Digiqole ad

Nyanza: Bakwa umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi ku ngufu

Ubwisungane mu buvuzi ni kimwe mu bifitiye akamaro gakomeye abaturage, kubwishyura ni inyungu ikomeye ku muturage ndetse no ku bantu baba bari mu nshingano z’uwo muturage, mu gihe uwo muturage ashishikarijwe neza akamaro n’inyungu zo kuba afite ubwo bwisungane akabyemera biba mahwi. Ariko kugeza ubu hari abakivuga ko bakwa ku ngufu umusanzu w’icyo kintu cy’ingirakamaro.

Mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana  mu kagali ka  Gahondo, kuwa Gatandatu tariki ya 02 Werurwe 2013, habaye umukwabu wo gushakisha abadafite ubwisungane mu buvuzi, ndetse bagategekwa kubwishyura ku ngufu, abatabishoboye  hagafatirwa amatungo yabo, agashyirwa ku isoko amafaranga avuyemo akabishyurira ubwo bwisungane.

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bashinzwe ubuzima muri ako kagali utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatubwiye ko icyo gikorwa cyabaye kuko hari  abaturage banze kwishyura ubwisungane mu buvuzi ku bwende bwabo ndetse n’abatesha agaciro  icyo gikorwa bagendaga  biyongera bahwiturwe, ngo kuko ari ku nyungu zabo atari ku nyungu z’abayobozi.

Umwe mu baturage b’ako kagali  twaganirije, yadutangaje ko adashyigikiye abo banga kwishyura ubwisungane mu buvuzi ndetse n’abatesha agaciro ubwisungane mu buvuzi; gusa yagaye iki gikorwa cyo kwishyuza umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi ku ngufu, cyane cyane hafatirwa amatungo y’abaturage  kuko abenshi mu baturage babibonamo igitugu kibashyirwaho kuruta ko babibonamo igikorwa kibafitiye akamaro.

Uyu muturage asaba abayobozi ko bakongera ibiganiro mbwirwaruhame mu baturage, babashishikariza  akamaro k’ubwisungane mu buvuzi, babereka inyungu bibafitiye kuko ngo aribyo byazatuma babwitabira ku bwinshi no ku bushake.

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibyo bibaye nkibyabaye ku Gisenyi ho bafunga abaturange maze byamara kugera mubinyamakuru nka BBC maze abayobozi bagatangira bakabinyomoza. Ahaha uru rwanda sinzaho rugana…

  • Oya ntabwo araho gusa, hose niko bimeze, Rubavu cyane cyane.

  • Leta izunva ryari ko hari
    Abatindi nyakujya mu rwanda.
    mugarama ikigali mugafatira
    abaturage ingamba mutabanje
    kubitegereza.

    • Abatndi nyakujya barazwi banashyzwe mu byiciro by’ubdehe leta n’abateranknga batandukanye barabarihrira. Ariko abatindi mu mutwe bo leta ifite inshingano zo kubibumvisha no kurinda ko baba ikibazo kuri bagenzi babo. Iyyo udatanze Mutuelle burya niiyo waba uri umubosi uzigurira imiti ntakibazo uba wishe statistics z’ubuvuzi.

  • Ariko ko mutatubwira ibyiza bya MUSA ku baturage mukabogamira ku ruhande rw’abaturage, uwababwira n’iyo barwaye ko ari Leta barushya cyangwa bakajya guserereza amavuriro noneho banifuza kuyatanga.Tujye dufasha leta kumvisha abturage ibibafitiye akamaro. Gutanga MUSA ni itegeko biri no mu igazeti ya Leta muzambwire nyiboherereze niba mutayigira. Murakoze

    • Njye numva ibinyamakuru ari byo bbyakwiye kwigisha ibyiza bya Muutuelle kurusha gushyigikira abanga kuyitanga.

      Iri ni itegeko kandi urebye akamaro kayo ukabishyira muri priorite zawe naho waba nyakujya wayitanga. Niinde utazi amacupa y’inzoga anywerwa mu giiturage ku munsi?

  • Gukoresha ingufu biri hose ariko ikibazo cyaba kubikoresha kuri bose. kuko ababikora nziko ari bo banabana n’abo babikorera. Ntiiwansengerera inzoga za bitanu cg ntyabure waciwe amande ngo ejo duhure udafite muutuelle ya bitatu ngo mbure kuyikwaka kungufu.

    Ikibazo si amafaranga yabuze mu giturage. Ikibazo ni icyo amafaranga akora mu giturage. Na VUP iyatanga buri munsi. Ariko kurya no kunywa cyane ibyica umubiri atari n’ibyubaka umubri,kuyabyaza umusaruro gahoro!!!!!

  • Gutanga Mutuel kungufu ndabishyigikiye 100%, nkora kwamuganga ariko iyo urebye abaturage uko barushya Leta, niho ushobora kubyumva, nawe ejo bundi Uturage aze yarembejwe na Marariya y’igikatu yanze kuza kwivuza kuko nta mutue, akaza yatinze cyane nyuma y’asaha abiri akaba arapfuye, twajya gutunganya umurambo tukamusangamo 215.000Frw!!!! nawe mbira iyo myumvire.Ikindi kandi ubuvuzi burahenze cyaneee kuburyo abaturage badashyizeho akabo na leta ngo ibunganire ntibyashoboka rwose muge mumenya igihugu cyacu n’ubushobozi bwacyo. Kandi ubu hagize upfira imbere y’uvuriro yanze kwakirwa kuko nta mutuel induru no kuvuma abaganga ndetse no kubafunga mwabishyigikira mwivuye inyuma nkaho bavurisha imitongero batavurisha imiti yaguzwe!!!
    Muhindure imyumvire naho ubundi iyi Mutuel muzayifuza mutakibonye>>>>>

    • wowe ni uko ukoresha RAMA niba nzanye amafaranga yanjye abo bakozi ba mutuelle bakatureba nkikimbwa ihaze ese wumva nayatanga nishimye byarutwa naho nakwiyishurira 100% aho kugirango tuze mutwiyemereho,uziko ubaza umukozi wa mutuelle ikibazo akakwihorera nge byambayeho MUKIGONDERABUZIMA CYA NYANZA AHO MURI AKO KARERE RWOSE harimo abagore basuzugura koko!aha!!!!!!!

    • None se nkawe wavuga ngwik
      i iyo uzakuba umushomeri si
      yo comment warigutanga.uha
      ze ntamenya ushonje

  • Ni gute abantu bazajya birirwa biyicariye mubiro ( bureaucrats) abaturage bakamenya mutuelle neza kandi bakayisobanukirwa?

    Affaires sociales namanuke akorane n’ba exectifs b’ubutugari n’imirenge,bigishe abaturage babumvishe ibyiza byo gutunga ubwisungane, batagombye kubahohotera no gushyiraho za barriers nkizo muri Genocide?ibi rwose si byiza kuko iyo bikomeje bigumura abaturage.

  • Nimubyihorere mwicecekere kuko itiweli yabaye nkumusoro wa mbere ya 1994,kuko iyo wabaga utarasora ntiwemererwaga kujya ku isoko uko wiboneye kose .Nubu mitiweli niko bimeze mu byaro iyo utarayitanga kujya mu isoko ni ugukebaguza kuko bashyiraho za bariyeli ndavuga aba lecal defense(rokorudifensi)bakabaza carte ya mitiweli utayibonye bakamwicazaho izuba rikamurengeraho bakamujya mu kagali kugeza ayitanze.Niba mugirango ni ugukabya muzabaze abaturage ba muhanga aho meya ubwe Mme Mutakwasuku amanuka akajya kwirirwa ahaiga abaturage batarayitanga iyo mu byaro mu mirenge ya za Cyeza,Muhanga ,Mushishiro,Kabacuzi,Nyabinoni,…..birirwa bavumbura abaturage bihishe mu ntoki kubera kubura mitiweli ,eseye umuntu ageraho yihisha uza kumufatira iyo mitiweli aruko ayifite?i Rubavu ho sinabivuga kandi muri rusange biri mu gihugu hose .NIMWIGE GUHIGA IBYO MUZASHOBORA KANDI MUBANZE MWIGE IBYARO MUYOBORA NYABUNEKA

  • Ibi biteye ubwoba iyo Umutungo w’umuntu ufatirwa ngo ntiyatanze MUSA. Hari uwavuze ko gutanga Mutuelle ari itegeko ngo kandi biri mu gazette ya Leta. Ngaho aduhe numero yayo… Jye ndamwibutsa ko ahubwo “igeko Nshinga” tugenderaho rishimangira ko “Umutungo w’umuntu ari ntavogerwa” kandi ko “ifatira ryawo rigenwa n’amategeko”. Usibye icyemezo cy’urukiko nta wundi wemerewe gufatira umutungo w’umuntu yaba President, Minister, governor, mayor, executif….
    Gusa kubatazi Umurenge wa Busasamana, niho Centre Ville ya Nyanza kwa Mayor Abdallah, icyicaro gikuru cy’Intara y’Amagepfo. Ese ubu muri rutumva ingoma ho byifashe bite?

    • Iyi nkuru irababaje kuko umunyamakuru wayanditse ntiyigeze abaza uruhande rw’Umurenge ndetse n’urw’Akarere icyo babivugaho, icyo mbabwira nuko uyu murenge avuga ari Umurenge w’Umujyi nanjye niwo ntuyemo, ntabwo ibi bintu byigeze biba ahubwo ni ugushaka gusebanya kuko igice kinini cy’uyu Murenge gituwe n’abakozi kenshi usanga bafite RAMA ndetse abandi baturage bakora akazi kanyuranye ku buryo bafite ubushobozi atari ukwirirwa babirukaho. AHUBWO MUJYE MUYUNGURURA AMAKURU YANYU, ibintu “KIGALITODAY” atanditse kandi atuye muri uwo Murenge kandi nta nkuru imucika!!!!!!

  • Nshimye ko witwa ukuri birababaje cyane kuba uvuga ibintu nk’ibi nakwita gusebanya,Mayor wa Nyanza ntawe umurusha gukunda abaturage ayobora, reka abakunda igihugu bafashe abaturage bacyo kubigisha kwivuza badahenzwe wari warwara ngo wishyure amafaranga ibihumbi 12 kuko ufite MUSA, ubuvuzi wahawe bwari gutwara ibihumbi ijana na makumyabiri(aya wayabona ugurishije ibingana iki!); urwo ni urugero ruto nguhaye, ahubwo nkugiriye inama wadufasha ubukangurambaga.

Comments are closed.

en_USEnglish