Digiqole ad

Tanzania: bakomeje kwirukana abanyarwanda bayituyemo bitemewe

Mu gace ka Kagera kagizwe n’uturere turindwi bakomeje kwirukana Abanyarwanda, Abagande, Abarundi n’abakongomani binjiye muri iki gihugu ku buryo butazwi bagera ku bihumbi 32.

Intara ya Kagera ihana ihana imipaka n'u Rwanda, u Burundi na Uganda
Intara ya Kagera ihana ihana imipaka n’u Rwanda, u Burundi na Uganda

George Kombe, umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kagera yavuze ko nyuma yo gushakisha no guhiga abantu binjiye muri ako gace ku buryo butemewe n’amategeko bakihishemo.

Imibare yagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2006 ivuga ko hari abantu ibihumbi 32 baturutse mu Rwanda, Uganda, Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bihishe muri Kagera ku buryo butazwi.

Kombe avuga ko mu mwaka ushize bakoze imikwabu mu turere turindwi (Muleba, Bukoba, Biharamulo, Ngara, Karagwe, Kyerwa na Misenyi) tugize Kagera babona abantu 22,100 bari muri utwo turere bitemewe, bamwe muri bo ngo basubijwe iwabo, abandi bahawe impushya zibemerera kubahatura by’agateganyo.

N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo haracyari n’abandi benshi bakihishe muri aka gace batazwi n’abakinjira.

Muri uyu mwaka kandi ngo hafashwe 164 basubizwa iwabo, barimo 12 baherutse gufatirwa mu Karere ka Ngara baturutse mu Burundi kuwa kane w’icyumweru gishize bavuga ko bari bagiye gukora mu ntoki zo muri Karagwe ariko bahise basubizwa mu Burundi byihuse.

Mucyumweru gishize kandi abayobozi bo muri aka gace bongeye gukangurira abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze zihana imbibe n’u Rwanda n’u Burundi kurushaho gukaza umutekano, umuntu wese babonye batamuzi bagahita babitangariza abashinzwe umutekano kandi ngo byose biri mu nyungu z’umutekano wabo.

Tanzania ikomeje kwirukana aba bantu mu gihe ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iyihuza n’ibihugu baturukamo uretse Congo, bikomeje gushaka uko habaho ukwishyira ukizana hagati y’ibi bihugu, umuturage akaba yatura cyangwa yakwinjira uko ashaka muri ibi bihugu.

Dailynews.co.tz

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abo bagabo ndabazi mumpeshyi bagira urugomo rukabije inzara iba ibamereye nabi

  • Igihugu ningombwa gucunga umutekano wacyo.kandi ntaho bitaba.

  • ntabwo ari ugusha umutekano wabo nkuko bivungwa hejuru,baba bashaka uko barya imitungo yabanyarwanda nabandi batuyeyo. mwibuke uko byagenze ubushize ubwo babirukanaga!!s’ibyo gusa abakoze ahubwo,bishe abantu benshi,imiryango myinshi yabuze abayo kubera icyo gikorwa,bariye imitungo yabo kungufu,ubwo rero ibyo basuhuye cyagihe byashize baragaruste gushaka ibindi.Ubwo rero mwitegure kubura abanyu mwe mubafiteyo niba bitangiye bityo,ahubwo ngewe mbona leta ya TZ ikwiriye gukurikiranwa ninzego zubutabera babazwa ibyaziriya nzirakarengane cyane cyane zabanyarwanda bishe ndeste nimitungo yabo bigabije.ntamuntu urusha undi agaciro imbere yamategeko,kubabari mugihugu cyabo batabifitiye uburenganzira ntabwo nibazako byabamburaga uburenganzira bwo kubaho!!! ahubwo bateye(TZ)ibuye barongera bararisama.

  • Ariko rero iyo tubita injiji kandi bikavugwa n’abayobozi nabyo ntabwo bituma abanyarwanda bahatuye biborohera.

  • IBI BIRABABAJE KUKO KWIRUKANWA ARI IKIBAZO CYAGOMBYE KUBANZA KWIGWAHO N’IBIHUGU BYOSE BIFITEYO ABATURAGE HATABAYEHO KUBIRUKANA

  • ubundi se niyihe mpamvu batabirukana ko mwamaze kwimika na Tz urwango uziko babarebera izuba

  • Ahubwo se Minisiteri ishinzwe ibiza n’impunzi abo izi gushishikariza gutaha iwabo nabo muri Congo Brazaville gusa nibo banyarwanda bonyine ibona batari iwabo, ko turarabumva Tanzaniya ngo bacure abo birirwa bica urubozo batagira kivurira babarira inka zabo! Aaahaaa! Iby’uru Rwanda, nzaba mbarirwa!

Comments are closed.

en_USEnglish