Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba gushyirwa mu cyiciro cyihariye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Kamena 2014, abahagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona basabye ko abafite ubumuga bukomatanyije (batabona, batumva kandi batavuga) bashyirwa mu cyiciro cyabo cyihariye aho gufatwa mu cy’abandi bose bafite ubumuga nk’uko bimeze ubu.
Impamvu yatumye iki gice cy’Abanyarwanda gisabirwa kugira icyiciro cy’abafite ubumuga babarizwamo cyihariye, ngo mu miryongo inyuranye y’abamugaye nk’umuryango Ubumwe nyarwanda w’abatabona, ndetse n’Ubumwe nyarwanda bw’abatumva n’abatavuga, ngo abo bantu babura aho bafatirwa.
Umuntu abarwa nk’ufite ubumuga bukomatanye, igihe atavuga, atumva kandi akaba atabona.
Donatilla Kanimba uyobora umuryango Ubumwe nyarwanda bw’abatabona, avuga ko zimwe mu mpamvu zituma abantu bagira ubumuga bukomatanye harimo nk’impanuka cyangwa ikibazo kiri mu maraso umuntu ubwe avukana.
Ngo hari uburwayi umuntu avukana amaso ye akazagenda acika intege bikagera ku rwego rwo guhuma burundu kandi mu bigaragara agenda akanuye.
Mu Rwanda ibarura ryerekanye ko abafite ubumuga bagera ku 446 453 muri rusange, ni ukuvuga 5,7% by’abatuye u Rwanda. Iyi mibare ikaba yashidikanywaho kuko icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima OMS 2012, kivuga ko nibura 15% by’abatuye isi babana n’ubumuga butandukanye.
Nk’uko byagaragajwe n’abayobozi bahagarariye abafite ubumuga bwo kutabona no kutavuga ngo abafite ubumuga bukomatanye bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse ngo bahura n’ihohoterwa rinyuranye mu muryango.
Bitewe n’uko batumva kandi bakaba batabona ndetse batavuga, ngo abamaze kuba inkumi bafatwa ku ngufu hitwajwe ko batari bubashe kuvuga ibyababayeho. Abenshi ntibiga kandi byagaragaye ko bishoboka ko bakwigishwa uburyo bwo kuganira n’abandi binyuze mu marenga ndetse ngo hari abo imiryango babamo iba ifungirana mu nzu kuko ngo bafatwa nk’abadafite icyo bashobora gukora.
Hari n’ababyeyi ngo bahitamo kutavuga ko bafite umwana ufite ubumuga kubera ipfunwe ndetse abandi bakabajugunya, ibintu abayobozi bahagarariye abatabona n’abatumva bamaganye babyita ihohotera rikomeye.
Ibi bijyana n’amazina apfobya abafite ubumuga nko kubita ‘Ikiragi’, ‘Igicumba’, ‘Impumyi’, ‘Igipfamatwi’ n’andi menshi yakoreshwaga mu muryango nyarwanda ibi bikaba ngo byari ukugaragaza ko ari ‘Ibintu’ atari abantu nk’abandi nk’uko byagarutsweho na Munyangeyo Augustin uyobora umuryango Ubumwe nyarwanda bw’Abatumva n’Abatavuga.
Uwizeyimana Naomi ni umwana w’umukobwa, yagize ubumuga bukomatanyije amaze kuba mukuru, yavuze ko abangamirwa cyane no kubona arushya ababyeyi be n’abavandi bakamukorera ibyo yakagombye kwikorera.
Naho Furaha wagize ubumuga bukomatanye mu 2003 mbere akaba yarakoraga akazi k’ubwubatsi, ngo yizeye ko ikibazo cye Imana ikizi kandi ngo iri mu nzira yo kumuha igisubizo.
Yavuze ko (mu marenga) afite mushiki we witwa Ladouce urangije kwiga ngo bityo Imana izamuha akazi abashe kumufasha mu bihe bikomeye cyane by’ubukene arimo. Gusa ngo ikintu kimushimisha ni uko ahura n’umuntu uzi imvugo y’amarenga bakaganira.
Nyarama binyuze muri iyi mvugo y’amarenga ngo birashoboka ko ababyeyi bayigishwa cyangwa abandi bafitanye isano n’abafite ubumuga bukomatanye, bakajya babasha kuganira bikaba byatuma ubuzima buborohera kurushaho.
Tariki ya 27 Kamena, isi yose izizihiza umunsi wahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ubwo yavugaga kuri uyu munsi, Kanimba Donatilla yagize ati “Tuzawizihiza atari uko twishimiye ko mu Rwanda bahari benshi, ahubwo ari ukugira ngo tubagaragaze turusheho kubitaho.”
Aba batabona bakaba batumva ndetse batanavuga, umuryango w’Abanyasuwedi w’abafite ubwo bumuga wabageneye inkunga, uyinyuza mu muryango witwa ‘My Right,’ ubu mu Rwanda abagera kuri 71 batangiye gufashwa mu bijyanye no kubigisha imvugo y’ibimenyetso yabafasha kubana neza n’abandi.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com