Digiqole ad

Abahanzi 11 bazahatana muri PGGSS III batangajwe

Kuko hari abahanzi babiri banganyije amanota niyo mpamvu aho kuba 10 nkuko byahoze muri aya marushanwa, ubu abahanzi 11 nibo batangajwe kuri uyu wa gatandatu ko bazahatana.

Kamichi amaze kubwirwa ko yinjiye muri PGGSS III
Kamichi amaze kubwirwa ko yinjiye muri PGGSS III

Mu muhango wo kubatangaza, benshi bari bafite amatsiko menshi y’abahanzi baza kwitabira iri rushanwa nyuma y’amatora yari yakozwe n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi gushize.

Bull Dog, Christopher, Danny Nanone, Dream Boys, Fireman, Kamichi, Knowless, Mico Prosper, Riderman, Senderi International na Urban Boys.

Nibo bahanzi 11 bazitabira aya marushanwa.

Ku nshuro ya mbere, abahanzi, Fireman, Kamichi, Senderi International Hits na Mico Prosper nibwo bagiye guhatana n’abandi muri aya marushanwa abahanzi bemeza ko babonamo ‘akantu’ ndetse bakanahakura abafana kuko bajya mu ntara zose.

Nyuma yo kumenyeshwa ko batsinze kwinjira muri iri rishanwa ritegurwa na Bralirwa ifatanyije na East African Promoters, aba bahanzi bahawe sheki ya 500 000 yo kwitegura.

Abahanzi nka AmaG The Black, Young Grace na Jay Polly wageze kuri Final ubushize, bari mu bakomeye batahawe amahirwe n’abanyamakuru batoye.

DSC_0558
Umuhanzi King James waritwaye ubushize yasusurukije abari aho. Ubu ntiyemerewe kurijyamo
Kimwe na Tom Close waritwaye bwa mbere, nawe yaririmbye
Kimwe na Tom Close waritwaye bwa mbere, nawe yaririmbye
Muri Serena aho byabereye hari abatumirwa benshi cyane
Muri Serena aho byabereye hari abatumirwa benshi cyane
Uwari ahagarariye Bralirwa avuga uko irushanwa riteguye
Uwari ahagarariye Bralirwa avuga uko irushanwa riteguye
DSC_0331
Makuza wari uhagarariye MINISPOC
Dream Boys niyo yahamagawe mbere
Dream Boys niyo yahamagawe mbere
Bull Dog niwe wahamagawe bwa kabiri
Bull Dog niwe wahamagawe bwa kabiri
Sandra Miraj, P Fla na El Poeta bari mu bahanzi bari bahari ariko batabonye amahirwe
Sandra Miraj, P Fla na El Poeta bari mu bahanzi bari bahari ariko batabonye amahirwe
Afandi Robert na Mani Martin bategereje
Afandi Robert na Mani Martin bategereje
Riderman, Uncle Austin na Mako Nikoshwa mu byicaro bategereje
Riderman, Uncle Austin na Mako Nikoshwa mu byicaro bategereje
Knowless avuga ko ashimishijwe no kwinjira muri iri rushanwa ku nshuro ya gatatu
Knowless avuga ko ashimishijwe no kwinjira muri iri rushanwa ku nshuro ya gatatu
Mico Prosper bwa mbere yijiye muri iri rushanwa niwe wahamagawe nyuma
Mico Prosper bwa mbere yijiye muri iri rushanwa niwe wahamagawe nyuma

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Jay Polly kwiyemera kwe kumukozeho

    • NI BYIZA KWERI ARIKO MUSIGEHO GUHARABIKANA

  • iyi ggss ni fake kabisa.

  • Jay Polly nayobewe nukuntu agera kuri final. buriya kweri mwumva aririmba iki? Jyewe kabisa ndumva bakoresheje ubushishozi kudashyiramo Jay Polly.

    • Abantu sibo mana! sinzi wowe ubushishozi wakoresheje Umuvuga nabi! Uko utekereza siko undi atekereza

    • wikwishiramo jpol man bul dog we aririmbiki?

  • siwe uba utuka abanyamakuru ngo ni amadebe ntakiza cyo kwiyemera kumuntu waguteje imbere jayy poly ihangane kandi wisubireho wige kubaha nokumvira abanyamakuru

  • Reka azime Niwe Ku gerant Reaction ye imbere ya Public Nyje na mwemera kuko yaririmba agahinda kacu abana bo kumuhanda n’abakomerekejwe n’amateka
    none yihanga Ama G nawe buri ari kuza

  • Jay Polly, afite talent yo kuririrmba hip hop, que le meuilleur gagne! we still like Jay Polly, and i will not follow any program of guma guma any more!

  • Uwanga kumva niwe utumva ubutumwa hip hop ya jay polly itanga uzambaze kdi uhere ku kanyarirajisho wumva!singombwa rega ngo dukomeze twiyumvire za ndagukunda!!!!reka tunyuzemo ubutumwa hahindutse umwe ku munsi nabyo ntibyatugwa nabi wowe utumva ntuzanamenya!

  • MURAHO BENE DATA?
    NDINGINGA CYANE UMUKOZI W IMANA MANI MARTIN KONGERA GUSUBIRA MURI GOSPOL KUKO AHA NIHO IMANA IZAMUZAMURIRA KDI NIHO IMPANO ZE ZIHEREREYE.From emmy in RUSIZI Disctrict

    • Muraho neza, Emmy w’irusizi we, uvuze ibyo utazi rwose! MAN Martin byose arabishoboye kandi ubu yateye imbere cyane atanaririmba Gospel uvuga! niba wenda utanabizi, niwe muhanzi wenyine mu ba kino gihe mu Rwanda utumirwa mu ma Festivals atandukanye hirya no hino mu mahanga!niwe wenyine wuzuza ama sale y’ibitaramo akomeye aha muri kgl,Abayobozi bakomeye, abakire n’abakene,abato n’abakuru twese tumwiyumvamo! yewe na Nyakubahwa H E, haba ubwo ajya gusohoka akamujyana nk’umuhanzi w’icyitegererezo! ubwo uravuga ko IMANA IZAMUZAMURIRA AHO UMUSHAKA (MURI GOSPEL) GUTE? yaramuzamuye ahubwo wowe uherukinzira mu mpeshyi! ubundi se waba uri nde ngo umenye aho impano ze ziherereye? oya oya Emmy subiza amaso inyuma urasanga wanditse ibyo utatekerejeho neza!from MUGISHA Kgl

      • Kuzamuka, gusubira muri Gospel. Martin uko ari ubu ntaho ataniye n’abandi bbaririmba cyangwa bacuranga gospel. Gospel ubwayo ni zwahama nk’iyindi miziki yose, kuko imiziki aho iva ikagera ntitana no kwirya, kwirata n’amatiku hagati y’abazamutse n’abatazamuka n’ubucuruzi n’ayava mu bucuruzi bwayo ubwabwo. Umusitari w’umunyamuziki wa gospel ntaho njye namutanyiriza n’umusitari w’umu badboys, west, n’izindi trends z’imiziki ikomoka muri illuminati zose.

  • Man Martin atarimo ayo si amatora ahubwo ni fora (nde?). senderi man nange aho najyamo

  • wow! MANI MARTIN ufite look y’abahanzi international! ndakwemera saaaaana! komeza uduserukire!

  • ariko mwe mwishyiramo jay mutekerezako jay p nabandi nkawe bazatoranwa ari uko babanje gusenga abo banyamakuru? bajye bababwira barakabya!

  • Kabisa bahisemo neza ntamarangamutima yarimo noneho akarusho bashyizemo christopher ndamwemera ndamwemera kd tumurinyuma naho abatabonye ayo mahirwe bihangane next time nibo

  • Ewudu we, uzarorere gukurukira PGGSS jye nzayikurikira. uretse ko mbizi nubundi ubeshya uzayireba. Ewana Abanyamakuru kabisa nta sentiment bakoresheje.

  • Ewana big up kuri Knowless!!
    Ndabona yari yambaye neza nk’umwari w’umunyarwandakazi wiyubashye!!
    Very smart!!

  • ni ubwa mbere nabona Knwowless yambaye neza

    • erga nawe nimwiza arabarya yabura muliliya rushanwa likaryoha se rebe uko asa arakeye peeee ntakindi yatorewe

    • erga nawe nimwiza arabarya yabura muliliya rushanwa likaryoha se rebe uko asa arakeye peeee ntakindi yatorewe

  • ni ubwa mbere nabona Knwowless yambaye neza9nk’abakobwa b’abanyarwanda

    • hahaaaaaaaa,sha nanjye nibajije ahantu knowless yakuye iriya jipo?uwayimutije rwose yakoze pe,kuko araberewe nakomereze aho wenda areke gutira nawe muri ziriya 500000 nawe aguremo ize zimwambitse

  • Nishimiye afrobeat master Kamichi, congs my man komeza ubahe, ubahe kandi ubahe!

  • Njye nishimiye uyu mwari Knowless uko yambaye rwose. Ubundi mu bahanzi-kobwa bo mu Rwanda ku bwanjya Knowless namufanaga bwa kabiri kuko umwanya wa mbere nawugeneye Queen Cha nyuma y`uko Miss Jojo abaye nk`uhagaritse umuziki ariko ubu muri iyi PGGSS III kubera Knowless arimo wenyine nk`umwari ubanza amajwi yanjye yose nzayamugenera. Nubwo ndi ishyanga buriya nzamutora kuri murandasi.

    Hanyuma ku bahanzi batatowe byo buriya imyitwarire yabo bajye bamenya ko rimwe na rimwe ibigiramo ingaruka! None se wambwira ute ko umunyamakuru yagutoye muri Salax Awards bamara kukwamamaza ukijugunya ngo ntuzayitabira nta mpamvu ( usibye wenda ko wagaye icyo ukeka wazahembwa ustize) nyuma indi opportunity yaboneka ukgakeka ko yakongera kugutora? Apana. None se wowe urebye ibyo Jay Polly yakoze PGGSS II isozwa yijugunya ntiyemere ko King James yamuriye ( Kandi tuvugishije ukuri King james yari abikwiye), ukongeraho intonganya no gutuka abanyamakuru kuri Radio ukavuga ngo bari kongera kumutora? Ntibishoboka.

    Burya Discipline muri byose ni ingenzi. Gusa abanyamakuru nabo bamwe bajye birinda kubogama cyane no gusba ruswa ngo abahitishe indirimbo z`abahanzi kuko nabyo bica intege abahanzi cg se bikaba byakurura kumvikana guke hagati yabo bombi.

    Ubwo uwo amahirwe azasekera mwifurije kuzasoza neza uru rugendo rwa PGGSS YA 3.

  • Ariko rero Christopher nawe nta ribi rye kandi ubona uwamuha ubushobozi yavamo umuhanzi mwiza. Courage man! Gusa sinzi hagati yawe na Knowless uko nzababangikanya ariko mbifurije urugendo ruhire.

  • ng’umwana yararenzwe arenza nyina akaguru na jay poly yabonye amaze kuba umu star atangira gutuka abanyamakuru atazi ko bamufashije kugera aho ageze atangira kubatuka ngo ni amadebe none anbo barabimweretse yeeeee suko bazima!!!! sha mujye mwubaha abanyamakuru! kandi ntugakire ngo wibagirwe gukinga!!!

    • MUSIGEHO GUHARABIKANA DI!

  • Sha guma guma izaba ibishye wenda nuko jay yabatutse bakaba ari kumwihimuriraho ariko ubundi arabishoboye muzamubabarire dore namwe muramwishyuye birangire kuko kurwara inzika si byiza muziyunge kabisa!

  • yyyyooo,pole jay poll,ihangane ibyawe biri imbere,rwose ntucike intege kuko benshi bakuri inyuma,abakunzi bawe barahari humura ntubabare kubera abo banyamakuru.
    Naho knowless nawe iyo jipo rwose umuntu wayigutije umusabe ayikwihere kuko uraberewe pe,kdi no muri izo 500000 uzaguremo utundi tujipo nkutwo rwose,maze uzave muri bwabusa bwawe.

  • Umva wangu kki mwese mwihaye Knowless na Jay polly mubaveho ,n’abahanzi nyarwanda kdi turabemera . Knowless komerezaho kdi make more effort , Jay be sorry!

  • Christopher deserve this

  • Jay Polly jye rwose nta nubwo mbona yajya muri 20 b,abanyarwanda wagirango ni umushumba w’ihene wo muri 1978.

    • Reka gusebya umwaka navutsemo wangu! Icyo gihe se waraziragiraga ngo tumenye ko ufite gihamya? Kabure icyago rero!

      Gusa kuba AMA-G The Black atarimo, ntababeshye byanciye intege n’ubwo n’abarimo ntacyo mbanenga. Ariko ako kantu kandiye cyane.

  • MWATANGAJE ABAZAHATANA, REKA NANGE NTANGAZE UZATSINDA NI KNOWLESS.ALIKO SE IRIYA NGUTIYA YAMBAYE YAYIVANYEHE RA?

  • what about P fla

  • mbega PGGSS ibisye we!!!!harya ngo nuko abanyamakuru aribo batoye.burriya mwakurikije ik koko kubona musiga Mani Martin mugashyiramo mico,firemana nabandi.mwarangiza mukagaragaza inzika ngo ntimwashyiramo J Polly kukuo mwagiranye ikibazo nawe Skizz yararaye yivuyemo rwose kdi bibyo ntaho bayri bikwiye guhurira na PGGSS.Namwe turabagaye muratubihirije ikindi aho guteza music nyarwanda imbere ahubwo nimwe mri gufata iyambere mu kuyisubiza inyuma.Mwisubireho rwose

  • Urban Boyz 4rever. Bibaye turututu.

  • Yeweweeeee!!!n’umwaku…M.Martin ntawurimo,hagiyemo bull dog????????????

  • dore urwanjye rutonde KNOWLESS,MICO,AMAG,LIDEMAN,MANIMARTH,KAMISH BURDOG,SANDRA,

  • que deus te abencoa Knowless niwo wenyine narindindiriye kumva kuko mukunda kandi azi nicyo ashaka kugeraho azi music pee. uzagitwara tuuu Nyagasani arahari

  • jay polly mumushyire hasi kuko aracyari uwambere naho mani martin mwamukabirije nkurya beton kuko abamurusha ni benshi naho final ya fire na doggy nziza

  • nukuri ntimukumveko kwikwiza ari ibyabasilamu gusa umwali nuwikwije kd akarusho bigaragaza neza umucyo wacu nyamuneka mukobwa mwiza komereza aho ujye untuma nkucagurire dore ko utabona umwanya wenda wo kwirirwa nyabugogo muri tera hejuru habamo style za mbere nzagufasha kuko ndagukunda kd nkwifuriza gutsinda

Comments are closed.

en_USEnglish