Digiqole ad

Abanyakigali bavuga ko hari ibyemezo bafatirwa batabigezemo uruhare

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali ntibakiriye neza ibyemezo bimaze iminsi bifatwa n’umujyi wa Kigali, ndetse bavuga ko bikorwa batabigishijwemo inama kandi ariko byakagenze.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba. Photo: Kigalicity.gov.rw
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba. Photo: Kigalicity.gov.rw

Mu byo bamwe muri aba batutage batishimiye harimo icyemezo giherutse gufatwa n’umujyi wa Kigali cy’uko umuntu wese uzajya ujya kumanika itangazo iryo ariryo ryose, aho ariko hose, azajya abanza akabimenyesha umujyi wa Kigali.

Ikindi cyemezo kitakiriwe neza n’abanyakigali ni amabwiriza abuza abantu gusakuriza abandi; aho insengero, utubari ndetse n’abategura ibirori binyuranye basabwe kudasakuriza abandi ndetse bagashyira ibikoresho bibuza amajwi gusohoka(sound-proof equipments) aho bakorera.

Ikinyamakuru Sunday Times dukesha iyi nkuru, ubwo cyaganiraga na bamwe mu bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali batangaje ko batakiriye neza ibi byemezo byafashwe kuko baba batabigezemo uruhare.

Mu gihe Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba avuga ko itangazo iryo ariryo ryose rigomba kumanikwa aruko umujyi wa Kigali wabihaye umugisha, bamwe mu barurage bavuga ko bidakwiye kuko ngo bishobora gutuma gahunda nyinshi zipfa cyangwa zikadindira kubera gutegereza igihe umujyi uzajya ubahera uruhushya rwo kumanika yo matangazo.

Kuri aya mabwiriza yo guca urusaku, umujyi wa Kigali uvuga ko rubangamira benshi, hari bamwe mu buturage bavuga ko batashimishijwe no kubona barabyutse bakumva hashyizweho amande y’ibihumbi ijana ku muntu wateje urusaku, ndetse hagashyirwaho n’umurongo wa telefoni itishyurwa muri buri karere ko mu mujyi wa Kigali, aho umuturage wese bizajya bibangamira azajya ahita ahamaga.

Joseph Kayibanda ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi aganira na Sunday Times, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gufatwa nk’abantu bakuze, aho umujyi wa Kigali udakwiye kujya ubafatira ibyemezo nk’abantu badafite ijambo, cyangwa abana bato bafatira ibyemezo.

Uyu mugabo kandi  yanenze cyane icyemezo cyafashwe n’umujyi wa Kigali mu myaka ibiri ishize, aho wategetse abacuruzi bose kugura indabo zo gutereka imbere y’aho bacururiza.

Yagize ati “Turarwana no kwishyura imisoro iri hejuru, barangiza bakadusaba no kugura indabo zigura hagati y’ibihumbi 15 na 20, kandi twese ntabwo dukunda indabo. Buri gihe mbona indabo imbere y’aho ncururiza nkumva birambangamiye kuko mba numva nakashyize uwundi mutako utari urarabo, gusa sinashyira imiteguro ibiri imbere y’urugi rwanjye”.

Kayibanda avuga ko abikorera bo mu mujyi wa Kigali bakwiye guhabwa ijambo ryo guhitamo ibyo bagomba gukora n’ibyo badashaka gukora.

Ati “Ntibagomba kudushyiraho agahato ngo bashyireho amabwiriza batabanjye kutubaza ngo bumve icyo dutekereza”.

Kayibanda yavugaga ibi, mu gihe mu minsi ishize, mu igenzura ryakozwe n’umujyi wa Kigali hari amaduka menshi yafungiwe bitewe n’uko atari afite indabo imbere y’umuryango.

Winnie Mbabazi ucururiza i Remera, nawe avuga ko abaturage bagomba kugira uruhare mu byemezo bimwe na bimwe bibafatirwa kuko aribo bigiraho ingaruka ku ikubitiro.

Avuga kandi ko ibyemezo nk’ibi biba bikwiye gufatwa mu bushishozi kuko ngo bishobora kubangamira abikorera n’abashoramari kuburyo byadindiza iterambere ry’umujyi.

Ati “Amwe mu mabwiriza cyangwa hafi ya yose ashyirwaho mu nyungu z’igihugu, ariko umujyi wa Kigali uyashyiraho utagishijije inama abawutuye, niyo mpamvu mukuyashyira mu bikorwa byakirwa nabi”.

Mbabazi asaba abayobozi kujya batekereza abaturage mbere ya byose ndetse ngo amabwiriza afite aho ahuriye n’abikorerera, yo yagashyizweho babyumvikanye neza aho kuza abitura hejuru kuko ngo bibabera imbogamizi.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Bruno Rangira ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali ntiyemera ko ibyemezo bifatwa abaturage batabigemo uruhare nk’uko Mbabazi na Kayibanda babivuga.

Avuga ko buri wa gatatu, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ahura n’abahagarariye abaturage bakaganira ku bibazo bitandukanye bibareba mbere y’uko amabwirira ashyirwaho.

Rangira ati “Inama Njyanama y’umujyi wa Kigali ifite abajyanama bahagarariye abandi ndetse kenshi batanga ibitekerezo binyuranye mbere y’uko hashyirwaho amabwiriza, ndetse abashoramari n’inzobere zitandukanye nabo bahabwa umwanya. Tuganira n’inzego zinyuranye zihararariye ibyiciro bitandukanye mbere yo kugira ikintu icyo aricyo cyose gikorwa”.

Rangira avuga ko ibyo kutishimira amabwiriza anyuranye byaba biterwa n’impinduka, kuko ngo buri kintu gishya cyose kije abantu babanza kutakigiraho imyumvire imwe ndetse ntibashake kucyemera. Gusa ngo umujyi wa Kigali uzakomeza kujya uganira n’abaturage ku byemezo bibafatirwa mbere yo kubishyira mu bikorwa.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Gutekererezwa ni kimwe mu bimenyetso by’igitugu. “Kora iki niba utagikoze turaguhana”, akenshi usanga nta n’itegeko rihana rihari ahubwo ari amabwiriza aba yaratanzwe ku gatuza gusa, ko abaturage ari abana beza kuki mubashyira ku gitsure? Abanyamugi ni smart ntabwo ari abantu bo gutwara nk’amatungo, ikindi mugomba kumenya mwese barabazi n’ubugome mubakorera baba babuzi nuko baceceka! Uzarebe iyo babakomeye amashyi nayo bayakoma mu kinyabupfura ngo batabasakuriza. Mushatse mwahindura indero muha aba baturage bacu mbona atari abo kuyobozwa ikibando. bajijutse kuruta uko mwe mubyumva. reka nigire gupagasa!

    • uvuze ukuri rwose pe!!! Igitugu kirakabije!!! Ubwo n’uko utazi ukuntu umuntu yirirwa akora kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu agataha ananiwe, kuwa gatandatu ati jya mu muganda n’umunaniro wowse, utajyayo bakaguhana, kdi umukozi yemerewe gukora amasaha 40 mu cyumweru, kdi ayo aba yarangiye kuwa gatanu. Umuganda rero ntiwakagombye kuba itegeko kuko umuganda ni ikintu utanga ku bushake kugirango wunganire. niyo bamvu bawita umuganda!!! Kuko umuntu aba atanga imisoro iteganywa n’amategeko yo gukora ibikorwa by’iterambere, umuganda wiyongeraho ntiwakagombye kuba itegeko!!! Iyo nibutse ukuntu muri 1990 RPF yaje iwurwanya, nkareba noneho uko bawugize itegeko rikomeye……….

      • umbaye kure mba nkugurire ichupa nuko fpr yavuga ko turi kuyigambanira 1990 imiganda n’imisoro nibyo byubatse rebero ubu tuzaririmbe dute mitielli agaciro inyubako farige ubutaka nibyo byubatse nyarutarama cyanga kigali city

        • Uribuka mon frère leta zisa
          zose zigatandukanywa n’igipi
          ndi zitera abaturage ibuka ikarita y’umuganda,umusoro
          umusanzu(MRND)

  • Ndambiwe niyo nvugo:guha
    Umugisha(utangwa n’uwiteka
    wenyine)naho mwebwe muta
    nga order ku baturage muka
    yita umugisha.

  • Abaturage twaragowe gusaa nta kindi keretse Nyagasani wenyine!

  • Umuyobozi wigihugu ayobora neza ariko abamufasha mubuyobozi bashyira amabwiriza mubikorwa muburyo butanogeye abaturage, ibibigahesha isurambi ubuyobozibwihugu cyose murirusange arinabyo twitako ari ukutuyoboza igitugu.Niba ikigihugu kigendera kuri democracy,nikuki abayobozi batemerera abaturage kugira uruhare mubyemezo bibafatirwa?ntabwo abaturage twese turinjiji kuburyo tutamenya ibitubangamira nibitatubangamira.Ibyaba byiza nuko bazajyababanza gushyira ikiganiro kuri radio kicyemezo baba bifuza gushyiramukorwa bakumva views zabantu batandukanye kuricyo kiganiro hanyuma bakabona kugishyiramubikorwa cyangwa kukireka bashingiye kumubare wabagishigikiye cyangwa se wabatagishigikiye, njye kubwange numva aribwo baba bahaye abene gihugu agaciro na democracy aribwo yaba yubahirijwe.

  • Twayobewe pe! Ubuse bazakubuza byose, yemwe no gukoresha ibirori wacyuje ubukwe, hasigare iki koko. Aho bukera no guseka cyangwa kurira wapfishije, Fideli, araza kubibuza. Ariko babanje bagakemura ikibazo cy’ibiza bisenyera abantu, transport za mugitondo, gares zidasobanutse…baduhoreza iki ku nkeke. Iby’imisoro kubukode mwabonye ko byageze kuri 50%? Nta humure muduha,iyo tubabonye cyangwa tubumvise, tuba twiteze kumva ibyemezo bikaze.

  • Hahahahaha. Umuntu uzongera gukoma amashyi mu ruhame ararwigende. Hari ubwo yagira uwo asakuriza da. Keretse abanje kwambara uturindarusaku mu ntoki. Rwanda we.Amahanga azakwigiraho byinshi kabisa.

  • Yewe ubanza uwo mugi ugiye kuba nka kiliziya cyangwa irimbi kuko ariho hataba urusaku!!! Jye ndi umuntu ukunda guseka natuye, ubwo wasanga ejobundi bashyizeho itegeko ryo kudaseka. Natangiye kwiga kumwenyura!!!!!!

  • Mwese abanditse hejuru ntitwemeranya; ikigali havutse insengero zamoko yose ; niba wali uturanye na rumwe muli zo nsengero wamenya icyo Majorw’umugi arengera

  • Birakabije pe!!!Bahindure si non R….. ngo mutahe.Apuuuu ndarambiweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish