Digiqole ad

Lt. Gen. Kayizari, Dr. Mujawamariya na Karabaranga babaye ba Ambasaderi

None  kuwa  gatanu  tariki  ya  mbere  Werurwe  2013,  Inama y’Abaminisitiri yateraniye  muri  Village  Urugwiro,  iyobowe  na  Nyakubahwa  Perezida  wa Repubulika, Paul KAGAME. 

Lieutenant General Ceasar KAYIZARI wagizwe ambasaderi w'u Rwanda muri Turukiya /Photo internet
Lieutenant General Ceasar KAYIZARI wagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya /Photo internet

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza imirimo myiza abagize Guverinoma bashya,  inashimira  Nyakubahwa  Perezida  wa  Repubulika  icyizere  yagiriye abagize  Guverinoma  bose,  ari  abashya  n’abayisanzwemo;  nabo bamwizeza  kuzakorana  umurava  kugira  ngo  Igihugu  kigere  ku  iterambere twifuza  mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.

1.  Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 22/02/2013, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2.  Inama  y’Abaminisitiri  yagejejweho  aho  imyiteguro  y’Umwiherero w’Abayobozi  igeze,  isaba  ababishinzwe  kuyinoza  kugira  ngo  uwo Mwiherero uzagere ku myanzuro ishimishije.

3.  Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki zikurikira:

  • Politiki yo guteza imbere siporo mu Rwanda;
  • Politiki y’Igihugu yo kurandura imirimo mibi ikoreshwa abana n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.

4.  Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

  • Umushinga  w’Itegeko  ku  micungire  y’umutungo w’abashakanye,  impano  z’umuryango  n’izungura;  imaze kuwukorera ubugororangingo;
  •  Umushinga w’itegeko rigenga Umurimo w’Abanoteri.

5.  Inama  y’Abaminisitiri  yemeje  Iteka  rya  Perezida  rihindura  kandi ryuzuza  Iteka  rya  Perezida  No  55/01  ryo  ku  wa  02/11/2012  rigena ingano  y’imishahara  n’ibindi  bigenerwa  Abanyapolitike  Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.

 

6.  Inama y’Abaminisitiri yasabiye aba bakurikira guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

  •  Bwana KARABARANGA Jean Pierre, mu Buhorandi
  • Dr. MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc, mu Burusiya
  • Lieutenant General Ceasar KAYIZARI, muri Turukiya

7. Mu Bindi:

a)  Minisitiri  w’Umutungo  Kamere  yamenyesheje  Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi mpuzamahanga w’amazi  ku  itariki  ya  20  Werurwe  2013;  muri  urwo  rwego hateguwe  icyumweru  cyahariwe  amazi  kuva  ku  itariki  ya  18 kugeza  ku  ya  23  Werurwe,  kizibanda  ku  gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gufata amazi neza.

b)  Minisitiri  w’Ubucuruzi  n’Inganda  yamenyesheje  Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 15 Werurwe 2013,  u  Rwanda ruzizihiza  Umunsi  mpuzamahanga  wahariwe  umuguzi.  Muri urwo  rwego  kuva  ku  itariki  ya  5  kugeza  ku  ya  17  Werurwe hateguwe  ibikorwa  bijyanye  no  kwita  ku  burenganzira bw’umuguzi.  Insanganyamatsiko  ni,  “Turengere  umuguzi twihesha agaciro”;

c)  Minisitiri  Ushinzwe  Umuryango  w’Ibihugu  bya  Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 29 Werurwe 2013, u Rwanda ruzakira Inama ngarukamwaka ya 4 y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ku buzima n’imurikagurishwa  mpuzamahanga ku bikorwa byerekeranye n’ubuzima.  Iyo  nama  izibanda  ku buzima bw’umwana na nyina, indwara zitandura, itangwa rya serivisi zinoze n’imikorere y’inzego z’ubuvuzi.

d)  Minisitiri  w’Umuco  na  Siporo  yamenyesheje  Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki  ya  20  Werurwe  2013,  u  Rwanda  ruzizihiza  Umunsi  mpuzamahanga  w’Ururimi  gakondo.  Ku rwego  rw’Igihugu  uwo  munsi  uzizihirizwa  mu  Karere  ka  Gakenke,  Umurenge  wa  Muhondo,  ku  itariki  ya  18  Werurwe 2013.  Muri  urwo  rwego,  hateguwe  imurikabikorwa  ku  rurimi gakondo  rizabera  kuri  Sitade  Nto  Amahoro  i  Remera,  kuva tariki  ya  18  kugeza  ku  ya  20  Werurwe  2013.

Insanganyamatsiko  ni,  “Ururimi  rw’Ikinyarwanda,  Isoko y’Ubumwe n’Iterambere”.

 

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

0 Comment

  • Ariko ko mu kibuga hahoramo bamwe gusa nta bakiri bato bari bamenya akazi? Igihe kirageze koa abato nabo batangira guhabwa imyanya.

    • ni wowe ukigejeje se abantu muransetsa umuto uzajya guhangana nibibazo byurwanda asize inkumi ye hariya nta mitoma? reka abahaze irari rya gisore sha bayobore ndavuga (abakuru,inararibonye) nge ndi profeseur ariko imyaka yange sinayijyana kuyobora urwanda, kuko nkiri muto wangu ndacyashaka kuba ndya ubuzima

      • Urababaje ngirango uri,professor udashoboye

        • Tekereza uwo professeur urya ubusa ngo ari kurya ubusore bwe. Icyo nemeranyije nawe ntabwo yayobora urwanda ahubwo nubwarimu ntabwo abukwiye kuko ndikumva namugira umurozi kuko aroga abana ababwira ko bagomba kurya ubusore bwabo ntibatekereze gutegeka urwanda. Genda rwanda urababaje aho hari generation waretse zikaba zimeze nkibihuhungwa bidatekereza nejo hawe hazaza.

    • Ndabibona… we ihangane niba systeme ari uko mu kibuga hajyamo abakuze buriya anawe uko imyaka ihita indi igataha uba uri gukura ubwo igihe cyawe kizagera nawe winjire mu kibuga.

  • KIST BARABIGENZA GUTE

    • Ariko abantu mwabaye mute?
      KISTbarayigenza bate se new
      e ufite ubushobozi wenyine
      ukutibonamo ubushobozi niki
      bazo mu Rwanda tu

  • That is good!

  • Muja se kist ayisigiye nde disi?abahawe imilimo mishya tubifije imilimo myizzzaaaaaa.

  • félicitation Mr KARABARANGA JP

  • ariko se kuki abantu bamwe aribo basimburana kumyanya runaka nukuvuga ko ntabandi bashoboye baba mu RWANDA IGIHUGU NICYATWESE ibiryo iyobibaye bike twabisaranganya twese tukabaho

  • bibeshye kayizari yari akwiye kujya kuduhagarira muri Fifa cyangwa se BRALIRWA.

  • ICYAKORA BIRABABAJE ABANTU BASIMBURANA KUVA 1994 ABIGA BIGIRA IKI?MZEE GERAGEZA NAMARASO MASHYA EJO TUTAZABA NKO MULI TUNIZIYA, KANDI UKORA BYINSHI BYIZA AHO NAHO HAREBE ASANTE

  • Ndashimira HE uburyo ahora yongera imbaraga mu ikipe abereye umutoza n’umuyobozi.
    Ndamunenga ariko nanone ko atabona abakinnyi benshi kandi beza bahora barangiza mumakademi y’imikino hirya nohino mugihugu ndetse no mumahanga. Guhemba abakinyi bakina sinabyaye cga igicaumurundi aho kubaha ikarita y’umuhondo byaba ngombwa itukura bakava mukibuga. Urugero; Jenerali usengera cyangwa usengererwa izayose akagenda akambakamba cg agatangira kurasana, aho kubona ikarita agororerwa guhagararira igihugu, kuba ministiri w’umuco na siporo ugahita ugahita wiyongereraho inkumi n’abangavubose…
    HE, mwari mukwiye kureba uko mushyira abakinnyi b’urubyiruko mu ikipe mubereye umuyobozi kuko turabishoboye. Abo basaza barahaze kdi rimwe narimwe baragutenguha ntubimenye kuko bahora bukubwira ngo byose ni salama HE.

  • Lt Gen. Siza Kayizari, bakujyanye muri gahunda nyayo mwana! Turahombye sinzingera kubona icyashara, ntacyo ariko nzajya ngurirwa n’abandi. Uzirinde network nkiyaranze ba Kayumba.Uzitonde mushaija gwe

  • Sha mwihangane muzaba muyobora

  • Hahaahaa!!!abakiri bato mujye kwihangira imirimo!!iyo babibabwira se mugirango barabakinisha?ubundi muzisuzume murebe uko ireme ry’uburezi bwanyu uko rihagaze(ndabwira abahabwa degree buri munsi).

  • Itonde wa mwana we, ushobora kwikuza ukahakomerekera!!! ushobora kuba utazi ibibazo biri hanze aha.

  • Harya kayizari we azi gusoma?
    ababizi mutubwire?
    cg niwe bavuze utazi no kwandika I?

    • Martin!iririre sha ngo ntazi gusoma maze yinjiye ari mubanyarwanda bake barangije icyiciro cya 1 cya kaminuza nawe ngo inasome? basoma manange bravo afande uzagakorane umurava!!!!!

    • u man ?/ninde wakubwiye ko abayobozi bingabo batazi gusoma????? icyakubwira ko aribo bambere mu kwita kuburezi bwabakozi,iterambere nibo bambere wangu!ubyibagirwe ibyo.

    • Icyakora niba nawe ubizi ntacyo bizakumarira nubwo burere buke!Ariko aho wakuriye nta bakuru bahaba?Ubwo se iyo utinyuka ukavuga ko umuntu wabaye umugaba w’ingabo atazi gusoma nta pfunwe ubivugana?Mbega ikinyabupfura gike?Uragakizwa gusa nta kindi nagutuka!

    • yize menshi cyane kukurusha. ariko ntukavuge ibigambo nkibyo.uzirinde kwandika ibyo utekereje byose

  • fora ninde uzaba recteur wa université national du Rwanda? harya izatangirana na nzeri 2013?

  • Gukinisha abasheshe akanguhe ni byo bitumye ikipe ya HE igiye kuva mu kibuga nabi.

  • Iyo general atangiye kwigizwa
    Kure y’igisirikare?haba hari
    impanvu itari nziza kuba
    ambassador bisaba ubunyanga
    mugayo cyane

  • NDABASUHUJE MWES BAKUNZI BURURUBUGA,NKIMARA GUSOMA IZIMPINDUKA ZIRI KUBA MURI ZA KAMINUZA NDIKWIBAZA UKO ONE UNIVERSITY IZABA IYOBOWE,IKINDI NDIBAZA IYI KIPE IHORA MUKIBUGA ARI IMWE NIBA NTAWUSAZA NGO ANANIRWE GUTERA ISHOTI NKUKO BIGOMBA,MWIBUKE NA BARCELONE UBURYO ISIGAYE ITSINDWA BITEWE NUBUSAZA NYABUNEKA MWIBUKE ABAKIRI BATO,UBUNDI MWIREBERE NGO ITERAMBERE RIRIHUTA.

  • NDABASUHUJE MWES BAKUNZI BURURUBUGA,NKIMARA GUSOMA IZIMPINDUKA ZIRI KUBA MURI ZA KAMINUZA NDIKWIBAZA UKO ONE UNIVERSITY IZABA IYOBOWE,IKINDI NDIBAZA IYI KIPE IHORA MUKIBUGA ARI IMWE NIBA NTAWUSAZA NGO ANANIRWE GUTERA ISHOTI NKUKO BIGOMBA,MWIBUKE NA BARCELONE UBURYO ISIGAYE ITSINDWA BITEWE NUBUSAZA NYABUNEKA MWIBUKE ABAKIRI BATO,UBUNDI MWIREBERE NGO ITERAMBERE RIRIHUTA.

  • Njye ndabona mubeshya. Ubwo se abakuze mubona mu buyobozi ni bande? Ni bangahe? Ahubwo njye ndisabira HE kureba abantu bafite ubushobozi kandi basheshe akanguhe akabaha ubuyobozi kuko bo bazi nibura gushyira mu gaciro. Muzajye mureba ibihugu by’ahandi abo bikoresha, baba ari abantu basheshe akanguhe kandi b’inararibonye.Naho mu Rwanda usanga abayobozi hafi ya bose ari abasore n’inkumi. Uzajye kureba ba Gitifu b’imirenge n’abutugari bose ni abana bataramenya gusesengura neza ibibazo ari nacyo gituma usanga amadosiye menshi akorwa mu mirenge no mu tugari nta bushishozi burimo. Ahubwo hano mu Rwanda wagira ngo abakuze hari imiziro bafite.

  • Ibivugwa n’abantu ni ibitekerezo byabo, ariko umuyobozi ureberera igihugu, (President Paul Kagame)areba kure cyane kdi arashishoza. abayobozi ashiraho barakwiye kdi bakora uko bashoboye bagateza imbere igihugu muri rusange. Rero ni mugabanye amagambo arimo amarangamutima.

  • nuko bitangira, un Général ambassador? bye bye bye. Ese arabyishimiye ra?

    • niwe uzi neza uko abyiyumvamo , gusa ndizera ko ntakundi byamera kuko uko bizaba siko biba biteguye.
      God bless him.

  • Congratulations Karabaranga.Turashimira President Kagame ko azi kureba kure!!akazi rero uzahagarire igihugu neza.

  • Yes impinduka ninziza ariko James na Musa n’abakinnyi bashaje,ikindi n’uko ba Moyars bingwizamurongo bagakwiye gusezererwa abo mu mujyi wa Kigali, Kamonyi,Musanze,Nyabihu,Rubavu,Huye na Kayonze nyobozi muri rusange murakoze kwakira ibitekerezo byacu dutegereje ubushishozi buzava mu mwiherero.

  • ariko ibyo byose murabivugira iki?mwakuye amaboko mu mifuka mugakora, mukareba ko mutikenura kandi mujye mu menya ko iyakaremye ariyo ikamena.kwirirwa mutukana cg musebanya ntacyo bizabagezaho harya ngo nuko batabamenya ariko ubisoma amenya ko byavuzwe n’umunyarwanda mureke kutwangiriza umuco suko abanyarwanda twarezwe amagambo make ibikorwa byinshi,abo bagaya uwabibaha ngo wirebere uburyo babizambya.

  • mawbaye mute imirimo yurubyiruko niyo hasi bakavunika kuko nibo bafite imbaraga ubundi abasaza bagafata akayabo bakajya kurihira abana babo iburayi kugirango bazaze banabasimbure mubure kwihangira imrimo aha mbabwije ukuri niba utazi ikipe uko ikinira mukibuga wowe ushaje ntaho wigejeje hanga umurimo nureba nabi nawo bagukuzeho sha warubyirukowe

Comments are closed.

en_USEnglish