Month: <span>July 2013</span>

Gitwe: Ibibazo bibiri bibakomereye ; nta soko bahahiramo nta mazi

Gitwe ni kamwe mu duce tw’icyaro mu Rwanda kiyubatse ku buryo bufatika, bikozwe n’abaturage bahaturiye ku giti cyabo, bahashyize amashuri n’amavuriro, ibikorwa nk’amashuri nibyo bikurura abantu benshi kuza kuhatura. Ariko kugeza ubu hari ibibazo by’ingutu abahatuye bafite; ibyo ni ikibazo cy’isoko n’ikibazo cy’amazi. Umuyobozi w’umugudugu wa Karambo Justin Rwema iyi Gitwe ibarizwamo yatubwiye ko agereranije […]Irambuye

Usengimana na Sibomana bongereye amasezerano na Rayon Sports

Bakigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe bavuye muri Ethiopia aho bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi, aba basore bari bategerejwe n’Umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Murenzi Abdallah nyuma y’ibiganiro bagiranye batangaje ko basinye amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu muyobozi wa Rayon Sports akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yari ku kibuga cy’indege kugeza saa munani z’ijoro ategereje aba […]Irambuye

Kutumvikana kwa ONU, intsinzi kuri Irani mu gukora intwaro kirimbuzi

Ibihugu by’ Uburusiya n’Ubushinwa bimwe muri bitanu (5) by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Kanama ka ONU gashinzwe umutekano ntibyumva kimwe ibintu n’ibihugu by’ibinyembaraga bigenzi byabyo mu kuba igihugu cya Iran cyafatirwa ibihano bishya ku mugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi, abavukanyi bacu bita ruhonyanganda. Abagize akanama ka UN gashinzwe umutekano (UN Security Council committee) ntibumvikana […]Irambuye

Bangladesh:Ku myaka 91 yakatiwe gufungwa imyaka 90

Ghulam Azam w’imyaka 91 umunyapolitiki wo mu gihugu cya Bangladesh  yahamijwe ibyaha by’intambara n’urukiko rw’i Dhaka  maze rumukatira igifungo cy’imyaka 90. Uyu mukambwe yahamijwe ibyaha by’ubwicanyi, gushyira abantu ku ngoyi, byakozwe mu ntambara zo mu 1970 muri Bangladesh. Iki cyemezo cy’urukiko cyateje impagarara mu mujyi wa Dhaka, abo mu ishyaka ry’uyu mukambwe rya Jamaat-e-Islami ubu […]Irambuye

Ngoma: Batatu bamaze kugwa mu byumba by’amasengesho mu kwezi kumwe

Nyuma yuko tariki 11/06/2013 abantu babili bo mukagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo baguye mu byumba by’amasengesho babasengera, undi musaza w’imyaka 60 yongeye kugwa mu cyumba cy’amasengesho tariki 12/07/2013. Batatu barimo n’umupastori nibo bamaze kugezwa mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kugandisha abantu kujya kwivuza ngo barabasengera kugera ubwo babapfiriyeho muri ibyo byumba by’amasengesho akenshi […]Irambuye

Nyarugenge: 5 bavuye i Wawa basubijwe kwa Kabuga kubera uburangare

Urubyiruko rwavuye i Wawa rukakirwa n’Akarere ka Nyarugenge rukomeje kubogoza ruvuga ko ibyo kari kemeye kubafasha kabonye baje kagashyira agati mu ryinyo, kakababwira ko bakwirwariza none batanu muri bo bamaze kongera gutabwa muri yombi bafungiye kwa Kabuga, kuri iki kibazo abayobozi bw’Akarere barabateragana. Umwe mu bahagarariye urubyiruko ruherutse kuva i Wawa mu kiciro cya kane […]Irambuye

Manchester United iratanga miliyoni £25 kuri Cesc Fabregas

Manchester United yashyize akayabo ka miliyoni 25 z’amapound ku mukinnyi wo hagati Cesc Fabregas, ikipe ya Barcelona ntabwo yakanye ko itamugurisha gusa ngo iki giciro cyaba ari gito kuri uyu musore. Nubwo Fabregas ubwe atari kwisabira kuva i Camp Nou, biravugwa ko nta ngingimira afite zo kuba yasubira mu Ubwongereza. Uyu musore w’imyaka 26 yakiniye […]Irambuye

Umuhinde wa mbere ku isi ufite umuryango munini afite abagore

Umuhinde Ziona Chana w’imyaka 66 ni we mugabo ba mbere ku isi ufite umuryango w’abantu benshi. Afite abagore 39 n’abana 94 n’abuzukuru 33, umuryango we wose ugizwe n’abantu 181 kandi baba mu nzu imwe. Uyu mugabo Chana nubwo afite abagore benshi aryama wenyine ku gitanda kinini. Mu bagore be, uyu mugabo ngo abafite imyaka micye nibo […]Irambuye

Amashirakinyoma ku gutanga impamyabumenyi kwa ISPG

Bwa mbere mu mateka ya ISPG nk’ishuri rikuru ryatangiye mu 1993, tariki ya 01 Kanama 2013 ni ku nshuro yaryo ya mbere rizatanga impamyabumenyi  ku banyeshuri barirangijemo kuva ryatangira, ariko benshi bibajije byinshi cyane ku gukererwa gutanga izi mpamyabumenyi. Uburezi mu Rwanda bumaze kunguka amashuri menshi makuru na za kaminuza zitandukanye, muri ayo mashuri harimo […]Irambuye

Kuwa 16 Nyakanga 2013

Abana barindwe imirimo ivunanye ibarenze, ariko batozwe umurimo hakiri kare. Photos/P Muzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

en_USEnglish