Month: <span>June 2014</span>

Guhemba amashuri yitwaye neza byakongera ireme ry’uburezi – Muhire Gilbert

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Gikirisitu ‘Ecole Chretienne de Kigali’, aratangaza ko kuba ikigo ayoboye cyarahawe igihembo nk’icyahize ibindi mu gutanga uburere bwiza, kugira isuku no kuyobora neza, bigiye gutuma bongera imbaraga mu kugera ku ntego z’igihe kirekire bihaye ngo batange uburezi bufite ireme. Mu birori byo kwereka ababyeyi n’abafatanyabikorwa igikombe Ecole Chretienne de Kigali ryahawe […]Irambuye

PGGSS IV: Reba uko igitaramo cya mbere cya Live cyagenze

Nyuma y’ibitaramo bya ‘playback’ byabereye ahatandukanye mu Ntara, ibitaramo bya Live byatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu 21, Kamena. Ni mu irushanwa rya PGGSS IV riri guhatanirwa n’abahanzi 10 batoranyijwe mu bandi. Dukurikije urutonde rw’ukuntu batomboye, habanje Senderi International Hit, Bruce Melody, Jay Polly, Young Grace, Active, Dream […]Irambuye

Koreya y’Epfo: Umusirikare warashe bagenzi be yafashwe

Nyuma y’uko umusirikare muri Koreye y’Epfo arashe bagenzi be batanu bakitaba Imana abandi barenga batanu bagakomereka agahita ahungira mu gace kegeranye na Koreya ya Ruguru, ingabo za Koreya y’Epfo zaraye zimutaye muri yombi. Uyu musirikare warashe bagenzi be ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ku birindiro byabo biherereye ahitwa Gangwon yahise ahunga. Ingabo zibarirwa mu […]Irambuye

Mukangarambe ubu afite icyizere n’ubwo Jenoside yamupfakaje

Kubaho mu bukene bukomeye, gutura muri shitingi imvura yagwa bakitwikira umutaka… ni bimwe mu bibazo by’ingutu Mukangarambe yahanganye nabyo nyuma ya Jenoside yahitanye umugabo we. Uyu mupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Jali mu karere ka Gasabo ubu arera abana be bane  yasigiwe n’umugabo wishwe muri 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mukangarambe yabwiye Umuseke […]Irambuye

Kiphagru (Kipharma, Agrotech, Unipharma) yibutse abazize Jenoside bayikoreraga

Abakozi ba Kipharma, Agrotech na Unipharma, bibumbiye mu itsinda ryiswe Kiphagru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama, bibutse abakozi bayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Uwo muhango wo kwibuka usanzwe ukorwa buri mwaka n’iki kigo, wabimburiwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho beretswe ubugome bw’indengakamere bwakorewe […]Irambuye

Rusizi: Umugore yabyaye abana bafatanye bahita bitaba Imana

Mu bitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi umubyeyi yabyaye abana bimpanga bafatanye ariko ntibabasha gukomeza kubaho kuko bahise bitaba Imana. Yageze kuri ibi bitaro yoherejwe n’ikigo nderabuzima cya Mushaka bamaze kubona ko afite ikibazo cyo kubyara. Uyu mubyeyi witwa Nyirasafari Mariya wo mu murenge wa Nzahaha mu kagari ka Rebero ho mu mumudugudu wa […]Irambuye

Ndasaba inama ku gutera akabariro iwanjye

Muraho basomyi b’Umuseke, njya nsoma inama mutanga nkumva zakubaka kandi zigafsha. None nanjye ndagirango mumfashe. Ndabasaba inama mugutera akabariro: Ubu mfite ikibazo gikomeye mu gutera akabariro: iyo nteye akabariro, akenshi mu gitondo bimfata hafi iminota 40 cyangwa irenga ngo mbashe kurangiza. Iyo minota n’imyinshi cyane kuko akenshi hari igihe numva naniwe nkaba nanarekeraho ntarangije kuko […]Irambuye

Reba amafoto n'amazina y’abakobwa bashimuswe na Boko Haram

Aba bana b’abakobwa bamaze ibyumweru umunani bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram, Isi iri kugenda ibibagirwa. Aya ni amasura yabo n’amazina yabo. Imiryango yabo iracyategereje mu gahinda gakomeye ko hari uwabagarura. Amafoto y’aba bana yeretswe Gordon Brown intumwa yihariye y’umuryango w’abibumbye mu bya ‘Global Education’. Ubwo yari yasuye umujyi wa Chibok aho aba bana bashimitiwe bavanywe […]Irambuye

Ibiyobyabwenge mu rubyiruko ku Kamonyi nk’inzitizi yo kwiteza imbere

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu karere ka Kamonyi ngo ni imwe mu nzitizi ikomeye ku iterambere ry’uru rubyiruko nk’uko byatangajwe munteko  rusange y’urubyiruko  rwo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 20 Kamena 2014. Iyi nteko rusange yitabiriwe n’ubuyobozi ku rwego rw’Akarere, abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse n’abajeune benshi yari igamije kurebera hamwe  uko urubyiruko […]Irambuye

Yinjiza ibihumbi 500 ku kwezi kubera gusemurira abatumva n’abatavuga

Irizabimbuto Fidele ni umusore w’imyaka 26, yavukiye mu karere ka Ngoma ariko yibera i Kigali ku mpamvu z’akazi. Uyu musore yatangarije Umuseke yinjiza hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 n’ibihumbi 500 ku kwezi kubera gusemura ururimi rw’ibimenyetso rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, kutavuga cyangwa kutumva. Irizabimbuto yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubwubatsi, arangije ajya mu […]Irambuye

en_USEnglish