Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF-Nalu zikomoka mu gihugu cya Uganda, zigaruriye agace ka Kamongo gaherereye muri km 80 uvuye mu mujyi wa Goma. Ingabo za Monusco zirashinja izo nyeshyamba gusahura amazu acururizwamo imiti ndetse n’ibiribwa by’abaturage. Izi nyeshyamba ubusanzwe zivuga ko zigamije kubohoza igihugu cya Uganda, kuri uyu wa 12 Nyakanga ni bwo zafashe […]Irambuye
Mu rwego rwo kwibuka Abazize Jenocide yakorewe Abatutsi, no kwereka bamwe mu rubyiruko ayo mahano yabaye ari bato abandi bataravuka kugirango bafatire hamwe ingamba zo kubirwanya bivuye inyuma, kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 12 Nyakanga 2013 Travella Fashion Models, itsinda ry’abanyamideli, ryasuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali. Uru rubyiruko ruvuga ko rwari rwaje kwirebera […]Irambuye
Hashize amezi agera kuri atanu ikigo cy’itumanaho MTN gisabye abafatabuguzi bacyo kwandikisha simukadi zabo,kugirango habashe kubaho igenzurwa rihagije ry’ibyaha bikorerwa ku mirongo ya telephoni, kumenya abafatabuguzi ba MTN ndetse no kwirinda ubujura bwa za Telephone. MTN yifashishije abahanzi ikorana nayo, yari mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatanu aho yagiye gukangurira abaturage kwandikisha SIM […]Irambuye
Abagore bo mu Mudugudu wa Maheresho, Akagali ka Ngambi, Umurenge wa Mbazi, mu Karere ka Nyamagabe biganjemo abakiri mu kiciro cy’urubyiruko bavuga ko gukora amasabune byatumye bivana mu bukene kuburyo bugaragara. Babinyujije mu itsinda bise ‘’Turebe imbere’’ rikorera mu itorero ry’abapantekote rigizwe n’abagore mirongo itatu na bane, ryatangiye mu mwaka wa 2008, rihanahana amafaranga, aho […]Irambuye
Nyuma y’iminsi Tom Close atagaragara cyane, yagarukanye indirimbo nshya yise “Bazanyica”. Iyi ndirimbo iri kuvugwaho byinshi n’abantu batandukanye bakurikirana muzika ku magambo ari muri iyo ndirimbo. Mu magambo ari muri iyo ndirimbo hari aho Tom Close agira ati “Bazanyica kubera amashyari yabo, bazanyica kubera ko babona dukundana, bazanyica bazanyica”. Aganira n’UM– USEKE, Tom Close yagize […]Irambuye
Mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, ubwo yakiraga indahiro y’ Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen, Patrick Nyamvumba n’abandi bayobozi bakuru kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yifurije abarahiye gutunganya inshingano nshya bahawe, anatangaza ko impamvu yatumye akura Minisitiri Monique Mukaruliza muri Guverinoma ari imikorere idahwitse no kudakorana neza n’izindi nzego. Perezida […]Irambuye
Nyuma y’iminsi 5 ashinganye urugo na Delphine, Nyirimana Alexis yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ubu umugore we Mumporeze Delphine ari muri Coma nk’uko bitangazwa n’umwe mu nshuti zabasanze mu bitaro bya Rwamagana. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Nyirimana yari avuye i Kigali kugura television ayijyanye mu rugo rwe rushya i Ntsinda. Ubwo yari […]Irambuye
Guseka ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza umunezero ndetse n’ibyishimo ku muntu ubikora. Ariko si ibyo gusa kuko mu bushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika, bwagaragaje ko ”Guseka” bigabanya gutera cyane kw’umutima kandi bigafasha kwirinda ‘Stress’, bikaba ari ibyatangajwe muri ”Psychological Science” muri Amerika. Sarah Pressman, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Kansas avuga ko igihe uri mu bintu bituma […]Irambuye
Abahanzi bakomeje kwerekana ko badakora ubusa, umuhanzi Uncle Austin umaze kumenyekana mu njyana ya Afro Beat nawe yatangiye gusarura umurimo we wa muzika (ku bigaragara) yirekura ivatiri ya Benz. Abahanzi bamaze kwigurira ‘deplacement’ nk’uko bikunze kuvugwa ntabwo baraba benshi. Austin yiyongereye ku babashije kuzizingura agura nawe Benz Mercedes CLK 320. Nubwo ari imodoka bigaragara ko […]Irambuye
Umubyeyi utuye mu Majyaruguru y’Igihugu cya Nijeriya ahitwa Kaduna mu gace ka Saboniceh, yabyaye umwana udafite ubwonko upima ibiro bine, amubyarira mu bitaro byitwa Kagarko General Hospital. Umuganga ukora mu bitaro by’i Kagarko aganiriza urubuga rwa informationng.com, aratangaza ko ubwo uyu mubyeyi yagezwaga kwa muganga yari ameze nabi ku buryo bahise bafata icyemezo cyo kumubaga, […]Irambuye