Digiqole ad

Rwamagana: Umugabo yicishije umuhoro umwana we w’amezi 3 na Nyina

Nyuma y’uko mu Murenge wa Gahengeri, mu Karere ka Rwamagana abantu banyoye bakanarya ibyo kurya biroze bigahitana bamwe muri bo, muri uyu Murenge kandi kuwa kane w’icyumweru gishize tariki 11 Nyakanga, umugabo arakekwaho kwihekura akica umwana we w’amezi atatu na Nyina witwa Egidie Murekatete  kubera gufuha.

Yakoresheje umuhoro yihekura
Yakoresheje umuhoro yihekura

Uyu wakoze aya marorerwa amazina ye yagizwe ibanga. Yari atuye mu Mudugudu wa Agatare, Akagari ka Gihumuza.

Uyu mugabo nyuma yo gukora aya mahano, yashatse kwiyahura ariko ntibyamuhira arokorwa atarashiramo umwuka, ubu arimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali “CHUK”.

Umuturanyi w’uyu muryango witwa Emile Murwanashyaka, avuga ko urugo rwabo rutari rumeze neza, ariko ngo uyu mugabo yakoze aya marorerwa yari yamaze kwemerera abayobozi b’inzego z’ibanze ko agiye gukemura ibibazo biri mu rugorwe.

Agira ati “Ni igikorwa cy’ubunyamanswa, umugabo kwica umugorewe n’umwanawe kubera gufuha. Ntabwo yemeraga ko uyu mwana yishe ari uwe.amwishe bari baraye bemeye kwiyunga.”

Hagati aho umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana, Superintendent Richard Rubagumya yatangaje ko amakuru bafite agaragaza ko uyu mugabo yabicishije umuhoro kubera ibikomere bikabije byagaragaraga ku ijosi ry’umurambo n’ibindi bice by’umurambo kandi ngo aho yabiciye banahasanze umuhoro.

Rwamagana iza mu turere tubiri twa mbere mu Rwanda tugaragaramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane.

Ibindi bivugwa Rwamagana

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi kuva kuwa gatanu kugera ku cyumweru habaye impanuka zitandukanye zahitanye abantu batatu, zisiga n’inkomere nyinshi.

The Newtimes

0 Comment

  • Ubu se iyi nyamaswa amazina ye aragirwa ibanga ngo bitange iki? Ubu se baravuza umuntu nk’uwo ngo amarire iki society iyo bareka kikiyahura kikagenda! Niba afuha se ako kamarayika ka 3 mois kazize iki? Plz leta nireke kubembeleza abantu nkabo!

  • Harya ngo kwica uwishe ni ubutagondwa?

    • @Abdullah,nanjye narayobewe!harya ngo amazina ye bayagize ibanga?huu!”uhishira umurozi akakumara ku rubyaro”

  • Isi irashaje dufatanye dushake umuti
    kandi dusenge.Birenze ubwenge,guca inyuma birababaza ariko ntacyaha gihanishwa gupfa
    uwo mugabo ni inyamanswa n’uyu munsi koko
    umuntu aracyashobora gutema undi twahindutse tukaba abantu niba binatugoye tugasaba Imana ikadushoboza ko ntacyiyinanira!umugore we!!! uruhinja!!!!
    ngaho natuze niba yumvaga ari igisubizo.

  • mbega amahano birababaje peeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.ndumva nawe ntacyo yasigariye .nuko iyi leta ari inyembabazi peeee .ntawabyihanganira

  • Mukosore ku murongo wa 3 ngo umugabo yishe umugabo cyangwa yishe umugore?Birarenze kumena amaraso noneho y’uwo bashakanye.Icyaha cyo gucana gikemurwa no gutandukana iyo badashobora kubabarirana.Uyu mwana we yazize iki?Bakaze uburinzi ku bitaro kugira ngo adatoroka.

  • Murabona uyu mugome ngo arihekura ataretse n’igihugu azakatirwe urumukwiye!
    Ubundi baravuga ngo inzigo y’imbo ihozwa indi! ntago ihozwa umuhoro wa nkozi y’ibibi we!

  • amazina yiyi nyamaswa kuki bayagira ibanga ? nayo bari guhita bayibaga

Comments are closed.

en_USEnglish