Umwamikazi Elisabeth II yajyanwe mu bitaro igitaraganya
Kuri ikicyumweru tariki ya 3 werurwe2013 umwamikazi Elisabeth II w’abongereza yajyanwe mu bitaro biherereye mu mujyi wa London aho agomba kumara iminsi 2 nyuma yogufatwa n’uburwayi bwo mugifu.
Aya makuru yatangajwe n’ingoro ya Buckingham atuyemo ko ku wa gatandatu aribwo umwamikazi Elisabeth II yatangiye gutaka igifu.
Babonye atoroherwa, kuri uyu munsi nibwo yajyanywe mu bitaro by’itiriwe umwami Edward wa VII ngo akurikiranwe.
BBC yatangaje ko nibura uyu mucyecuru w’imyaka 86 ngo nibura aramara iminsi ibiri mu bitaro yitabwaho ku buryo budasanzwe.
Ubwo burwayi butunguranye buhagaritse urugendo rw’akazi yari yatumiwe mo na mugenzi we Giorgio Napolitano, President w’igihugu cy’Ubutaliyani.
Mu gihugu cy’Ubwongereza n’ibihugu byahoze bikoronizwa nabwo bose bifashe impungenge bakurikirana ubuzima bw’uyu mwamikazi wabayoboye kuva mu 1952 kugeza magingo aya
TURATSINZE Jean Paul
UM– USEKE.COM
0 Comment
wabona igihe cya Charles kigeze ngo nawe abe umwami! William nawe adatanzwe kuko Charles abarusha gusaza.
Comments are closed.