Digiqole ad

Nyuma yo gutsinda Mukura, Rayon Sports ikomeje kuza imbere

Kuri iki cyumweru, ku munsi wa 19 Rayon Sports yari yakiriye Mukura Victory Sport kuri stade Regional, bitoroshye yabashije gutsinda ibitego bibiri ku busa iboneraho kuguma imbere ku rutonde rwa shampionat nubwo igifite umukino w’ikirarane.

Umukino wabaye imvura nyinshi ihise i Nyamirambo
Umukino wabaye imvura nyinshi ihise i Nyamirambo/photo Umuseke.com

Mu gice cya mbere, Amakipe yombi yakinnye umukino mwiza, cyane ko asanzwe awuzwiho. Mukura cyane cyane yahererekanyaga neza hagati, ariko ntigere kenshi imbere y’izamu.

Ku munota wa 29 Hamiss Cedric yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira yari aterewe na Mwiseneza Djamal, maze uyu murundi awuterera mu kirere yitambitse kiba kiranyoye, igice cya mbere kirangira gityo.

Mu gice cya kabiri, Mukura yakomeje kwiharira umupira na Rayon ikanyuzamo ikawuhanahana neza.

Ku munota wa 66, abo hagati ba Mukura bakoze ikosa ryo gutakaza umupira maze habaho ‘contre attaque’ umupira uzamuwe na Hamiss Cedric, amaze gucenga abakinnyi babiri ba Mukura VS ahereza neza cyane Hategekimana Aphrodis bita Kanombe maze nawe ntiyazuyaza guteramo.

Iki gitego cyashimishije cyane abafana ba Rayon kuko cyashimangiye intsinzi y’iyi kipe y’i Nyanza yari yakiriye Mukura i Kigali ahari abafana benshi cyane ba Rayon.

Kanombe amaze gutsinda igitego cya kabiri
Kanombe amaze gutsinda igitego cya kabiri/Photo Ruhagoyacu.com

Nyuma y’umukino Didier Gomez da Rosa yavuze ko ashimishijwe no kuba atsinze Mukura, ikipe yemera ko ifite umukino mwiza.

Ati “ Ni umukino wadukomereye, ariko abakinnyi banjye bakoze neza inshingano nari nabahaye. Bakomeje gukina uko nabibasabye n’igikombe twagitwara.

Umutoza Kaze Cedric wa Mukura we akaba atigeze aboneka mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kugeza ubu Rayon Sports ikaba ikomeje kuza ku isonga muri shampionat n’amanota 38, imazemo imikino icyenda idatsindwa. Ikaba iheruka gutsindwa muri shampionat n’ikipe ya Mukura 2-1ku munsi wa gatandatu wa shampionat hari mukwakira 2012.

Nubwo imvura yari yaguye mbere, kwinjira ari 2000Frw aha macye ntibyabujije abafana ba Rayon kuza ari benshi cyane
Nubwo imvura yari yaguye mbere, kwinjira ari 2000Frw aha macye ntibyabujije abafana ba Rayon kuza ari benshi cyane/photo Umuseke.com

Indi mikino:

Musanze 0-1 Amagaju
Muhanga 0-0 AS kigali
Etincelles 0-1 La jeunesse
Isonga 0-0 Marines

Urutonde rw’agateganyo

No AMAKIPE P W D L F A GD PTS
1 RAYON S. 18 12 2 4 36 20 16 38
2 POLICE 17 9 7 1 26 10 16 34
3 APR 18 8 8 2 21 11 10 32
4 AS KIGALI 19 8 6 5 19 12 7 30
5 MUKURA 19 8 5 6 18 14 4 29
6 LA JEUNESSE 19 8 5 6 21 19 2 29
7 KIYOVU 18 8 5 5 15 14 1 29
8 MUSANZE 19 5 9 5 18 16 2 24
9 AMAGAJU 19 5 7 7 15 18 -3 22
10 ESPOIR 18 6 4 8 14 18 -4 22
11 MUHANGA 19 4 6 9 7 18 -11 18
12 MARINES 19 4 4 11 9 30 -21 16
13 ETIENCELLES 19 2 7 10 12 21 -9 13
14 ISONGA 19 1 9 9 13 22 -9 12

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Oyeeeeeeee Rayon!! Komeza udushimishe

  • si mfana ariko ubanza Rayon sport ikundwa pe maze iminsi mvugana n’abashuti bange bari mu rda umwe yankoreye agashya ambwira ngo turahurira kwa Gikundiro nti uvuze ngo kwa nde sha Yaransekeje ndumirwa ubwo niho namenye ko ngo yitwa Gikundiro ariko ishobora kuba imeze neza cyane posts zose z’inshuti zange ni Rayon gusa birashimishije nubwo ntajya menya ibya football cyane

  • mwaramutse mwese aba rayon narabivuze kandi inkono yahiye kabisa ubu ntakindi kirimo kunshimisha nka rayon nugutsindagura gusa ngaho mwese abari irwanda muterere rimwe murera natwe abari imahanga tubikiririze cyane cyane abari india mwese mwumve intero ya RAYON SPORT aba rayonnnnnnnnnnnnnnnnn,oyeeeeeeeeeeeeeee uranshimisha kweri yuko ntari umuherwe ngo nguhe ibyamirenge ku ntenyo ariko icyo mfite tuza gi sharinga oyeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!111

    • Uri umuntu w’umugabo cyane!!!

    • Mwaramutse abarayon banywanyi banjye mwese mugire muti oyee oyee Rayon mba muy’UG ariko ikipe iri k’umutima mba ndi kuri internet .ABARAYON MWESE MUGIRE AMAHORO

  • Muhagarare igitware! Imana ibidufashemo, imyaka ishize irahagije, nahubundi police n’ Arme ntibaramenya kata binyuramo.

  • Ooooo Rayon,

  • Abashinzwe ibyumupira nabandi bahanga bareba ukuntu babyaza umusaruro uhoraho bariya bareyo ikaba ikipe ikomeye aho iwacu nohanze kuko stade barayuzura iyo imeze neza ibyo wabaca byose kuki bitahoraho.

  • Rayon oyeeeeeeeee hatahiwe igikona kuwa 6turakiniga igikombe tube turacyegukanye naho cedric wamugereranya nande muri APR Rayon komeza udushimishe wowe na gomez d’aros komerezaho.

  • Intwari niyishima yasoje urugamba, imikino iracyari yose, hari APR ndetse na Police mugiye guhura, ubwo tuzareba icyo gikombe aho kizerekeza.

    Murakoze

  • S’inkuru noneho ndabona gikundiro ibemeza pe!!!!!!!!!!!!!ibikombe by’uyu mwaka byose n’ibyayo.Tukuri inyuma.Komeza utsinde wo kabaho we!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • genda gikundiro uranezeza peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,rayon we rayon we rayon weeee,komeza utsinde amakipe uri ubukombe ,tukurinyumaaa,nzagufana ubuzima bange bwose.KOMEZA UBIKORE ABAWE TWESE TUKURI INYUMA.

  • Ewana simfana Mukura V.s, ariko ifite umukino mwiza pee!

  • njye ndasaba abashinzwe iby’umupira mu Rwanda ko badufasha Rayo igatumira Barca FC, amatike y’indege bazirihira natwe tubakire; tuyinigire ku mahoro.

  • FC batwibye noneho ntawubakira, ariko bitondere intare za APR kuko zizabaconcomera ikinyuranyo cy’amanota 6 ni gito cyane.

  • guys courage kabisa, i gikombe kiri munzira na Gomezzzz, aba rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Ye yewe Murera!
    ye Yewe Murera!

    Abarayons mukomere!

  • Njye ndi muri AMERIKA ariko rayon sport nanjye ndayifana cyane nzagaruka nzanye inkunga yanjye nk’umufana maze twiyubakire ikipe ikomeye. Abarayon mukomere!!!!

  • mukomereze aho

  • kuki se ubundi tutiha agaciro guher kuri mukura kugeza isi irangira match za rayon ntakuzisubiza ku 1000 frw guhera kuri 2000 frw kuzamuraaaaaaaaaa. mukomereze aho atabaye 2000 kuzamura ka stade k’inyamirambo kasenyuka kubera ubwinshi bw’abantu ohhhhhhhhhhhhhh rayoooooooooooonnnnnnnnnnnnnnnnnnnn

  • Oh Rayon!!!!!ikipe y,IMANA!!!!

  • Rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!

  • URWANDA hari baringa w’umupira. Haheruka umupira ku bwa SIZA we wayoboye byibuze tukagera muri CAN 2004. MU mateka y’URWANDA. None wabwira ni ryari ikipe y’urwanda yasezerewe n’iyi burundi? jyewe wapi. na Rayon ni cyagihugu cy’impumyi ufite rimwe ayobora abandi. rwose abanyamakuru bibariza HE Banza atazi urwego urwanda ruriho kw’isi kuko FERWAFA Yaba yareguye kera. byibuze tushobora uburundi kuko Uganda yo bizadusaba imyaka myinshi. Duterere imbere mubintu byinshi ariko umupi wapi biteye isone kubona ikipe yiburundi itsinda ikipe ya APR mu RWANDA ahaaaaaaaaaa naho police yo nakamenyero wenda gacyeya. Ndasaba ko mwadusabira NYAKUBAHWA perezida wa Republika uko umupira uhagaze tuzunve ko yemeranya na FERWAFA. Kuko abanyarwanda ntibishimiye umwanya turiho.

  • RAYON OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!! ABABYEYI TUGUFATIYE IRY’IBURYO KANDI UZAGIKUKANE UNEZEZE ABAFANA BAWE

  • @ Bahati Innocent:

    Mbere yuko mutsinda U Burundi bwa Nyaburunga banza mukemure ikibazo kiri mu makope yanyu kuko ndabona nabwo buticaye kuko hari byinshyi buriko buvugurura utibagiye ko n’umwanya bufise ku rutonde rwa Fifa buwukesha U Rwanda na Kenya. Encore plus, bufise n’umwanya mwiza muri comité éxécutif ya FiFa.

  • ariko mwabafana mwe mwakwitonze murashaka iki igihe kiracyahari mube muretse mutazarira mutacyibonye.

  • OYEEEE! RAYON IMAZE KUDUHOZA AMARIRA TWARIZE MU ITANGIRA RYA CHAMPION .

  • Aba rayon nimuze kuri uyu wagayandatu dutsinde APR FC tugaragaze ko dushaka ibikombe oh rayon abakunzi bawe tukuri inyuma.

  • Reyon oyeeeeeeeeeeeeee tuzagitwara byanga bikunda igihe n’iki tukamera nka za tp mazembe tugatsinda amakipe kakahava kuko rayon abafana ifite igomba kuba equipe y’igihangajye maze APR fc ntizongera kuba equipe ingora reyon nukuyitsinda nka bitatu nibyo bicye maze Reyon ikibera ubukombe

  • Oyeeeeeeeeeee Rayon tukuri inyuma kandi komerezaho ntuzasebye RUDAHIGWA, kuko kuva kera nta muntu winyanza utsindwa. Mbonereho kubwira abafana bose ba Rayon nabifuza kuyifana ko uyu munsi hari ubukwe bwayo ikaba iri burongore APR Fc.

  • IMISHWI Y’IGIKONA TURAYIPFUYE KABISA 4-0
    OYE RAYOOOOOOO!!!

Comments are closed.

en_USEnglish