Riderman nubwo turi kumwe mu irushanwa mbona ariwe ukora – Kamichi
Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi cyane ku izina rya Kamichi yaje kwerura atangaza ko nubwo ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star asanga atahisha ko Riderman ariwe muhanzi abona ufite imbaraga kubarusha bose.
Mu kiganiro yagiranye na Sunday Night yagize ati “Abahanzi bose bari muri iri rushanwa byaragaragaye ko bose bashoboye, kuko usanga haragiye habaho impunda ugereranyije n’ukuntu twatangiye.
Gusa sinabura kuvuga ko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana kuri njye mbona Riderman ariwe muhanzi waduhaye intera ndende mu kugaragaza imbaraga afite muri muzika bitewe n’abakunzi usanga afite ahantu hose tumaze kujya”.
Ibi Kamichi abitangaje nyuma y’aho hasigaye ibitaramo bigera kuri bibiri bya live kugirango irushanwa risozwe hagaragare umuhanzi uhiga abandi.
Riderman ni umwe mu bahanzi bakuru (bamaze iminsi nibura muri iki gihe) mu muziki mu Rwanda, amaze kubaka izina rye muri muzika ndetse afite abakunzi benshi ahatandukanye mu gihugu. Muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu, izindi nshuro nabwo yabaga ari mu bahabwa amahirwe.
Photos/PMuzogeye
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ngo arakora, akora iki se? Kuvuga ngo dore umwana uhiye! Ahaaa! Ahubwo azasobanure icyo yashakaga kubwira umuryango nyarwanda.
Muvandimwe wowe wemera nde?frere yavuze uko abyumva nawe wagombaga gushiraho uwo wumva avuga ibizima nkuko ubyita cao
Comments are closed.