Digiqole ad

Police FC na APR FC zasezerewe zose

I Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Police FC byayinaniye gutsinda LLB Academic y’i Bujumbura. Zanganyije igitego 1-1 maze Police FC ihita isezererwa kuko umukino ubanza yari yatsinzwe 1-0 i Burundi. Naho APR kuri iki cyumweru i Bujumbura nayo yasezerewe na Vitalo’o nyuma yo gutsinda 1-0 mu gihe yasabwaga nibura 2, kuko mu mukino ubanza yari yatsinzwe 2-1 i Kigali.

Police FC na LLB Academic i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu/photo Mbanda J
Police FC na LLB Academic i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu/photo Mbanda J

Ku munota wa 30 w’igice cya mbere, Kayumba Saidi yari amaze kubonera ikipe ye ya LLB Academic igitego cya mbere, ni nyuma y’uko iyi kipe yari imaze umwanya iherekanya neza cyane kurusha Police FC.

Mu gice cya kabiri, Police yisubiyeho mu kugumana umupira, ariko ikarangwa no guhuzagurika imbere y’izamu.

Imran Nshimiyimana wari winjiyemo asimbuye Ibrahim Ndikumasabo niwe waje kubona igitego cyo kwishyura cya Police, bakomeza gushakisha ikidi ariko birananirana umukino urangira Police isezerewe.

Umutoza wa Police Goran, yavuze ko ikipe ya kinnye atari iye. Yagize ati “ Iminsi tumaze twitegura uyu mukino yose yabaye imfabusa, abakinnyi bakinnye si abanjye. Ntawakinnye ibyo twavuganye.

Ariko nanone abantu bagomba kwemera ko kugirango ugere kure bisaba kuba ufite abakinnyi bakomeye, bo ku rwego mpuzamahanga. Ariko ikipe mfite abo ntabo mfite.”

Naho Michel Tuhabonye utoza LLB Academic we yavuze ko anezerewe cyane no gusezerera imwe mu makipe akomeye yo mu Rwanda. Ati “ Turanezerewe cane gose, tunezerewe kurushaho uburyo twakiriwe mu Rwanda tukaba tunahavanye intsinzi.”

Kuri iki cyumweru, muri Orange Champions Ligue  ikipe ya APR FC i Bujumbura ikaba nayo yasezerewe nyuma yo gutsinda Vitalo’o igitego kimwe ku busa, mu gihe yari yatsinzwe 2-1 i Kigali mu mukino ubanza, ivamo ku kinyuranyo cy’ibitego byinshi yatsindiwe mu rugo.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • POLICE IRANZE KOKO IDUTEJE ABARUNDI.

    • Abarundi nabahanga kumupira… ubwo twasubira guhaha nayo abana ba banyarwanda nta ruhago bigeze bamenya

      • we wabitoye urebye nahandi hose ama club afite aba etrange benshi kandi ntibituma equipe national zabo zija inyuma ok ndi i buja p6

      • Ntimurenganye Police cg APR zahuye n’abashingantahe kandi tubyemere baraturusha niba ugirango ndabeshya warebe muriGIKUNDIRO na MUKURA abari kuzihesha amanota abo aribo.

  • abarundi twanga twemera bakina umupira uri murwego rwohejuru kandi babyerekanye
    kandi turakwiye kubigiraho

  • igikona(APR) nayo yatashye ikuwemo na vitalo, abarundi tujye twemera baturusha umupira namikoro make bafite bagatsinda ikipe nka police na apr zifata amafaranga menshi cyane ???

  • ubundi aya makipe adashobora no kuzuza stade ya regional aba yasohotse ate? Ubutaha bazakinire inyuma ya ferwafa cyangwa ku mumena niho habakwiriye

  • Wenda police yo ntimenyereye amarushanwa mpuzamahanga, ariko APR ikomeje gushimangira ko ari STAR A DOMICILE !! Ni ibisanzwe ntijya irenga umutaru, yewe no muri CECAFA hanze ntacyo yibwira.

    • Ukurikirane statistique urasanga APR ariyo Equipe yo mu Rwanda yashoboye kugera kuli finale za CECAFA inshuro nyinshi kurusha izindi, ikindi nakubwira ni utasuzugura VITAL’O kuko niyo équipe mu Rwanda no mu Burundi imaze gukina finale ya CAF confederation cup.

      • APR niyo kipe yo mu Rwanda ifite CECAFA nyinshi(3) zose yatwariye i Kigali , naho kugera kuri final nyinshi byo ! Nta bikombe ariko ivana hanze kuko bayiha impamba itubutse kuri finals .IGIHANGANGE CYO MU RUGO.

  • Wenda police yo ntimenyereye amarushanwa mpuzamahanga, ariko APR ikomeje gushimangira ko ari STAR A DOMICILE !! Ni ibisanzwe ntijya irenga umutaru, yewe no muri CECAFA hanze ntacyo yibwira.?

  • Ngirango Police na APR babonye ko gushora ibifaranga byinshi bidahagije, hagomba na public.

    • Uzitonde ubaze neza unakurikirane APR igishora amafranga menshi nta Equipe yo mu Burundi, Uganda, Kenya, Ethiopie, Tanzanie, Angola yigeze iyivanamo mu bikombe bya CAF.

  • Hahaaa….!!!igikona cyabuze ba basifuzi bakibe,bagiha ibitego by’ubuntu.Songa mbere gikundiroooooo!!!!!!!

    • Wowe wiyise inzobere, Gikundiro yanyu nta gikombe izatwara uyu mwaka. muzababara mu mpera za champiyona. icyakora muzatanga amafaranga menshi. Kandi abo banyamahanga mukinisha bazagenda, abana bacu babanyarwanda bamenyera. Muri retour APR na Police zizabaha isomo rya ruhago. Icyakora ntimuzigaragambye.

  • pole sana kwa equipe za rwanda warundi tunasonga mbele
    nimwemere turabarusha umupira namwe mukaturusha itangaza makuru ok

  • Erega abarundi barabarusha nuko mwiyemera cane

  • kuba amakipe y’abarundi 2 akuyemo ayo rd
    umupira rd urihasi bidashidikanwaho abarundi amahiwre masaaaaaaaaaa

  • abarudi ndabakeje mugusezerera amakipe yo mu rwanda bidasubirwaho berekanye uko umupira wo muri kano karere uhagaze

  • Ntimukazane amacakubiri mu mikino kubera iki mutsimbarara ngo abana biwacu ubu se ubwongereza muzaburusha ekipe y’igihugu nziza ko bo muri premier league harimwo n’abanyamahanga(harimwo mbese n’umurundi).Muzasanga haboneka ko muri abanyamacakubiri mucafuze Urwanda!Ryosha nyabuna championa yanyu!

Comments are closed.

en_USEnglish