Digiqole ad

Edouard Bamporiki alias Kideyo mu Runana, mu bakandida ba RPF- Inkotanyi

Bamporiki wamamaye cyane mu buhanzi bwo gukina amakinamico, imivugo no gukina filimi, mu mpera z’iki cyumeru ni bwo yatangajwe mu bakandida ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Gasabo, nk’uko byagenze mu tundi turere twose tw’igihu Kideo na we akazaba ari mu bashobora kuzinjira mu Inteko nshingamategeko mu mwaka utaha.

Eduard Bamporiki arashaka kuba intumwa ya rubanda
Eduard Bamporiki arashaka kuba intumwa ya rubanda

Edouard Bamporiki mu Rwanda yagaragaye nk’umwe mu Banyarwanda bagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge ndetse ntatinya gusaba imbazi z’ibyaha bya jenoside byakozwe n’abo mu muryango we.

Imwe mu mafilimi ye “Long coat” yahawe igihembo mu 2009 mu iserukiramuco ribera mu Bufaransa “Festivale de Cannes”.

Uyu mugabo yanakinnye na filimi yitwa “Ukuri kuri he?” ndetse anandika igitabo “Icyaha kuri bo, Ikimwaro kuri njye,” akaba yarasobanuye ibya cyo ku ya 4 Kanama 2010 muri Kigali Serena Hotel.

Bamporiki ntatinya kuvuga ko ari Umuhutu ndetse akanavuga ko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe mu izina ry’ubwoko bwe bityo buri wese mu bwoko bwe akwiye gusaba imbabazi mu kugera ku bwiyunge nyabwo.

Ishyirahamwe “Art for Peace” ryashinzwe na Bamporiki na bagenzi be rigamije guhuza abana bafite ababyeyi babo bafungiye kugira uruhare mu jenoside n’abana bacitse ku icumu rya jenoside hagamijwe gukuraho ipfunwe no kurema urubyiruko rushya.

Mu karere ka Gasabo, Bamoriki yazamukanye na Amb. Zeno Mutimura, naho Cecile Murumunawabo na Cecile Mukabutera, bazemezwa nk’abakandida depite n’Ubunyamabanga bw’ishyaka bwa RPF.

Uretse mu Gasabo no mu tundi turere twose hemejwe abakandida bane ku ruhande rwa RPF bakazemezwa burundu n’ubunyamabanga bw’ishyaka.

Amatora y’abadepite azaba tariki ya 16 Nzeri, aho imyanya 53 ihatanirwa n’amashyaka, iyindi 27 ikaba igirwa n’abadepite bahagarariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga butandukanye.

Abakandinda ba FPR-Inkotanyi

Musanze

Marie Therese Murekatete, Emelienne Uwumuremyi, Jean Damacsene Habiyambere na Diogene Silimu.

Gakenke

Devothe Uwamaliya, Fortune Uwamaliya, Pierre Damien Hakizayezu, Felicien Mporanyimana.

Rulindo

Christine Akimpaye, Pelagie Mukantaganzwa, Diogene Bitunguremye, Jean Munyemana.

Burera

Dr Gabriel Semasaka, Willy Butera, Fortune Nyiramadirida, Drothee Nzayituriki.

Gicumbi

Jean Marie Vianney Gatabazi, Eugene Ntazinda, Agnes Mukangiruwonsanga, Marie Aline Uwizeye.


Rwamagana

Constance Mukayuhi, Alphonse Murenzi, Saleh Habimana, Saverina Uwimana.

Kirehe

Belthe Mujawamariya, Godace Mukama, Evariste Gasana, Jean Bosco Hitayezu.

Bugesera

Francis Kaboneka, Innocent Ruhinda

Gatsibo

Capiteni Atha Aliezar, John Gatete, Juliana Kantengwa,  Karen Abatesi.

Kayonza

Theoneste Safari Begumisa, Francois Bizimana, Beratha Mukarindiro.

Ngoma

Laurent Ngarambe, Geofrey Mugabo, Libertha Kaitesi, Fausca Uwingabire.


Nyabihu

Julienne Uwacu, Marie Josee Twizereyezu, Emmanuel Rukambiza na Ernest Ntamugabo.

Rubavu

Alfred Kayiranga Rwasa, Straton Kamanzi Rugamba, Francoise Mukayiranga, Jeanne Kaduhoze.
Ngororero

Damien Nyabyenda, Amiel Ngabo, Marie Rose Musabirema, Donatile Mukakarangwa.

Rutsiro

Marie Rose Mureshyankwano, Izyizihiza Arida, Boniface Nyaminani Elie Safari.

Rusizi

Noula Nikuze, Jeanne Niyonsaba, Theobald Mporanyi, Basile Bayihiki.

Nyamasheke

Marie Josee Kankera, Esperence Mwiza, Rene Kalimunda,Leonce Ndashimye.

Karongi

Samuel Musabyimana, Jean Claude Mutuyimana, Landrada Umuraza,Francoise Mukandekezi.

Huye

Innocent Kayitare, Clement Kalisa, Winifrida Niyitegeka, Athanasie Gahondogo.

Nyanza 

Kambanda Rucweli Hormisdas, Jean Bosco Munyantore, Euthalie Nyirabega, Shalon Tumusiime.

Muhanga

Marie Alexie Nyiramahenekero, Consolee Uwanyirigira, Kalinijabo Balthelemy, Innocent Kayiranga.

Ruhango

Jean Damascene Murara, Theogene Rusangannwa. Agnes Nyirabagenzi na Monique Mukakarera.

Gisagara

Alphonse Nshimiyimana, Jerome Mbonirema, Speciose Mukandutiye na Velentine Uwamariya.

Nyamagabe

Desiré Nyandwi, Diogene Zinarizima, Donatile Ayinkamiye na Mirielle Uwabyawe.

Kamonyi 

Claver Rwaka, Fidele Bukuba, Alphonsine Mukarugema na Epiphanie Mujawayezu.

Nyaruguru

Prisca Mujawayezu, Thacienne Mukandamage, Francois Karamaga na Antoine Bisizi.
Nyarugenge

Eugene Barikana, Bernard Banamwana, Eda Mukabagwiza, Agnes Mukazibera.

Gasabo.

Amb. Zeno Mutimura, Edouard Bamporiki, Cecile Murumunawabo na Cecile Mukabutera.

Kicukiro

Emmanuel Mudidi, Fidele Rwigamba, Esperance Nyirasafali, Fransisca Tengera.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uyu muhungu yagize ibyago avuka mu gihe cya Repubulika naho ubundi iyo avuka ku ngoma Nyiginya yari kumenya kwijajabira (guhakwa no guhakirizwa)ariko hari kuba hagowe gusa abo basitaranaho…
    Nta muntu ubazwa iby’undi. Gusaba imbabazi mu izina ry’abandi…utari umuyobozi cg watumwe…ni andi mahano

    • Ariko kuki mutagerageza kwishyira mu mwanya w’umuturanyi wawe usigaye ari nyakamwe yari afite umuryango…watemaguwe nabakuru bawe, banyokorome, cg abahutu bandi atanazi etc bavuga ko bariho bikiza inyenzi barengera abahutu…nikuki wumva uyu wacitse kwicumu, usigaye wenyine akwiye gutuza agaturana nawe (umuhutu)ntacyo akwishishaho kandi nabamumariye umuryango atabazi bose (wenda arakeka ko nawe wari urimo cg ntacyo wakoze ngo ubakize)…tugerageze kugira ubumuntu, twese turi abantu kandi tuva amaraso, dukunda nabacu! gusaba imbabazi ni ikinyabupfura gisanzwe ndetse ntanukwiye kuba yabihatirwa nkuko amahoro arambye nayo agomba kuvuka mubantu!!

      • Uvuze neza rwose! umbaye kure mba ngukoze munkoki.

      • Abo bahutu bishe inzirakarengane bitwaje ko barimo kwikiza inyenzi, bibeshye uwo barwanaga nawe kandi byabakozeho. Abategereje imbabazi zivuye ku batagize aho bahuriye n’ibyabaye rero nabo bitonde batagwa muri uwo mutego. Dushishoze dutekereza imbere hazaza, kandi atari uko tubifitemo inyungu za politiki.

    • Reka yibonere umwanya ugitikuraho.

      • Uwariye niwe urya. Niba utari udasingiza Gipfunsi imbehe yawe ntiyamara kabiri.

    • hahahahaha!!! yewe yewe ntibyoroshye mwabantu mweeeeeeeee!!!!!

      • hahaha ntibizoroha mugania keza

    • ubwo abo ba kideyo koko nibo bagiye kujya batora amategeko ga, ngaho r, haaaaaaaaa

  • Tell me, ni umwe wavugaga ku imvo n’imvano?

    • Yego niwe cyane rwose. Samedi yavugaga mu mvo n’imvano.

      • Numuntu wumugabo

    • Icyaha ni gatozi k’umuntu ntabwo wasaba imbabazi z’ibyaha utakoze kuko bica batwiciyemo n’imiryango kandi ntitwanabatumye. Ubu se wasaba imbabazi umuntu wahishe bamuhiga atari yanagushimira? Ahubwo uriya muhungu bajye bamuhozaho ijisho atazakurikiza se, baca umugani ngo inyana n’iya mweru.

    • yes he is the one

  • Uyu musore mwigishe uko bahakwa: nazajya agera imbere y’umukuru ajye akoma amashyi amubwire ati uranduta nanjye nkaruta ubusa.

    • utyo sha.Uvuze iry’abagabo. Duhurire mu Biryogo nkugurire Chief

    • ubundi muri zimbabwe mururimi bita igishona baravuga ngo tuaswera tuaswera iyo urimo urahakirizwa ukanabivanga no gukoma amashyi.., uyu muhutu rero nawe ndabona ari kutubeshya kabisa. gusa ngewe nazimuhaye atarazinsaba gusa ngewe nziha abampekuye abatari bakavuka ni nkabange mbyaye.

  • Ko ntabona ab’i Nyagatare ?

    • Ubwo wasanga nta banyamuryango bahari.

  • uriya Bamporiki byose abivugishwa ninda nini yamafiriti na mayoneze akeneye.Niba se yarishe abantu babandi, bazasabe imbabazi bashishikaye bavuge icyo babiciye.Ku mvo nimvano yari afite parapara ya hatari.Ese ubu ni urukundo afitiye abacu, azabanze yerekane abo se yishe.Nubwo avuga ngo yari umwana yari abizi.

  • iigitangaje ni ugusaba imbabazi?cg igitangaje ni ukwica umuntu?mwebwe mwumva ko gusaba imbabazi ari ikibazo ndahamya ko arimwe mufite ikibazo kuko ndahamya ko nubu mufite ipfunwe ryo kwitwa abahutu rero kugirango twiyumvemo umudendezo usa nuko twumvikana ko hari ubwoko bwishe nubwishwe ibyo nimubyumva muzumva no gusaba imbabazi ari ngombwa kandi bibohora Kideyo ntabwo ari guca inshuro kuko ni umuhanga ni numukozi atanakoze ibyo akora yakora ibindi kandi yabaho pe aracyari muto afite ubwenge namaboko nonese mwe mwirirwa mucamo abanyarwanda ibice nimwe mwinjiza kumurusha?muribeshya gusa mwakunda mutakunda ntayindi occasion muzongera kubona yo gutema amajosi

    • Ange, wibwira ko uwatemye amajosi yatinyuka no kugera kuri uru rubuga, ureke no gutanga igitekerezo? Amaraso arasama!
      Hano abantu bungurana ibitekerezo aho gushinja abo batazi. Kubohoka kwa Kideyo ntawe ubyanze, gusa aba opportunistes nkawe nta gihe batabayeho, biri no mu byatugejeje aha ngaha.
      Mu mateka aba extremistes bagiye bitwaza groupe bitwa ko babamo mu gukora amahano (Mu gihe cya croisades, abanyaburayi bitwaje ubukristu bajya kwica abantu muri Moyen Orient, Hitler yitwaje aba Aryens mu kwica abayahudi, no mu gihe cya vuba Al Qaida yitwaza abaislamu mu gukora terrorisme…)
      Muri izi ngero nguhaye, ni nde ukwiye gusaba imbabazi?
      Uretse ibyo kandi, ba bahutu se bajya bashimirwa ko bakijije abantu, bahindukire nabo basabe imbabazi? Abashakanye n’abatutsi se bakanapfakara, bakanapfusha abana, nabo basabe imbabazi?
      Nyamara mwitondere ibintu!

  • Ariko umuntu ababajwe ni byo se na se wabo bakoze,kdi bakaba bari nangiye, yahagarara mu cyuho agasaba imbabazi, ikibi nuguhuza icyaha na groupe cg ubwoko runaka(grobalisation). ni mumureke yirwaneho yishakire umugati! wabona ejo atarimo yigendera muri cya mpatswenumugabo !!! Courage bravo fils,iyo ubuze ayiburyo ukama ayibumoso, sinzi niba aribyo byitwa gutekinika mu mvugo y’iki gihe!!!

  • icyakoze inteko yaragatoye.yabayemo habyarimana ,rucagu,safari stanley,izajyamo bamporiki,barikana,hasigaye rwarakabije na rukokoma.

  • cyakora uwapfuye yarihuse, nta kindi navuga

  • Inda nimbi!! Nuwo wimvo nimvano.

  • ahahahah KIDEO you achieve your goal kabisa congs man!!!!

  • mumureke yirwarize sha leta yacu ni uyubumwe.

  • Sha uriya azasabe imbabazi mu izina rye ntazazisabe mu izina ry’abahutu. Ntawamutumye rwose!! Yewe si n’umwami cg umuyobozi w’abahutu ngo azisabe mu izina ryabo.

  • UMWANYA KIDEYO Ashobora kuwubona. IBY’UBWOKO SINAJYAGA MBYEMERA, NONE NKURIKIJE IYI NKURU NDABONA BIRIMO GUSHINGA IMIZI. UBWO RERO N’ABANDI BATEGETSI B’ABAHUTU BATERE IKIRENGE MUCYE.

  • Ariko iyo mbona abahutu barwanya gusaba imbabazi numva nongeye kubatinya. Ubuse ko bavugaga ngo kwica babitewe nuko bashutswe, ubu noneho bashukwa nande? Bamporiki Bravo. Ahari aho no mu Bahutu habamo imfura.

    • Abicanye ariko urabazi,niba aho hafi y’iwanyu hari abarangije ibihano cg ababa bagifunze kubera jenoside, wagenda ukaba aribo ubwira bagasaba izo mbabazi! Nonese urambwira nkanjye ngo ni uko data yari umuhutu (yicanywe n’abandi bahutu bari bahamagawe mu nama yakoreshwaga n’inkotanyi), urambwira ngo nsabe imbabazi z’iki?
      Nakubwiza ukuri ko abari umuryango wanjye kiriya gihe nta mututsi nta mututsi bakojeje urwara, ahubwo hari 2 data wacu yahishe na n’ubu baracyariho, babitangira ubuhamya uretse ko nabonye abantu barahindutse, ngo bahishwe nabi da!
      Ku mbwira se ngo nsabe imbabazi mu izina ry’ abahutu ngo kuko ndi umuhutu ubwo si ukurengera? ngo niba atari jye ni mwene wacu nka cya kirura cyashakaga kurya umwana w’intama?
      Oya rwose iki cyemezo gisubirwemo, ese ubundi abatutsi n’abahutu mubabwigwa n’iki ko nta ndangamuntu zirimo ubwoko? Abenshi siko bavuga ra, ngo kugirango abatutsi bicwe habanzaga kwakwa indangamuntu?

  • Bamporiki numugabo pe! azi umuco nyarwanda wubworoherane no kugerageza kunga imiryango yahemukiranye. Dukeneye abantu nka ba Bamporiki benshi mu gihugu ureke mwebwe mwirirwa mucura ibigambo gusa bidafite ikerekezo cyu Rwanda twifuza hejo. Mwe murikunda kandi ntacyo bizabamarira. murashaka kuroha abana banyu mu rwikekwe no kugumana isura bene wanyu banduje yo kwicana. ni gute mu muco wa kinyarwanda umuvandimwe wawe yica umuryango wose akawutsemba hanyuma ukituramira ngo icyaha ni gatozi!??? ubwo se uba utanze uwuhe muganda mu kwihanganisha ubabaye. Ariko iyo umwe afashe initiative yo gusaba imbabazi mwizina ryumuryango wakoze icyaha aba arintwari. ntashobora kugarura abaphuye ariko aba ashaka kugarura ubwiyunge no kongera kubana mu bworoherane mu miryango no kungera kurema ejo heza. Rwose ibi biragaragara ko hari ikizere cyo kongera kubanisha neza hagati yabahutu nabatutsi twese tukubaka urwatubyaye tudashingiye ku mateka yabaye. Imana ihe umugisha u Rwanda.

  • Inzara iri mu Rwanda iravuza uruhwa. Nimureke uyu musore yirwarize arebe niba abana n’umugore babona umugati kuko ahahanze ntabwo byoroshye.

  • Urumuntu wumugabo kuko gusaba imbabazi ningombwa pe kandi nikinyabupfura ahubwo bazakugire ministre Imani izabigufashemo

  • Ariko icyibazo kiri muribi n’iki ngo yasabiye Imbabazi Abahutu n’umuhutu 1 rukumbi ufite ubu muntu wumvako ubuhutu buticuza burutwa n’ubunyamanswa abamugaya ko yasabasabiye Imbabazi muzabirishe cga mubyine ko bwabafashije mukatumarira imiryango nubwo numvishe hari abihagararaho iryo n’IPFUNWE.

  • Type nihatali umugati azikuwushaka ashishikaye,ko yari umwana aho Nyacyonga,imvugo ye yamukuye gucukura imisarani none arahatanira kujya munteko ahaaa ,ese ko aharanira ubumwe nubwiyunge umugore we nibwoko ki?

  • Hahahaaaa! sinababwiye cya gipindi bamwe bateraga ngo ubwiyunge babugezeho 94%, ngo iby’amoko babisezereye burundu, singaho mbafashe ntavunite?!! Hari uzongera kumbeshya ko abahutu batazwi kimwe n’abatutsi bakaba bazwi nk’uko bigenda mu mitangire y’akazi? Ngo abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda da!

  • Njye ndumva icy’ingenzi twakumva ko turi abanyarwanda kuruta uko twakumva ubwoko(abahutu&abatutsi) nimureke kuvangura. niba umutima we umukomanga kubwicanyi bwakozwe na bamwe mubwoko bwe asabe imbabazi kuko Imana nayo yaravuze ngo “nzahora abana gukiranirwa kwa base” kandi nanubu turacyabona ingaruka z’icyaha cya Adam na Eva ndetse tukanakicuza kandi tutarafatanije nabo kugikora.

    • erega biriya ni inkuru zahimbwe uzasome ku rupapuro rubanza rwa bibiliya zimwe nazimwe ! Ikindi twese ibyo ntitubyemera kereka tuva mu itorero rimwe

  • Ibi bihise bintera kwibaza … nshimye ko icyo washakaga ukibonye. Abandi cg abagutumye bo barashaka iki ? Nyamara…

Comments are closed.

en_USEnglish