Digiqole ad

Minisitiri Musoni yanyomoje amakuru avuga ko intara zigiye kuvaho

Hari amakuru amaze iminsi yumvikana mu baturage avuga ko intara zizavaho, uturere n’imirenge nabyo bikagabanywa, aya makuru ariko yanyomojwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni wavuze ko ababivuga nta shingiro bafite.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni. Photo: orinfor.gov.rw
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni. Photo: orinfor.gov.rw

Nk’uko yabitangarije Radiyo Rwanda, Minisitiri James Musoni yavuze ko aya makuru nta shingiro afite gusa ngo hari amategeko arimo kuvugururwa agamije ko intaza zizakomeza guhuza ibikorwa muri rusange gusa ibikorwa bimwe na bimwe by’amajyambere ndetse na serivisi zimwe na zimwe bizamanuka bijye ku rwego rw’akarere, umurenge ndetse n’akagari mu rwego rwo gutanga serivisi nziza kandi zinoze.

Minisiti Musoni yagize ati “Aya makuru nta shingiro afite, kuko mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage iki gihugu cyacu gifite inzego nk’uko zemejwe zimaze igihe zikora, nakubwirako uyu munsi dufite itegeko rigenga imitegekere yo mu nzego z’ibanze: akarere, umurenge n’inzego zindi zishamikiyeho ndetse n’urwego rw’umujyi wa Kigali; iryo tegeko riri mu Nteko ishinga amategeko, rigamije gusa kunoza imikorere y’izo nzego zidahindura imiterere cyangwa umubare

Abavuga ngo intaza zizavaho, nakubwirako itegeko rigenga imikorere y’intara ryamaze gutorwa ejo bundi n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi, rigiye gushyirwaho umukono na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngo risohoke mu igazeto ya leta, icyo navuga nuko ni ibihuha ntaho bishingiye”.

Minisiti James Musoni yavuze ko aya mategeko agamije kuvugurura ibikorwa bimwe na bimwe hagamijwe kubinoza

Ati “Ahubwo ubu ngubu icyo aya mategeko arimo kuvugururwa agamije nuko uhereye ku ntara, intara izakomeza ibikorwa byo guhuza ibikorwa muri rusange, ariko bimwe bimwe bijyanye n’ibikorwa by’amajyambere bizakorerwa ku karere ndetse akarere nako ibikorwa bimwe byahakorerwaga byo gutanga serivisi zizamanuka zikajya ku murenge, ndetse no ku murenge bimwe bikahava bikajya ku kagari bityo dukomeze kwegereza abaturage serivisi nziza; nibyo birimo gukorwa, kunoza imikorere kurusha guhindura umubare cyangwa y’izi nzego”.

Ibi Minisitiri James Musoni yuvuze bije bikurikira ibyatangajwe na Minisiriri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi mu kiganiro cyo kumurika ibyo guverinoma yagezeho, aho umurage yamubajije iki kibazo cy’uko imirenge izagabanywa ikava kuri 416.

Minisitiri w’Intebe ntiyabihakanye cyangwa ngo abyemere, icyakora yabwiye uwo muturage wari ubimubajije ukoreshe urubuga rwa twitter ngo nagetereze nibiba azabibona, yanavuze kandi ko nta kibazo abibonamo.

Ubusanzwe u Rwanda rugizwe n’intara enye n’umujyi wa Kigali, uturere 30 n’imirenge 416.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • musoni James nadutabare mu Murenge wa Muko Akarere ka Musanze.aho Executif w’umurenge yiyandarika kugera naho afatirwa mu rugo rw’umwarimu witwa Froduard agasinya sheki ya 500.000 frw ubo iyo ni service?umuseke.com muzaze mutohoze invo n’invano

  • Ahahahhhhhh, ariko nimba barabisuzumye bagasanga binyuranije n’itegeko Nshinga there is no shame babivuga da. Nahe ubundi njye mfite Proposaed Draft uyishaka nayimuha as reference, nahe rwose kwirenga ukabihakana kwaba arukivuguruza.

    • @ kaka: Wanyohereza iyo draft nkayireba

    • Man, watugezaho iyo draft? Umuntu yayikura he?

  • kuki mutagihitisha comments z’abantu?

  • Mr kabaka uku n’ugusebanya kabisa.

    • Ko yakurangiye aho byabereye wagezeyo usanga abeshya? byaba ari ugusebanya niba wemeza ko bitabaye.

  • yafashwe akora iki?

  • yafashwe akora ik?

  • Ariko Peter,urabaza amenyo y’inkoko ureba umunwa?!yafashwe yagiye gusambana n’umugore w’uyu mwalimu!ariko yamuhaye agatubutse 500 milles?namureka akajya amwona rimwe mu kwezi ubundi akampereza cash!haaa!!!!..

  • Ntabwo kuba GITIFU bibuza umuntu kuba umuntu ninkuko nawe wabigenza niba udatinya icyaha. nonese mumurenge wose niwe bafatanye umughore wabandi?
    Pray for this demons sprit of fornication and adulterly

  • uhuu none se buriya iyo sheki mwarimu arayejeje,nakomeze yone ariko burya ari wowe usanze barongora uwawe Mana yanjye dore umutima mu mutwe umuseke,com mutumenyeshe ukuri kubyavuzwe na kabaka

  • Gisenyi Oyee Ruhengeri Oyee, Butare Oye

  • bamwita gitifu ndahiro kd yayoboye na muhoza mumujyi wa musanze

  • Undebere unanyumvire ibyo Ministre atinyuka akavuga! Ubu ejobundi ibyo ahakana nibishyirwa mu bikorwa azamwara atangaze ibindi. Ajye amenya ko amakuru yose atabanza iwe! Amakuru n’ibihuuha bihera mw’itangazamakuru. Iryo ni ibaanga ry’imiyoborere ariko wihakana ahubwo reba aho ryanyuze(proof)

  • Njye ngira ngo uko mbumva abenshi bavuga ko entities zizahinduka nta wavuze ko zizakurwaho! Ubwo rero ngira ngo ibisobanuro byiza byari kuba bijyanye no kumenya niba muri uko guhinduka wenda umubare w`intara uzakomeza kuba umwe, uturere tukaba tumwe. Ariko se byo bibaye nta mirenge imwe izahuzwa wenda ugasanga hari ubugari bwari mu murenge uyu n`uyu bugiye mu wundi murenge? Ngira ngo benshi ni izo minduka mu duce tugize utugari, imirenge, uturere n`intara. None dore gitimujisho hejuru aha we ati njye nifitiye na Draft y`ibiri gukorwa muri izo mpinduka zitegurwa! Ubwo ukuri ni ukuhe? Tubitege amaso ureste ko njye ibi ntacyo bintwaye icyo nyotewe kurusaha ibindi byose no amahoro arambye mu gihugu cyacu tukayasogongera, tukinikiza tugacurura!Icyizere kirahari ariko kandi twizere ko ibintu bizakomeza kugenda biba byiza kurushaho.

  • You guys! Nagira mbamenyeshe ko iyo draft ihari kdi namwe mushobira juyibonera ku rubuga rwa MINALOC gusa ndagira ngo mbibutse ko reform yatangiye 2000 muri phase 1 igakomeza muri 2006 na phase 2 kandi ari nayo ubu turimo kandi hakaba hari hateganijwe na phase3 yagombaga gutangirana na 2011 ikaba ariyo iteganyijwe ya nyuma igomba kugera ku ntego za MDGs. ikigamijwe ahanini ni ukwegereza abaturage service ari byo byiswe decentralization ibyo bigakorwa services zimwe zatangirwaga ku ntara zitangirwa ku karere, iztangirwaga mu karere zikajya ku murenge n‘izo ku murenge zikajya mu kagari ibi na byo bikagerwaho hagabanywa umubare w‘intara, uturere, imirenge n‘utugari. Muribuka ko uturere twavuye kuri 93 hakaba hasigaye 30 gusa , ikindi kandi guca mu gikomwe byakorerwaga ku karere none iyo service isigaye itangirwa ku murenge kandi niwo level of development byitezwe ko muri phase 3 iyi service izatabgirwa ku rwego rw‘akagali kakaba ari nako shingiro ry‘iterambere. Ntabatindiye mushobora kujya kubyirebra kuri web ya MINALOC

  • Whatever…this guy is no leader just a politician and not a clever one.

Comments are closed.

en_USEnglish