw’ishuli”, avuga ko amagambo yayo yayandikanye impanvu ikomeye. Naho indirimbo yemera ko yatumye izina rye rimenyekana ni “Uruhinja”
2. Derek(Active): Indirimbo akunda cyane ni iyitwa “ Sinzagusiga” ntabwo yamenyekanye cyane kuko avuga ko yayirimbyeakiri wenyine. Naho indirimbo ngo yamufashije kumenyekana ni iyitwa “Wirira”.
3. Paccy: Uyu mu raperi w’umugore avuga ko indirimbo ya ‘hit’ yatumye amenyekana ni iyo yaririmbye hambere yise “Ese Nzapfa” yaririmbanye na Kayishunge. Naho indirimbo akunda cyane ye ni iyitwa “Umusirimu”.
4. Nizzo (Urban Boyz): Indirimbo abona ko yatumye Urban Boys imenyekana cyane no hanze y’u Rwanda ngo ni “Tayali” baherutse gusohora. Naho indirimbo akunda cyane ni iyitwa “Take it off” baririmbanye na Jacky Chandiru wo muri Uganda.
5. King James: Avuga ko bimugoye cyane guhitamo indirimbo imwe akunda mu ze, gusa imwe muzo akunda cyane harimo iyo yise “Rwanda ndagukunda”. Naho indirimbo yemeza ko yatumye abantu bamumenya cyane ngo ni iyitwa “Naratomboye”.
6. Kamichi: “Aho ruzingiye” ngo niyo ‘hit’ yatumye yamamara cyane, mu ndirimbo ze akunda “Mwenyura” arayikunda cyane.
7. Christopher: Indirimbo avuga ko yatumye amenyekana (hit) ni “Iri Joro” ndetse n’amashusho yayo ngo yakunzwe cyane. Naho indirimbo ngo akunda yakoze ni “Babyumva” aherutse gusohora.
8. Mako Nikoshwa: Indirimbo abona yatumye yamamara cyane ni “Agaseko” naho indirimbo akunda cyane yanditse ni “Nkunda kuragira” avuga ko yashishikarizaga abantu kubyara abo bashoboye kurera, bucyeye ngo Leta nayo irabihagurukira.
9. Rafiki: “Igikosi” niyo hit ye, ikaba ari nayo ndirimbo akunda kurusha izindi zose yanditse.
10. Riderman: Iyo asubije amaso inyuma asanga “Rutenderi” niyo ndirimbo ye yatumye amenyekana mu banyarwanda, naho idirimbo ye akunda by’umwihariko ni iyitwa “Urugamba”
11. Patient Bizamana: Muri muzika ya Indirimbo ye yise “Menye neza” niyo akunda cyane kandi ngo ni nayo abona yatumye amenyekana cyane.
12. Dominic Nic: Indirimbo yamufashije kumenyekana cyane ni “Nemerewe kwinjira”. Indirimbo ye akunda cyane avugamo “Uwiteka Nyiringabo” n’iyitwa “Ashimwe”
13. Tizzo (ACTIVE):Ati “nkunda indirimbo “Aisha” twaririmbye nka kuko imkora kumutima naho indirimbo yamfashije kumenyekana ni iyitwa “mbona bikaze”
14. SAFI: Uyu muhanzi avuga ko iyo arebye neza asanga indirimbo ya Urban Boys bise “Indyadya” yo hambere ariyo yatumye bamenyekana cyane. Naho ku giti cye akunda indirimbo bose “Sintuza”
15. Liliane Kabaganza: Avuga ko akunda indirimbo ye “ Nina siri na mungu” avuga ko yayihawe n’Imana mu buryo budasanzwe mu gihe yari mu bibazo bikomeye. Naho indirimbo yatumye amenyekana cyane ni iyitwa “Iyo ntekereje, umugabo witwa Yesu”
16. Aline Gahongayire: Indirimbo ye yise “Hari impamvu pe!” niyo yamuzamuye cyane kandi ngo niyo akunda cyane.
17. Aimee Uwimana: Indirimbo yamuzamuye akamenyekana avuga ko ari indirimbo yitwa “Uwiteka araje” nubwo ngo bamwe banayita “Muririmbire uwiteka, cg u Rwanda rufite Imana”, Gusa ngo indirimbo yise “inkovu z’urukundo” niyo akunda cyane.
19. Knowless: Indirimbo yise “Komeza” avuga ko nubwo yayiririmbye hari izindi yabanje gusohora mbere iyi ari yo yatumye amenyekana cyane. Naho mu ndirimbo ze iyitwa “Nzabampari” ngo iramunyura cyane.
20. Social Mula: Ntabwo yari azwi cyane atararirimba indirimbo yise “Abanyakigali” iyi niyo ‘hit’ yamuzamuye, ariko indirimbo ye akunda ni “Rurayunguruye”
21. Danny Nanone: “Akamunani” avuga ko ariyo ndirimbo yatumye amenyekana cyane nubwo iyo yise “Isi” ariyo akunda cyane kubera amagambo arimo n’uburyo yayanditse yayitekerejeho cyane.
22. Makanyaga Abdul: Indirimbo akunda kurusha izindi ni “Rubanda” yakunzwe cyane mbere na nyuma isubiwemo bigezweho. Gusa indirimbo abona zamufashije kumenyekana cyane ni iyitwa “Urukundo rurambuye” n’iyitwa “Nshatse inshuti” za cyera.
23. Mavenge Soudy: Igitangaje ni uko indirimbo avuga ko yahimbye bwa mbere yise “Ku Munini” ariyo yatumye amenyekana cyane. Iyi ndirimbo ngo ni nayo akunda kurusha izindi.
24. Jay Polly: “Ibyo ubona” irimo imirongo ikomeye cyane niyo ndirimbo yamuzamuye cyane yayiririmbye mu myaka ya 2009 iramamara cyane, gusa indirimbo yitwa “Ikizere” yaririmbanye na Miss Jojo ngo niyo akunda cyane.
25. Massamba Intore:Indirimbo yamufasihje kumenyakana cyane ni “Nyaganyega” gusa indirimbo yise “Wirira” niyo akunda kurusha izindi kuko ngo imwibutsa byinshi cyane ko yayiririmbiye uwo yakundaga ubwo yari amusize agiye gutabarira igihugu.
26. Edouce: Uyu muhanzi yamenyekanye cyane kubera indirimbo “Akandi ku mutima” ariko iyo akunda cyane ni iyitwa “Umunsi ni uyu”.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
FOR DURE URBAN BOYZ ‘INDYARYA’ MADE IT!!!!! and ur still making it better, we xpct much from u. imagine overseas your video is burninggggggggggg. mukomereze aho
Ama G iyo ataririmba ‘Care’, Riderman ntaririmbe ‘Bombori Bombori’, na Jay Polly ntaririmbe ‘Deux fois deux’ sinari kuzabumva na rimwe!
Hahahhaha Kanyange uransekeje kabisa! You are right
Ndi umumaman ariko nanjye burya ntabwo najyaga nkunda Jay Plly ariko Deux fois Deux yatumye mukunda pe!
“Deux fois Deux” ubundi ni Orchestre Impala zajyaga zibiririmba hagati mu ndirimbo zazo. Si igihangano cya Jay Polly. Ntacyo mpfa nawe ariko yiganye iby’abandi!
AMAG IYO ATARIRIMBA CARE SINARI MUZI, JAY POLYY NZI 2×2, MASAMBA NZI NYEGANYEGA MAVENGE NZI SIMBI NA GAKONI KABA KOBWA, TETA NZI FATA FATA,
YOOOO,MURI BOSE NKUNZE MASAMBA.NANJYE ANYIBUKIJE BYINSHI.
Sha kanyange nanjye ndabona duhuje, gusa nakongeraho King Jems kuri Pala Pala.
mu za Kamichi nkunda imitoma irenzeeeeeeee
Comments are closed.