Digiqole ad

Italia: Umusenateri yise Ministre inguge

Umusenateri wo mu Ubutariyani mu ishyaka rirwanya cyane abimukira yagereranyije Ministre Cecile Kyenge n’inguge yo mu bwoko bwa orang-outan. Amagambo Ministre w’intebe Enrico Letta yavuze ko adakwiye kwihanganirwa.

Cecile Kyenge, ministre w'ibijyanye n'abimukiira mu Ubutaliyani
Cecile Kyenge, ministre w’ibijyanye n’abimukiira mu Ubutaliyani

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu ubwo ishyaka rye ryari mu nama, Senateri Roberto Calderoli yavuze kuri uyu mu ministre ati “ Ni byiza kuba ari ministre ariko byari kuba byiza iyo amuba iwabo. Iyo ndeba amafoto ya Kyenge ntekereza cyane uburyo asa n’agasimba ka orang-outan, nubwo ntavuze ko ari ko.”

Aya magambo magambo yanyuze mu bitangazamakuru byinshi mu mpera z’iki cyumweru kirangiye abantu benshi bagaya cyane amagambo y’uyu musenateri yuzuye ivangura ku muntu wakabaye intangarugero.

Ku cyumweru Ministre w’Intebe Enrico ubwo yagize ati “ Amagambo ya Senateri Calderoli yavuze kuri Mme Kyenge arengeje ukwemera kandi ntabwo ari ayo kwihanganira.”

Umuyobozi wa Sena y’Ubutaliyani nawe yamaganye amagambo y’uwo mugenzi we, anihanganisha Ministre watutswe ako kageni.

Calderoli Roberto
Calderoli Roberto

Umuyobozi wa Sena yavuze ko amagambo ya mugenzi wabo atariwe atukisha gusa ahubwo ahesha isura mbi cyane Ubutaliyani bwose.

Uyu mugabo Calderoli asanzwe atorohera abatameze nka we kuko mu 2006 yeguye muri guverinoma ya Berlusconi kubera kwambara umupita (T-shirt) yamagana idini ya Islam n’intumwa y’Imana Mohammad.

Kuva Ministre Kyenge yajya muri guverinoma y’ubutaliyani, yakomeje kwibasirwa n’ivanguramoko ariko ryari ritarakorwa n’umunyacyubahiro nka senateri.

Kuva yashyirwaho mu kwezi kwa kane uyu mwaka, uyu mugore ukomoka ubundi muri Congo Kinshasa, yagiye kenshi anabwirwa ko azicwa kubera urwango abataliyani bamugaragarije binubira ko ariwe Ministre wa mbere w’umwirabura ugiye muri guverinoma y’igihugu cyabo.

Kuri uyu wa mbere, uriya musenateri w’umutaliyani yavuze ko atazegura ku mirimo ye nka vice perezida wa Sena n’ubwo asabira imbabazi amagambo mabi yavuze kuri Ministre Kyenge.

orang-outan
orang-outan

Reuters

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Simbona se ahubwo iki kizungu aricyo gisa n’iyo maguge! birirata gusaaaaaa

  • harya ngo buriya ni uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka?
    BIRIYA BIHUGU BYITWA KO BYATEYE IMBERE BIKENEYE KUGENDERERA IBYO BAVUGA KO BIKIRI INYUMA BIKABYIGIRA HO ARI BYO.KUKO AMAHANO NK’ARIYA ARENZE UKWEMERA

  • AHUBWO SE KO MBONA URIYA MUZUNGU ASA NK’INGURUBE

  • Uyu mudamu ndabona ahubwo ateye imbabazi.Naho uyu musenateri ndamurebye igifu gihita kindya rimwe na rimwe ngira ikibazo cy’igifu iyo ngize ikintera stress.Umukinnyi w’umutaliyani ntibuka izina nawe yabwiye umukinnyi waturutse muri Africa ukina i Burayi amagambo ajya gusa nayo.Aba bantu bafite ikibazo cy’ivangura kandi mbona batarusha abandi ubwiza.

  • Arikose kuba umwirabura nicyaha?ubuse ntiharabirabura benshi barusha ubwiza abazungu,ariko abanyafurika twaragatoye,gusa nuko tutabimenya,ngo natwe dushyire hamwe.

  • Gusa nkiriya ngagise wabikulaaaahe? Kondeba nayo icira amazi ra!!!!!!! Inkozi zibibi zambere niziriya njiji ngo zarize.

  • Rwose mwese mubimenye , abazungu banga abirabura. Ariko babanga bagira, ntaburenganzira bafite bwo gutuka umuntu uwo ariwe wese.
    GUSA IYO MBONA ABACONGOMANI BIBASIRA ABANYARWANDA KANDI BAGOMBYE KUNGA UBUMWE BINTERA KWIBAZA KANDI NKABONA ARICYO GIHA ICYUHO ABAZUNGU;
    NGAHO SE NIBAHAGURUKE BARWANIRE ISHYAKA MUSHIKI WABO TUREBE; rahira ko bari butinyuke.

  • Ivangura rishingiye ku ruhu muri Italie ni ibisanzwe cyane mu bakinnyi barikorerwa n’abafana, ariko noneho birarenze aho Minister umuntu w’icyubahiro yibasirwa byongeye akibasirwa n’umuntu nka senitor! Minister yihangane!

  • Ahubwo se sindeba kiriya cya RUTUKU aricyo gisa n’inguge???? mbega urwango!!!!!! gusa bibaho nubundi ntibajya bifuza ko dutera imbere, ABAZUNGU aho bava bakagera n’uko nyine!!!! reka nicecekere badafunga utu dollars twabo!!!!!! (Ubukene we!!!) ariko ibihano birabateganyirijwe nimubareke. Imana ireba ibyo bakora byose.

  • AHUBWO SIBO BEMEZA KO “BA”-KOMOTSE KU NGUGE, MU GIHE TWE TWIZERA KO TWAREMWE N’IMANA???
    JYEWE ICYO WANYITA CYOSE NTACYO BYAMBWIRA KUKO SINAHITA MBA CYO!

    (GUSA UWO MUZUNGU YITONDE KUKO NDABONA KU IFOTO YAGIRANA ISANO NA ORANG-OUTAN KURUSHA MINISTER)

  • IGIHUGU KILIZIYA GATOLIKA IFITEMO ICYICARO!!!! IMBUTO ZAYO ZIRIHE??
    Akabazo k’amatsiko; Kuki Kiliziya iri Vaticani ntibe muri Israheli kandi ariho Umutambyi Mukuru yavukiye?????

  • Umuzungu yatutse umwarimu wanyigishaga 2em secondair ngo arasa na Singe,mwalimu nawe aramubwira ati nawe urasa na Porc Rasee,arasa ningurube bogoshe bakamaraho,umuzungu yararize amarira ahinduka nka nyabarongo ngo baramusuzuguye

  • ahubwose abazi kureba murebe icyo kigabo kuntu kireba nkiyo kise minister yewe ntawimenya koko.ariko nubwo batwanga Imana izajya ibohererza Imiyaga ibarimbure.

  • Nsomye comment zatanzwe. Ibi nikwihangana turi kw.isi!!! Ariko ntidukunde kuvuga ngo abazungu bose banga abirabura kubera uyu muhezanguni!!!
    Hari abarongoranye n.abirabura kandi iyo rusenyutse arongera akajya gushaka umwirabura. Na hano iwacu
    Naho tujya dupingana kandi dusa ku ruhu!!!

    • icyo nzicyo abatwanga ni nka 99,9/100. nababandi baba batwikundishaho baba bafite ibyo badushakaho. umva abazungu baratuzira ujye ubimenya kabisa, baratwanga

  • uriya mudamu niyihangane ariko ivangura ruhuriracyabaho koko!!!!!

  • Biratangaje kubona umuyobozi nkuriya wo murwego nka ruriya avuga amagambo mabi nkariya umuntu yakwibaza ibintu byinshi,nimba ari itegeko rihana ivangura rishingiye kuruhu yakagombye kugezwa imbere y’ubutabera akabazazwa ibyo yavuze ,imbabazise ntagaciro zifite ,abanyamakuru n’abirabura muri rusange bagomba guhaguruka bakarwanya abagifite ibitekerezo nkabiriya

  • njyewe reka mbabwire, iyo mbona umuntu atuka undi kubijyanye n’uruhu cg isura birambaza cyane kandi nta muntu numwe wigeze ahitamo uko akwiye kuremwa. mubyukuri iyo urebye usanga abazungu batwanga kuburyo buhagije, gusa bakajijisha kubera ko hari ibyo bakura muri africa bagashaka kuyobya uburari bakohereza udufashanyo kubyo baba badutwaye,ariko ubukene we!!!!! bakagerageza kutubeshyeshya ibyacu indirectement. sha nanga abazungu nkabo pe, ndabanga kabisa

  • ariko reka mbabwire, abazungu baratwanga bihagije pe.ikindi twebwe twishyizemo ikintu cyo kuvuga ngo baraturuta muri byose. usanga iyo umuzungu yaje muri africa aba ari umwami ikintu cyose akoze abantu bakabona ko ari cyo gikwiye,ugasanga utwana tumwiruka inyuma ngo wenda araduha ibiryo nkaho iyo ataza twari gupfa, ugasanga abantu bamutinye cga ugasuzugura mugenzi wawe ukubaha uwo muzungu ngo wenda hari icyo ari buguhe,usanga niba muri ahantu we baramwubashye bamuhaye ibyicaro byiza ngo ni uko ari umuzungu.njyewe birambabaza kuko iyo ugeze iwabo usanga ari contraire aho kukubaha baragusuzugura ndestse bakanagutuka ngo iri inguge, ingagi,… badushukisha udufashanyo baduha natwo tudahagije kandi nyamara iyo urebye usanga baba bakuye byinshyi iwacu bajyana iwabo. ncuti kudusuzugura biva kukubona ko abirabura turi abakene cg se nta bwenge tugira. ugasanga niba ukoze ikintu kiza ngo ukoze nk’umuzungu wakora nabi ngo ukoze nk’umwirabura, rimwe na rimwe mbona aritwe tubiteza kabisa,tukumva tugiye europe cg america tuba twakize nyamara uwuriyo usanga ntacyo akurushije ahubwo akurusha gutukwa ngo ni ingagi .ntago twiha agaciro kuko natwe iteka turisuzugura cyane, ibi bikwiye gushira tugakundana ubwacu tukarekana na bariya bazungu bigize utumana duto birirwa badukandagira ku mitwe nkaho turi ubutaka. ndababaye kabisa urabona iriya ngurube ngo iratuka minister kuko!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish