Digiqole ad

Kuba USA itunenga nabyo ni ngombwa mu mibanire yacu – Mushikiwabo

Kimihurura – Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kamena, yagarutse ku mibanire n’ibindi bihugu ari naho yavuze ko guterana amagambo binyuze mu bitangazamakuru bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,  ko nta kibazo byateje mu mibanire yabyo byombi kuko ngo kuba Amerika inenga u Rwanda ibyo ari ibisanzwe mu mibanire y’ibihugu.

Min.Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba
Min.Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba

Iki kiganiro cyibanze ahanini ku ngingo zitandukanye zirimo ibirebana no gushyira hasi intwaro kwa FDLR, ibyo gusubiza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) abahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda, imikoranire na “Human Rights Watch (HRW)”, n’imibanire n’ibindi bihugu.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibibazo bimaze iminsi byumvikana hagati y’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu “HRW” nta kindi babikoraho kuko uyu muryango usigaye witwara nk’uhanganye na Leta y’u Rwanda, aho gukora akazi ushinzwe.

Avuga ku mibanire hagati y’u Rwanda na Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA), yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza, n’ubwo rimwe na rimwe itumva (USA) kimwe n’u Rwanda uburyo rukemura ibibazo ruba rurimo bireba ubuzima bw’igihugu.

Yagize ati “U Rwanda rutekereza ko bisanzwe kuba igihugu bakorana cyagaragaza ko kitishimiye ibintu runaka cyangwa kikagaragaza uko gitekereza kubibera mu Rwanda, ibyo ni bimwe mu biranga imibanire hagati y’ibihugu, ni ibintu bisanzwe.”

Ministre Mushikiwabo avuga ko n’ubundi nta gihugu gishobora kwemera 100% ibikorwa byose mu bindi bihugu, yongera gushimangira ko iyo umuntu ari mu maboko y’ubutabera cyangwa Polisi bitavuze ko aba yaburiwe irengero nk’uko byatangajwe na Amerika n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu kandi ngo u Rwanda ruzakomeza gukemura ibibazo bireba umutekano w’igihugu mu buryo bwarwo.

Ku mibanire n’ibihugu byo mu Karere, Min.Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rubanye neza n’ibihugu byo mu karere uretse Tanzania igifitanye ibibazo n’u Rwanda bimaze igihe kubera ko isa n’ishyigikiye umutwe wa FDLR.

Abajijwe ku kuba u Rwanda rwafasha Kenya guhangana n’iterabwoba, Mushikiwabo yavuze ko kugeza ubu nta bufasha budasanzwe u Rwanda rwari rwateganyiriza Kenya mu guhangana n’ibitero by’iterabwoba biyugarije.

Ku ikozanyaho hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza DRC riherutse

Mininistre Mushikiwabo yongeye kwemeza ko imirwano yabaye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza DRC yatewe n’ubushotoranyi kuko abasirikare ba Congo barenze umupaka w’igihugu cyabo bakagera ku butaka bw’u Rwanda, bahura n’ingabo z’u Rwanda zibasabye gusubira inyuma baranga habaho kurasana mu minsi ibiri kwahitanye abasirikare batanu ba DRC. Ikimenyimenyi ngo ni uko abasi

Mushikiwabo yavuze ko ubu nta mpamvu yo kugira impungenge ko ingabo za DRC zizongera kwambuka umupaka, ndetse anasaba ko abantu gutekereza Raporo y’impuguke z’ihuriro ry’ingabo zigenzura imipaka y’u Rwanda, DRC na Uganda zashyizweho na ICGLR.

Imibanire n’Ubufaransa na Afurika y’Epfo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko ibibazo bikunze kuvugwa hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa ari ibishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kandi ngo u Rwanda ruracyahagaze ku ruhande rw’uko Ubufaransa nk’igihugu, abayobozi ba Politike, abagisirikare n’abakozi b’iperereza mu gihe Jenoside yategurwaga, ubwo yakorwaga na nyuma yaho bagize uruhare rwo gushyigikira no kudahana abantu bakoze Jenoside.

Ati “U Rwanda ntabwo rwategeka Ubufransa icyo bwakora, twe tubasaba ko twakomeza kubana neza nk’igihugu, n’ubwo harimo amateka agoranye yabaye. Ariko nabo ntibasabe u Rwanda kureka cg kugoreka amateka yarwo kugira ngo babane.”

Naho ku birebana n’umubano n’igihugu cya Afurika y’Epfo uherutse kuzamo agatotsi ibihugu byombi bigahamagaza ababihagarariye ndetse bikaba byarateje ibibazo mu migenderanire y’ibihugu byombi, Min. Mushikiwabo yavuze hakomeje ibiganiro bigamije kureba uko ibibazo byavutse byakemuka, aha akaba atavuze byinshi kuri ibyo bibazo.

Cinema ya FDLR turayimenyereye – Mushikiwabo

Ubwo yagarukaga ku gushyiraha hasi intwaro kwa FDLR, Min.Mushikiwabo yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimiye kiriya gikorwa kandi u Rwanda rwiteguye kubakira nk’Abanyarwanda nubwo ngo babona neza ko ari imikino imaze imyaka myinshi.

Gusa ngo ikitaranyuze Leta ni igisa nka ‘cinema’ yo gushaka gukoresha ibirori bikomeye byo kugaragaza ko batashye.

Yagize ati “Kuba FDLR ishyira intwaro hasi twebwe nta kibazo dufite, turabyishimira niyo politike y’u Rwanda, n’ubundi nicyo twe nk’igihugu dusaba. Ikimeze nka cinema ni ibyo gutumira nk’aho habaye ubukwe cyangwa ikintu cy’igitangaza nibyo twibazaho, nta gitangaza kirimo dusanzwe tubakira.”

Minisitiri Mushikiwabo yaboneyeho gutangaza ko n’ubu u Rwanda rufite impungenge ku burangare bw’umuryango mpuzamahanga kuko ngo ubundi ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri muri DRC zasabwe kwambura intwaro ku ngufu abarwanyi ba FDLR batemera gushyira intwaro hasi ngo batahe.

Ati “Ahubwo twe turibaza ngo niba abantu 80 bashyize intwaro hasi, ejo hagakurikiraho 50 cyangwa 100, abandi bizagenda gute? Bazasubira mu ishyamba? Kugeza ubu nta nama irajyaho ngo ibihindure, ibyo tubona bimeze nk’ibirimo amacenga tutumva neza.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga avuga ko n’ubwo ibyo kwakira aba barwanyi ubu ngo bivugwa cyane muri Congo kandi barakiriye abarenga 100, u Rwanda ngo kuva gahunda yo kwakira abarwanyi ba FDLR bemeye gushyira intwaro yatangira rumaze kwakira abarwanyi ibihumbi 11.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uyu mudamu jye ndamukunda kuko ari umunyabwenge, politike yarayimize burundu gusa nanjye nunze murye nti: ntabwo america yatuvuga neza kuko nubundi nta nikindi gihugu ivuga neza , naho kuba dukomezanye umubano ho urakomeje. ngabo zacu mukomere k;uruhembe rw’umuheto

    • Yaba bagiraga aho bahagaze ngo batunenge byakumvikana. Ariko leta yarengeje izindi zose muguhora barasa inzirakarengane zo mu bindi bihugu bakoresheje indege ziguruka zonyine batitayeho niba bica ababyeyi, imhinja, abantu bibereye mu makwe cyangwa abahamba ababo sinuva aho bashingira kunenga leta zibindi bihugu. Ibyo byose bakora unabishyize iruhande, baracyafite abantu bafungiye za Guatanamo, Bagram muli Afganistan n’ahandi henshi hirya no hino mu bihugu bitandukanye batigeze bagezwa imbere y’ubutabera cyangwa ngo n’abanyamiryango yabo babwirwe aho abantu babo bafungiwe. Iyo leta ihora yica amasezerano mhuzamahanga ihirika guverinoma z’ibindi bihugu, aho abaturage babyo yabambuye ubumuntu ibita collateral damage, yarangiza ikumva ifite ishingiro ryo kunenga leta z’ibindi bihugu? Ibyo byitwa double standards na rank hypocrisy. Iyo umeze utyo nta ukumva kuko nta moral standing uba ugira.

  • amerika erega baba bashaka ubahaakwaho , uhora ubapfukamira , ariko si ko muzehe wacu akora mukorane neza kandi ibintu biri mumucyo kandi munubahane, amerika rero ntibikozwa niyo mpamvuu ubona batwihaye, ariko ntacyo mubareke bavuge twe dukomeze tuvuge

  • MUTANGIYE KWEMERA KUNENGWA NONEHO SE?

    • bande bemeye se? ubundi uretse  kwandika waba uzi gusma?

Comments are closed.

en_USEnglish