Digiqole ad

Isuku ya Kigali nta byera ngo de!

Kigali ni umwe mu mijyi irangwamo isuku kurusha indi yose yo mu bihugu byo mu biyaga bigari, ikaba iri no mu mijyi ya mbere muri Afurika irangwamo isuku. Ariko ngo nta byera ngo de kuko iyo suku igenda izamo agatotsi kubera kwirara kw’abayishinzwe.

Icyiyoni cyakwije umunuko  / Photo UM-- USEKE.COM
Icyiyoni cyakwije umunuko mu muhanda wo mu Kiyovu / Photo UM– USEKE.COM

Mu Kiyovu  mu ihuriro ry’imihanda, uturuka ku ishami rikuru rya Banki y’abaturage, n’uturuka ku ishami rikuru rya banki y’ubucuruzi, ugahura n’uturuka kuri hotel ya Mille Colline ndetse n’uwa Banki Nkuru y’u Rwanda, hapfiriye icyiyoni ku nkengero z’umuhanda kikahamara iminsi igera  kuri itatu maze kihateza umunuko ukabije ku bahanyuraga, n’ubwo abenshi baba bakingiranye mu modoka zabo.

Mu muferege aharetse amazi avanze n'imyanda ndetse n'inyoni zapfuye nibyo ntandaro y'uyu munuko / Photo UM-- USEKE.COM
Mu muferege aharetse amazi avanze n’imyanda ndetse n’inyoni zapfuye nibyo ntandaro y’uyu munuko / Photo UM– USEKE.COM

Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bashinzwe umutekano kuri Banki y’abaturage, avuga ko uwanyuze muri uyu muhanda mu mpera z’icyumweru gishize yahitaga asanganirwa n’umunuko uturuka kuri iki gikona bishoboka ko cyashyizwe mu muferege n’abakora isuku, cyane ko imihanda yo iba ikubuye neza cyane.

Twifuje kumenya icyo ushinzwe isuku mu mujyi wa Kigali abivugaho, tumuhamagaye kuri telefone ntiyacamo. Duhamagaye ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali Rangira Bruno ngo agire icyo adutangariza kuri uwo mwanda wagaragaye mu mujyi, adutangariza ko hari isosiyete bahaye akazi ishinzwe isuku mu mujyi, bakaba bagiye kuyikurikirana bakamenya impamvu y’uwo mwanda bakanayihanangiriza kugirango uwo mwanda utazasubira ukundi.

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish