Digiqole ad

Uwamariya asaba abaturage kwihangana, bo bakabaza: ‘kugeza ryari’?

Bamwe mu baturiye umuhanda Rusumo-Kigali bo muntara y’Uburasirazuba barinubira kuba batarishyurwa ingurane ku mitungo yabo bafite hafi y’umuhanda mu gihe hashize hafi umwaka barabariwe ubu bakaba ntabindi bikorwa bemerewe gukorere aho batuye.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba aba baturage gukomeza kwihangana bukanabamara impungenge ko batazasenyerwa batarishyurwa. Aba baturage bo ariko bibaza ngo ‘kwihangana’ kwabo kuzageza ryari ?

Umuhanda Rusumo- Kigali ni umuhanda mpuzamahanga  uhuza u Rwanda n’igihugu cya Tanzania, gusa ni umuhanda muto mu bugari  ariko ukaba unyuramo imodoka nyinshi kandi nini cyane.

Leta yafashe gahunda nziza yo kuwagura, abawuturiye benshi ariko bagomba kwimurwa ubu kuko basabwa gutura nibura kuri metero 22 uvuye mu muhanda.

Kuri aba, abenshi babariwe imitungo iri muri izo metero hashize hafi umwaka ariko bategereje ingurane ngo batangire gukorera ahandi n’ubu ntibarazibona.

Muteteri Antoinette na Habumuremyi Jean de Dieu ni bamwe mubo twaganiriye, kutishyurwa ngo biri kubagusha mu gihombo.

Muteteri ati “ Ntitwanze iterambere kuko ni ryiza ariko nibatwishyure kugirango tubone ibindi bibanza bikigura make natwe twiteze imbereˮ.

Mme Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba avuga ko uku gutinda kwishyura kwatewe n’inyigo itarakorewe igihe, gusa abaha ikizere ko ntawuzabasenyera batarishyurwa.

Ati  ̋twatindijwe no kubura amafaranga yo gukora inyigo ariko ubu bigiye gutangira muri uku kwezi kwa Nyakanga kuko tubifashijwemo na minisiteri y’ibikorwa remezo, Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yatwemereye amafarangaˮ.

Muri aba baturiye umuhanda ugiye kwagurwa, hari abagaragaza impungenge ko babariwe inzu z’imbere gusa ariko iz’inyuma ntizibarurwe mu mitungo yabo izishyurwa.

Kuri iki Guverineri Uwamariya avuga ko mugihe kwagura umuhanda bizaba bitangiye bazatanga ibibazo byabo hakarebwa icyakorwa.

Ati”Ndabasaba kuzegeera ubuyobozi bubegereye mugihe kwishyura bizaba bitangiye bakabamenyeshe ibibazo byabo hanyuma turebe uko byacyemuka”.

Uyu muhanda Rusumo-Kigali  unyura mu turere twa Kirehe, Ngoma, Kayonza na Rwamagana two mu Ntara y’Iburasirazuba mbere yo kugera mumugi wa Kigali.

Elia BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • abaturage bizere bihanganye ko ikibazo iyo abayobozi bagiye kugikora bibanza mu nzego nyinshi cyane noneho nkiki kinyura no muri za bad, usanga bigoranye guhita ugikora ariko bitonde bihangane ubu bigiye gukemuka

  • ariko rero natwe abaturage hari igihe twgize nkana , hari ighie twigize nkana bato baba basaba ababyeyi babo ibyo bashatse byose, ibibazo biba bifite aho bigomba kunyura henshi kugirngo habonerwe umuti urambye wabyo, tujye turangwa no kwihangana buri gihe. abayobozi bariho nitwe twabitoreye bakorera twe abaturage niyo mpamvu buri gihe baba bahanagyikishije nibibazo tuba twarabagejejeho

Comments are closed.

en_USEnglish