PGGSS 3: i Musanze byari ibicika. Reba mu mafoto
Mu rugendo barimo bazenguruka igihugu cyose bahatana, abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iyi week end bari bageze i Musanze aho bari bitezwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika benshi biganjemo urubyiruko.
Kuri Stade Ubworoherane, aba bahanzi bose buri wese aba yakereye kwerekana ko ashoboye kandi afite abafana nk’uko muri iri rushanwa basabwa kubigaragaza.
Nta muhanzi wavuga ko nta mbaraga cyangwa nta bafana kuko abakunzi ba muzika nyarwanda bamaze kuba benshi bidasanzwe kandi buri muhanzi aba afite abamwibonamo batari bacye.
Dore uko byari byifashe i Musanze:
Igitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi, urubyiruko cyane cyane
Ni kuri Stade Ubworoherane i Musanze
Lion Imanzi niwe wayoboye igitaramo.
Abakempura mpaka hano akazi bakamereye nabi.
Umuhanzi wa mbere wabanje kuri ‘Scene’ ni Riderman, uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi umaze iminsi arwaye ariko kuri ubu arasa n’aho amaze kugira akabaraga.
Riderman imbere y’abakunzi be.
Arabyinana n’ababyinnyi be
Ati amaboko hejuruuuu
Aha abakunzi be baramwereka urukundo bamufitiye
Umuhanzi uje ku mwanya wa kabiri ni Senderi International Hit, uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka igera kuri 19 ari muri muzika.
Senderi azanye abantu bambaye impu z’ingagi
Abantu batangajwe cyane n’aba bantu ba Senderi bari bambwitswe nk’ingagi
Senderi abasabye gukuramo imyenda bayishyira mubicu.
Senderi n’umubyinnyi we bakamejeje.
Umwanya wa gatatu ujeho umuhanzi Danny Nanone, uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya HipHop.
Danny Nanone ari kuri stage
Aha Danny ari mu ndirimbo ‘Mbikubwire’.
Danny yashyuhije abantu biratinda.
Aha Danny arimo kuririmba ubona ari mu mwuka
Bagabo Adolphe uzwi ku izina rya Kamichi niwe ukurikiye kuri stage ngo ashimishe abakunzi be ndetse n’abakempurampaka barimo gukurikirana buri muhanzi uko yitwara.
Kamichi yatangiye aririmba indirimbo ‘Hobehobe’
Aha Kamichi yashimishije abantu karahava.
Kamichi yakirijwe ibyapa byinshi
Aha Kamichi yashimaga Imana
Nyuma ya Kamichi hakurikiyeho umuhanzi Fireman ukora injyana ya HipHop, uyu muhanzi ari mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya Tough Gang.
Fireman arimo gushimisha abantu
Hano Fireman yagiraga ati “Shalom”
Fireman yagiraga ati “Amaboko hejuru”
Fireman na Jay C barimo bashimishije abantu
Itsinda rya Dream Boys niryo rikurikiye kuri stage, iri tsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Platini ndetse na TMC.
Platini ndetse na TMC bagize itsinda rya Dream Boys
Aba basore bombi barangwa no gushimisha abantu iyo barimo kubyina injya bita inzayirwa.
Dream Boys
TMC na Platini
Bulldogg niwe muhanzi ukurikiyeho, aho uyu musore ariwe uvuga ko akuriye itsinda ry’abahanzi benshi bakora injyana ya HipHop ryitwa tough Gang.
Bulldogg yakiriwe n’abantu bamwereka umubare we afite mu irushanwa
Bulldogg yabazaga abakunzi be ko atumva akamo uko bikwiriye.
Acishamo akawuceka
Bulldogg ni umwe mu bahanzi bashimishije abantu
Christopher niwe ukurikiyeho, uyu musore ubushize ubwo bari i Muhanga yakoze ibintu benshi batetekerezaga, kuko yakoze akazi katoroshye aho wasangaga umuntu wese wari aho yaremeye imiririmbire y’uyu musore, kuri ubu rero akaba ategerejwe n’abantu batari bake kureba ko yongera gukora ibyo aheruka gukora.
Christopher ari kuri stage
Christopher araririmba ukumva induru y’abakunzi be kurusha kumva ijwi rye
Hano yabwiraga abakunzi ko bamufasha kubyina
Abakunzi ba Christopher hano bamweretse ko bamushyigikiye
Umuhanzi ukurikiye ni Mico The Best, umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat ndetse mu minsi ishije akaba yarigeze no gutangaza ko asanga ariwe mwami w’iyo njyana. ubu rero niwe ukuriye kuri stage aho aje kwerekana ubuhanga bwe imbere y’abakunzi ndetse n’abakemurampaka.
Mico ni umuhanzi urimo kugenda atungurana mu miririmbire kuko usanga yitwara neza muri live
Nguyu Mico The Best kuri stage
Mico anacishamo akawuceka
Abakunzi ba Mico baje kumanika icyapa bamwereka ko afite abamunda bidasubirwaho i Musanze
Umuhanzi uje abanziriza usoza iki gitaramo ni Butera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya Knowless, uyu muhanzikazi niwe rukumbi ubarizwa muri iri rushanwa nk’umwali n’umutegarugori, akomeje kugenda ashimisha abantu bitewe n’uburyo aba yateguye stage ye aho usanga benshi bakurikirana ibintu arimo kugenda akora usanga bamuvugaho bynshi.
Knowless azanywe mu ingobyi
Aha Knowless yaramaze kururutwa mu ngobyi
Ibyapa byari ibicika bamwereka ko batazamutererana
Knowless yashimishije abantu birabarenga, aho wasangaga indirimbo ari ‘Tuzagutora twongere tugutore”
Hano Knowless yabyinanaga n’abakunzi be
Urban Boys nibo baje gusoza igitaramo cyarimo kubera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Aba basore uko ari batatu ni abasore bamaranye igihe kitari gito bakorana muzika, kuri ubu nabo bakaba bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya gatatu.
Urban Boys kuri stage
Urban Boys n’ababyinnyi babo ntibyari byoroshye
Aba basore bashimishije abantu mu ndirimbo “Bibaye”
Umukunzi wabo yashyizwe mu kirere ngo yirebere amaso ku maso Urban Boys
Uku ni uko igitaramo cyagenze n’uko UM– USEKE wakibakurikiraniye LIVE, ushobora kandi kubikurikiranaHANO n’ibinndi byose uko byagenze
UM– USEKE
Photos/Plaisir
0 Comment
Yewana umwmikazi wamuzika yahatwitse pe!!!!!!!!!!!!!!!!
KNOWLESSSSSSSSSSSSSSSSSSS TUKURINYUMA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
wow courage kuri danny nanone!
Bulldog ku live aremeza mu ba hip hopman bose, Knowless yashakiye mu dushya yatekerejeho neza ariko c barabibara?
wow i lv dream boys ndabifuriza kuzagitwara ikindi bajyira ikinyabupfura
urban boys oyeeeee !!!!!!!!!
Ntimushidikanye Knowless Igikombe arakijyanye kuko yasyizemo amafaranga menshi, Ikindi niwe Mwari umwe rukumbi wiyemeje guhangana ninsoresore nyinshi batamuhaye Iki gikombe Baba bamuhemukiye Kabisa….kuko aragikwiye, Ikindi yambika ababyinyi Bose neza ugasanga abitaho cyaneee kandi bashimishize …Umwamikazi Knowless ngutuye iryo zina…Kandi ihite wiyita umwamikazi WA muzika Knowless turagukunda cyaneeee nababyinyi bawe baremezaa cyaneeeee …
Knowless Mpise Muha irindi zina Akitwa Umwamikazi Knowless …arabikwiye yifata neza , yasyizemo imbaraga nyinshi mugutegura ibitaramo bye Kandi akunda ababyinyi be nushaka infashanyo uzanterehone kuri +16616008801 twiteguye kugutera inkunga kabisa murakoze …Kandi baguhe icyo gikopo kuko uragikwiye
Igisumizi 2kuri nyumj
Ahaaaa, Knowless ko mbona atoroshye raaaaa, ibyo mbona hano birarenze kuko yabarushije kumenya icyo gukora kdi ni mugihe ibi bintu abimazemo iminsi itari mike (experience).
Yakosoye hafi ya byose bitagendaga neza, ubu ndabona yemye peee, biri kumuhesha amahirwe yo gutwara iki gikombe kuburyo budasubirwaho.
Knowles arabishoboye rwose nizere ko abenshi babibona tumutore arabikwiriye Queen Knowless oye waratwemeje rwose. Tora Knowlesssssssssssssssssssssssssssssssssssssssssssss
Queeeeeeeeeeeeen Knowles Mumuhe igikombe Nike…..Kabisa…Niwe mukobwa wenyine wahanganye ninsoresore kandi nanagitwara abandi babyinyi Bose bazabyishimira kabisa kuko aragikwiye yambara neza , ntiyirata kandi yifata neza rwoseeeee Igijombe nikya Queeeeeeeeeeeen Knowless…
Mukimuhe Bazamuvugirize nimpundu murakoze
Knowless we oyeeeeeeeeee!! tukurinyuma kdi rwose insinzi iri kubitugu byawe.
Ubuhake bwagarutse mbandoga Rwabugiri!!!
Ahahaha ngo ubuhake bwagarutse? Unva iyi njiji ngo ni Sassu ..Ubwo se Kwidagadura ushimisha abafana ukora udusya …bihuriye he nubuhake kuko bamuhetse mungobyi? Uwo warumuco mwiza wakera wabanyarwanda…iyo wansyingirwaga iwanyu baguhekaga mungobyi wanjiji we! Niba utarubizi sobanukirwa…None se iyo utwaye umuntu mumodoka aba aguhstse? Bitandukaniye he se nogutwara umuntu mungobyi? Kandi wibuke ko akenshi abamuhekaga arabiwabo..rero ntampanvu ugomba kuvuga ubujiji bwawe hano kuko ntusobanukiwe..Ikindi Knowles twamuhaye irya Queen Knowless…urunva azatwara igikombe
Queen knowless oye oye oyeeeeee!!! Turagushigikiye urabizi ibyo ukora.
knowles oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Comments are closed.