Month: <span>March 2013</span>

Minisitiri Musoni yanyomoje amakuru avuga ko intara zigiye kuvaho

Hari amakuru amaze iminsi yumvikana mu baturage avuga ko intara zizavaho, uturere n’imirenge nabyo bikagabanywa, aya makuru ariko yanyomojwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni wavuze ko ababivuga nta shingiro bafite. Nk’uko yabitangarije Radiyo Rwanda, Minisitiri James Musoni yavuze ko aya makuru nta shingiro afite gusa ngo hari amategeko arimo kuvugururwa agamije ko intaza zizakomeza […]Irambuye

Abanyakigali bavuga ko hari ibyemezo bafatirwa batabigezemo uruhare

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali ntibakiriye neza ibyemezo bimaze iminsi bifatwa n’umujyi wa Kigali, ndetse bavuga ko bikorwa batabigishijwemo inama kandi ariko byakagenze. Mu byo bamwe muri aba batutage batishimiye harimo icyemezo giherutse gufatwa n’umujyi wa Kigali cy’uko umuntu wese uzajya ujya kumanika itangazo iryo ariryo ryose, aho ariko hose, azajya abanza […]Irambuye

Umwamikazi Elisabeth II yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Kuri ikicyumweru tariki ya 3 werurwe2013 umwamikazi Elisabeth II w’abongereza yajyanwe mu bitaro biherereye mu mujyi wa London aho agomba kumara iminsi 2 nyuma yogufatwa n’uburwayi bwo mugifu. Aya makuru yatangajwe n’ingoro ya Buckingham atuyemo ko ku wa gatandatu aribwo umwamikazi Elisabeth II yatangiye gutaka igifu. Babonye atoroherwa, kuri uyu munsi nibwo yajyanywe mu bitaro […]Irambuye

Nyanza: Bakwa umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi ku ngufu

Ubwisungane mu buvuzi ni kimwe mu bifitiye akamaro gakomeye abaturage, kubwishyura ni inyungu ikomeye ku muturage ndetse no ku bantu baba bari mu nshingano z’uwo muturage, mu gihe uwo muturage ashishikarijwe neza akamaro n’inyungu zo kuba afite ubwo bwisungane akabyemera biba mahwi. Ariko kugeza ubu hari abakivuga ko bakwa ku ngufu umusanzu w’icyo kintu cy’ingirakamaro. […]Irambuye

Cardinal O'Brien yasabye imbabazi ku byaha byo gusambana

Uyu mu cardinal yemeye ko imyitwarire ye mu gusambana yageze aho irenga ikigero  ku rwego n’intebe yari yicayeho, uyu munsi akaba aribwo yabisabiye imbabazi. Mu itangazo yasohoye yavuze ko asabye imbabazi abo yasambanyije n’abo yagerageje gusambanya. Asabwa imbabazo Kiliziya gatolika anasaba imbabazo abaturage ba Ecosse. Uyu mucardinal yeguye ku wambere w’icyumweru gishize nyuma y’uko imyaka […]Irambuye

Nyuma yo gutsinda Mukura, Rayon Sports ikomeje kuza imbere

Kuri iki cyumweru, ku munsi wa 19 Rayon Sports yari yakiriye Mukura Victory Sport kuri stade Regional, bitoroshye yabashije gutsinda ibitego bibiri ku busa iboneraho kuguma imbere ku rutonde rwa shampionat nubwo igifite umukino w’ikirarane. Mu gice cya mbere, Amakipe yombi yakinnye umukino mwiza, cyane ko asanzwe awuzwiho. Mukura cyane cyane yahererekanyaga neza hagati, ariko […]Irambuye

Isuku ya Kigali nta byera ngo de!

Kigali ni umwe mu mijyi irangwamo isuku kurusha indi yose yo mu bihugu byo mu biyaga bigari, ikaba iri no mu mijyi ya mbere muri Afurika irangwamo isuku. Ariko ngo nta byera ngo de kuko iyo suku igenda izamo agatotsi kubera kwirara kw’abayishinzwe. Mu Kiyovu  mu ihuriro ry’imihanda, uturuka ku ishami rikuru rya Banki y’abaturage, […]Irambuye

Abahanzi 11 bazahatana muri PGGSS III batangajwe

Kuko hari abahanzi babiri banganyije amanota niyo mpamvu aho kuba 10 nkuko byahoze muri aya marushanwa, ubu abahanzi 11 nibo batangajwe kuri uyu wa gatandatu ko bazahatana. Mu muhango wo kubatangaza, benshi bari bafite amatsiko menshi y’abahanzi baza kwitabira iri rushanwa nyuma y’amatora yari yakozwe n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi gushize. Bull Dog, Christopher, Danny Nanone, […]Irambuye

Police FC na APR FC zasezerewe zose

I Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Police FC byayinaniye gutsinda LLB Academic y’i Bujumbura. Zanganyije igitego 1-1 maze Police FC ihita isezererwa kuko umukino ubanza yari yatsinzwe 1-0 i Burundi. Naho APR kuri iki cyumweru i Bujumbura nayo yasezerewe na Vitalo’o nyuma yo gutsinda 1-0 mu gihe yasabwaga nibura 2, kuko mu mukino […]Irambuye

Lt. Gen. Kayizari, Dr. Mujawamariya na Karabaranga babaye ba Ambasaderi

None  kuwa  gatanu  tariki  ya  mbere  Werurwe  2013,  Inama y’Abaminisitiri yateraniye  muri  Village  Urugwiro,  iyobowe  na  Nyakubahwa  Perezida  wa Repubulika, Paul KAGAME.  Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza imirimo myiza abagize Guverinoma bashya,  inashimira  Nyakubahwa  Perezida  wa  Repubulika  icyizere  yagiriye abagize  Guverinoma  bose,  ari  abashya  n’abayisanzwemo;  nabo bamwizeza  kuzakorana  umurava  kugira  ngo  Igihugu  kigere  ku  iterambere twifuza  mu mibereho myiza y’Abanyarwanda. 1.  […]Irambuye

en_USEnglish