Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23
Mu mpera z’iki cyumweru ingabo za Congo FARDC zongeye kurwana n’umutwe w’inyeshaymba za M23, imirwano yaraye itangiye ku isaha ya saa 14h00 irabera hafi y’umujyi wa Goma nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza.
Agace ka Mutaho kari mu birometero 12 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Goma ni ko karagasibaniwe nk’uko impande zombie zibyemeza.
Impande zose ziritana bamwana ku watangije urugamba. Umwe mu basirikari ba FARDC utashatse kujya ahagaragara yatangarije AFP ko umutwe wa M23 ariwo tangije imirwano.
Uyu musirikari wa Congo yagize ati “Baduteye bitwaje ko imishyikirano igamije amahoro yahagaze.”
Abasirikari bagera ku 2 000 ni ukuvuga bataillons eshatu ku ruhande rwa FARDC nibo baranye iyi ntambara yo ku cyumweru.
Umutwe wa M23 uremeza ko imirwano iri kuba ariko ugashinja ingabo za Congo FARDC kuba nyirabayazana mu gutangiza urugamba.
Umuvugizi w’ingabo za M23 ati “Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho.”
Abaturage baganiriye n’ibiro ntamakuru by’Abafaransa AFP baravuga ko bumvise kurasana ndetse ngo hakoreshejwe n’imbunda zikomeye zo mu bwoko bwa mortier muri ako gace ka Mutaho.
M23 mu kwezi kw’Ugushyingo mu 2012 yigaruriye umujyi wa Goma iza kuwuvamo nyuma ‘iminsi mike ariko ikomeza gukambika mu nkengero zawo.
Nubwo havugwa iyubura ry’imirwano rya hato na hato, Leta ya Congo iri mu biganiro bigamije amahoro n’umutwe wa M23 i Kampala ariko imishyikirano iracumbagira.
Iyi mirwano iravugwa nyamara mu gihe abaturage ba Congo 55 000 b’ahitwa Kamango ku mupaka wa Congo na Uganda, bahunze imirwano hagati y’ingabo za Leta FARDC n’umutwe w’inyeshyamba zirwanya Perezida Museveni, ADF-Nalu zari zigaruriye agace ka Kamangu.
Ingabo za MONUSCO zahaye nyirantarengwa abarwanyi ba M23 ko nibaramuka bashatse gufata umujyi wa Goma izi ngabo zizakoresha imbaraga.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ariko basubije abarwanyi BA M23 Iwabo? Aho hose abacongo bahawe na babilligi bahashubije benebo? Ubu amahanga kuki atabona akarengane ka bacongo baturuka north kivu na South? Nyamara Amahanga nahaguruke arebe uburenganzira bwaba Bantu…Bararwanira iwabo aho bakomoka.. kandi bazatsinda nihahandi niba batabagabanyije na Kinshasha bazayifata buretse gato
Xtian Terrorists.
Erega M23 nibigarukire hano iwabo murwa,kuko nicunga nabo ziriya ngabo za UN zizabatumaraho,knd shahu baria batizeti bazi intambara yohasi iyo mukirereyo,,,,,,,,,,,nako nibo bafite ishuri ryagisrikare rikomeye muri africa.
kweri nkawe ubwo uba uvuga iki? W owe wiise k c, niba udasobanukiwe reka kuyobya abantu wigeze ubona ishuri rirwana? Ugirango iyo amashuri aba arwana nata ba BEM (Brevette d’Etat Major)u Rwanda rwa habyarimana na Zaire ya Mobutu bari bafite baba baratsinzwe rero ujye ukora comment kubyuzi neza kandi ushobora gukora wowe ngirango barashe iruhande rwawe wakwiroha muri Nyabarongo,nkubwiye nti Wima igihugu cyawe amaraso Ibwa zikayanywera ubusa, ushobora kubaza uti ibyo se bihuriyehe, bariya bahungu nubwo bamwe bashobora kuba bavuga i ki Nyarwanda saba nya Rwanda, Uzajye Rutshuru yose Masisi, nahandi henshi uzasanga hariyo aba Congomani bavuga ikinyarwanda, usibye nibyo Uzabaze abo bita Abanyabwisha, Kwa Ndeze (umwami) cg Bashali etc, wongere usabe agatabo bita voici le Zaire usome uzamenya kongo iyariyo reka rero gukanga kuko bariya bazi icyo bakora wabishaka utabishaka ntacyo wahindura usibye kugaragaza ubuswa bwawe gusa Imitunu y’urukwavu ntiyabujije ishyamba gushya M23 Courage, aho kuba ibwa noba Imva!
m23 mubahashye bareke guhora babiyenzaho
Muzambwira icyo iyi ntambara izabyara ,tubitege amaso
Izabyara Success+ Agaciro,noguca agasuzuguro, bihuze abanyafurica tumenye ko ntawurusha undi ubwenegihugu kandi bamwe basobanukirwe ko ibi bihugu dututuye twabihawe n’Imana ntawakwirukana aho uvuka,kuko twese twavutse twisanga kurubu butaka tuzapfa tubusige, ntawugomba kubwirukanaho undi nubwo yaba arinde! ntakindi, Wowe ntuzabitege amaso ahubwo haguruka wamagane ababuza abandi amahoro. Ariko kweri kuki amateka tuyirengagiza, ikindi kuki ntacyo bamwe abigisha? Nukwirengagiza cyangwa???? Naho ubundi ni Success wenye wivu wajinyonge, umwana utaha iwabo ntawumutangira, uzarwanire ukuri kwawe nushaka ubizire kuko ntawuzabaho nk’umusozi,every body will die, kandi isi izahoraho tuyisimburanaho.
Kim Kim,nyamara uwiyise Obama yavuze ukuli,intambara za RDC zirarambiranye kandi ntacyo zigeraho ninyungu zabantu kugiti cyabo ntabwoa ri kunyungu za baturage bose barengana,erega si makenga someone else inyuama wangu,ubundise niki tutazi murizintambara,wakwigiye ku mateka ya Ba nkunda,Mutebutsi,Runigase,Ntaganda nibe nawe yibera mubarayi,nahose,yewega ogezasha nuko ahari itaraguhekura!!!!arikose Kim nkubaze M23,niyo bafata Goma byabamarira iki?wibwirase ko bafite ubushobozi bwo kugera Kisangani,Kindu,Bukavu,kalemie,Lubumbashi,deux kasai,bandudu,Mbandaka,kinemalebo,sha basigaho be kugendera mu kigare,uzaze urebe ba maman wabo,abana babo,base,benewabo etc mu nkumbai za Kigeme nahandi,sha njewe ni ntambara turi babili,le social pour moi depasse loi l’interet politique!!!!!!pole sana kwale ambao wamefariki duniani kwa ajili ya vita visivyo namaan hata kidogo.Aksanti
nahimana pe kuko abantu ubwabo ntacyo bazigezaho gusa nukubishyira mumaboko y’Imana!!!!
God help those who help themselves, please Mugaba ange, Imana ikorera mu bantu ubwo nubwoba! Rindira wamugani ubitege amaso nkuwiyise Obama, ese ubundi wakwitwa Obama nk’umwana wa Bushombe ukazamara iki??? Mbona abavuga ibi ari babandi njya mbona amapantaro abagera mumatako ngo ni pocket buriya iyo generation ntawayitegamo umusaruro ahubwo nibyo bitekerezo mubona haruguru, bihebye nagatabi namadredi kandi ugiye kureba koko nuko ntabazi wasanga aruko mwambara, ejo bakaba abapede ngubwo nuburenganzi, tube aba Nyarwanda bintwari nka basogokuruza tureke guterwa ubwoba nabariya ba Kikwete. Uzadushaka tuzamugira amateka sibyo kwirarira Nzabampari eeeee, wa mugani wa Knowless uko niko kuri kandi erega murabizi!!!!!!!!!!!!!!!
ubu se nanone ningabo zurwanda ko twagowe. kongo ni shakire umuti ibibazo byabo.kd bagabanye ubushotoranyi
ok
Ntabwo ari abateroriste nshuti barwanira ukuri ahubwo bitewe n’inyungu amahanga afite muri kongo ntabwo ashaka gukemura ikibazo.
ahaa yesu tabara abanyekongo m23 courage,kuko icyo murwanira ni ukuri pe!
m23 bravo murengere wakaaji kugera kn musirudi nyuma tena
Iyi ntambara yo Kongo irakomeye kandi koko ntawe idateye ubwoba. Ese icyihishe inyuma y’iriya ntambara ni igiki? Ibyo bavuga ngo U Rwanda rufasha M23, niyo byaba atiri ukuri Abazungu bafitiye umugambi utarimwiza Kongo: Amabuye y’agaciro, imbaho, petrole guhera hafi ya Uganda kugeza i Rutshuru, gaz muri Lac Kivu.Muzi ko Gaz iri muri Lac Kivu ishobora gutunga urwanda imyaka 400, rudakoresheje imirasire y’izuba, biogaz, amazi yaza Rusizi, Burera na Ruhondo. None se muzi ko Kongo itagira ubuyobozi. None se niba utagira ubuyobozi, ntuzi ko bakuvogera, bakagufatiranya n’akavuyo kawe. Muzi ko izi ntambara ari ho binshi b akirira. Ubwo se ayo masasu bazagura, imbunda za rutura, ibiryo,n’ibindi n’ibindi muzi ko nta audit ibikorerwa.None se niba babona M23 ifite gahunda, ni ntumbero yejo hazaza heza nkiyo urwanda rufite, murumva atari ikibazo ku bazungu. None se ntabwo bazi ko aribo bagabanije Africa mu 1885 mu Budage? None se ntibazi neza ko abantu bavukana batandukanyijwe niyo mipaka. President Kagame azira ko ababwiza ukuri, azi ibyabo. Ubwo rero bashaka President umeze nka Kabila, “Nyirakavuyo”. Kandi abashyigikiye ko MONUSCO ifasha FDRL kugira ngo u Rwanda ruhungabane, bamenye ko niba bo badashobora kugirwa ho nizo ngaruka bamenye ko bene wabo barurimo, keretse niba bibereye hanze bakazaza kurutura twarashize, ariko agahinda kazabica kuko nibura bafite n’incuti zizarugwamo, ubunyarwanda bukazasibangana, nuko bakitwa ukundi. Banyarwanda dushyire hamwe turwanye ingengabitekerezo ya Hutu-Tutsi, twishakire amafaranga, dukire, abanyamahanga bajye batwibazaho nuko batwigireho byinshi. Njye nshyigikiye M23 ku mugaragaro. Nimurwane kandi muzi neza icyo murwanira ntihakagire ubatandukanya. Ushobora kugira ibintu ukabura uwo ubwishimana nawe kubera ko bose bashize. Nta mpamvu, utishwe ni ntambara y’incwa nindwara, accident. Nuko rero nta mpamvu dushobora gutanga ngo turatinya urupfu. Njye ntinya inzara. M23 Imana yo mw’Ijuru izabayobore, ibatsindishe ababisha n’abagambanyi. Kandi Imana dukunda yaturemye nidutererana ntacyo izaba yaraturemeye. Mana, ibyo mbisabye mwizina rya Yesu, Amen.
Nkomeje isengesho
mana ukore ibikwiriye
Comments are closed.