Mu gace ka Kagera kagizwe n’uturere turindwi bakomeje kwirukana Abanyarwanda, Abagande, Abarundi n’abakongomani binjiye muri iki gihugu ku buryo butazwi bagera ku bihumbi 32. George Kombe, umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kagera yavuze ko nyuma yo gushakisha no guhiga abantu binjiye muri ako gace ku buryo butemewe n’amategeko bakihishemo. Imibare yagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka […]Irambuye
Igitekerezo cyo gukusanya amafaranga y’u Rwanda 300 000 cyatangijwe n’abagize urwego rwa community Policing rubungabunga umutekano w’abaturage 648 ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n’Akarere ka Kicukiro muri Kamena, inkunga yabonetse yashyikirijwe Nishimwe Omar mu mpera z’iki cyumweru. Kuwa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2013 ni bwo umusore Nishimwe w’imyaka 31 utuye mu karere ka Kicukiro […]Irambuye
Umusenateri wo mu Ubutariyani mu ishyaka rirwanya cyane abimukira yagereranyije Ministre Cecile Kyenge n’inguge yo mu bwoko bwa orang-outan. Amagambo Ministre w’intebe Enrico Letta yavuze ko adakwiye kwihanganirwa. Mu ijoro ryo kuwa gatandatu ubwo ishyaka rye ryari mu nama, Senateri Roberto Calderoli yavuze kuri uyu mu ministre ati “ Ni byiza kuba ari ministre ariko […]Irambuye
Bamporiki wamamaye cyane mu buhanzi bwo gukina amakinamico, imivugo no gukina filimi, mu mpera z’iki cyumeru ni bwo yatangajwe mu bakandida ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo, nk’uko byagenze mu tundi turere twose tw’igihu Kideo na we akazaba ari mu bashobora kuzinjira mu Inteko nshingamategeko mu mwaka utaha. Edouard Bamporiki mu Rwanda yagaragaye nk’umwe mu […]Irambuye
Uyu mukinnyi wa ruhago uzwi cyane mu Rwanda yatangaje ko afite ubutumwa yumva ashaka kugeza ku banyarwanda abicishije muri muzika. Haruna, umusore w’i Rubavu ubu ukina muri Young Africans yo muri Tanzania, aravuga ko mu minsi micye aza gusohora indirimbo ikubiyemo ubwo butumwa atatangaje. Niyonzima ujya uba captain w’ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko ubu butumwa […]Irambuye
Nyuma y’uko mu Murenge wa Gahengeri, mu Karere ka Rwamagana abantu banyoye bakanarya ibyo kurya biroze bigahitana bamwe muri bo, muri uyu Murenge kandi kuwa kane w’icyumweru gishize tariki 11 Nyakanga, umugabo arakekwaho kwihekura akica umwana we w’amezi atatu na Nyina witwa Egidie Murekatete kubera gufuha. Uyu wakoze aya marorerwa amazina ye yagizwe ibanga. Yari […]Irambuye
Mu rugendo barimo bazenguruka igihugu cyose bahatana, abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iyi week end bari bageze i Musanze aho bari bitezwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika benshi biganjemo urubyiruko. Kuri Stade Ubworoherane, aba bahanzi bose buri wese aba yakereye kwerekana ko ashoboye kandi afite abafana nk’uko muri iri rushanwa […]Irambuye
Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi cyane ku izina rya Kamichi yaje kwerura atangaza ko nubwo ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star asanga atahisha ko Riderman ariwe muhanzi abona ufite imbaraga kubarusha bose. Mu kiganiro yagiranye na Sunday Night yagize ati “Abahanzi bose bari muri iri rushanwa byaragaragaye ko bose bashoboye, kuko usanga haragiye […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru ingabo za Congo FARDC zongeye kurwana n’umutwe w’inyeshaymba za M23, imirwano yaraye itangiye ku isaha ya saa 14h00 irabera hafi y’umujyi wa Goma nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza. Agace ka Mutaho kari mu birometero 12 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Goma ni ko karagasibaniwe nk’uko impande zombie zibyemeza. Impande zose ziritana bamwana […]Irambuye
Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare(CHUB) bamaze amezi atatu bakatwa amafaranga yo gushyira mu kigega cy’ingoboka gihuza abakozi ba Kaminuza n’ibigo biyishamikiyeho ariko ntashyirwemo, byatumye bimwa inguzanyo n’izindi bahabwaga biturutse muri icyo kigega, ubuyobozi bw’ibitaro buravuga ko bugiye kuyishyura. Umwe mu bakozi bafite iki kibazo waganiriye n’Umuseke yavuze ko hashize amezi atatu bakatwa amafaranga ku […]Irambuye