Digiqole ad

Haruna Niyonzima afite ubutumwa agiye gucisha muri muzika

Uyu mukinnyi wa ruhago uzwi cyane mu Rwanda yatangaje ko afite ubutumwa yumva ashaka kugeza ku banyarwanda abicishije muri muzika.

Haruna Niyonzima wakiniye Etincelles, Rayon Sports na APR FC arashaka no gukora mu muhogo akaririmba
Haruna Niyonzima wakiniye Etincelles, Rayon Sports na APR FC arashaka no gukora mu muhogo akaririmba

Haruna, umusore w’i Rubavu ubu ukina muri Young Africans yo muri Tanzania, aravuga ko mu minsi micye aza gusohora indirimbo ikubiyemo ubwo butumwa atatangaje.

Niyonzima ujya uba captain w’ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko ubu butumwa bwe azabucisha mu njyana ya Hip Hop.

Haruna avuga ko atari umuhanzi. Ati « Nubwo ntari umuhanzi ariko numva mfite ikintu nshaka gusangiza abanyarwanda kandi biragoranye ko nagenda nongorera buri wese. »

Inzira yo gucishamo ubwo butumwa bwe rero nta yindi uretse ngo kuba ubu ari muri studio atunganya ubwo butumwa bwe ngo buze muri muzika kuko ngo yizera ko umuziki ugera henshi we atagera.

Haruna Niyonzima ubu ari mu biruhuko kuko shampionat muri Tanzania yarangiye.

Ntabwo ari we mukinnyi wa mbere mu Rwanda waba ukoze mu nganzo kuko uwitwa Sebanani Emmanuel uzwi cyane nka Crespo mu minsi yashize yakanyujijeho muri muzika cyane.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • naze kwisi y,umuziki nawe. gusa arabe azanye ubutumwa bwiza nkuko ari mwiza mukibuga.

  • Nibyokoko ubutumwa b buba bukenewe cyane muriyisi nizereko bwubaka

Comments are closed.

en_USEnglish