Digiqole ad

Cardinal O'Brien yasabye imbabazi ku byaha byo gusambana

Uyu mu cardinal yemeye ko imyitwarire ye mu gusambana yageze aho irenga ikigero  ku rwego n’intebe yari yicayeho, uyu munsi akaba aribwo yabisabiye imbabazi.

Cardnial O'Brien
Cardnial O’Brien

Mu itangazo yasohoye yavuze ko asabye imbabazi abo yasambanyije n’abo yagerageje gusambanya. Asabwa imbabazo Kiliziya gatolika anasaba imbabazo abaturage ba Ecosse.

Uyu mucardinal yeguye ku wambere w’icyumweru gishize nyuma y’uko imyaka yari ibaye myinshi yararezwe n’abapadiri batatu ko yagerageje kubasambanya yitwaje ububasha yari abafiteho.

Cardinal O’Brien yari amaze igihe kinini ariwe mucardinal mukuru mu Ubwongereza. Nyuma yo kwegura akaba yarahise avuga ko atazanitabira imihango yo gutora Papa mushya muri uku kwezi.

Itangazo yanditse risaba imbabazi yagize ati:

Mu minsi yashize ibyo nashinjwaga byagiye ku mugaragaro. Mbere, kuba abandegaga batarajyaga ku mugaragaro kandi batavuga neza ibyo bandega byatumye mbihakana.

Ariko, ubu ndagirango ubu nemere ko imyitwarire yanjye mu mibonano mpuzabitsina yarenze ikigero cyanjye nka padiri, nka Archbishop ndetse nka Cardinal.

Kubo nahemukiye, nsabye imbabazi. Ku bakilisitu gatolika, ku bantu ba Ecosse, nsabye imbabazi.

Ubu ngiye kumara igihe nsigaranye mu kiruhuko. Sinzongera kugaragara mu ruhame mu itorero gatolika muri Ecosse.”

Mu myaka ya 1980, Cardinal O’Brien yashinjwe n’abapadiri batatu ko yabakorakoye ashaka ko basambana mu bihe bitandukanye.

Uyu mu cardinal ugiye kuzuza imyaka 75 yagaragaje kenshi ko ashyigikiye ko abihaye Imana bahabwa uburenganzira bwo gushaka. Iki cyifuzo cye ariko n’abo bagisangiye Vatican ikaba kugeza ubu yaracyimye amatwi.

BBC

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko kwiha Imana si ukudashaka, kuko n’andi madini barashaka kandi bakigisha ijambo ry’Imana.Icyifu natanga nuko bahabwa uburenganzira nkubwandi madini, murakoze.

    • Kwiha Imana ni ukwiha Imana nyine. Ntabwo rero gushaka umugore bijyana no kwiha Imana.None se Ko Yezu yabaye muri iyi si imyaka mirongo itatu n’itatu yose kandi yari umusore mwiza, hari ubwo yigeze ashaka umugore?

      Ushaka gukurikira yezu rero no kwiha Imana, agomba kugenza nka Yezu nyine. Umupadiri wumva ashaka kuzana umugore azasezere abuvemo hanyuma ajye gushaka ibyo yumva akunze. Ariko ntabwo Kiliziya Gaturika izemera abashaka kuyivangira.

    • bigerezaho bagakabya nigute umuntu muzima ubaho neza utagira icyo abura adashobora gushaka? gusa iyo bibaye butso nibwo usanga bajya guheheta bajya gukorana imibonano mpuzabitsina nábo bahuje ibitsina cyangwa bakajya gushaka abagore bya rwihishwa bakabasambanya bamara kubatera inda abana bakabafasha bavugango ni impfubyi kandi bafite ba se bazwi! gusa Imana izababaza byinshi bantu bÍmana muhindukire mumenye ko Imana ibera hose icyarimwe ushobora kwihisha mu ikanzu yúbukristo ariko amaherezo uzashirwa kumugaragaro niba ibyo ukora bidatunganye. benedata mureke uko tumeze imbere ariko tugaragara nínyuma kuko nibyo bizatuma Shitani atadushuka. twese twaracumuye twese twabaye intama zitagira umwungeri twabaye ibirara nitwemere Yesu/Yezu aragushaka kugirango akwakire ngwino uko u meze kose arakwakira naho ibyaha byawe bya tukura tukutuku niwemera Yesu araguhundura umukiranutsi. Yesu/Yezu abagirire neza mwese musomye iyi Comment kanda nabifuriza kuzahurira mu ijuru kwa Data!

      • Ibi nibyo Yesu yahoraga apfa n’abafarisayo n’abasadukayo bahoraga bambaye amakanzu, bahatira abantu kwubahiriza imihango y’amadini yabo nyamara atari abakiranutsi!Yarababwiye ngo mwa nryarya mwe, mumeze nk’ibituro bisize ingwa, kuki mwoza igikombe inyuma kandi imbere ari umwanda?Kuki mubuza abantu kwinjira mu ijuru kandi namwe ubwanyu ntimuryinjiremo?Kuki muhatira umuntu kuza mu idini yanyu nyamara yahagera akaba mubi inshuro 100 kurusha uko yari ameze?N’ibindi…(Matayo 23:13-32). Ibyiza rero ni ukwemera ibyaha byawe n’intege nke zawe kandi ukabyihana ugasaba Yesu ko aza muri wowe akaba ariwe ukuneshereza kamere y’ibyaha dukomora kuri Sogokuruza wacu Adamu!Ntuvuge ngo ntibishoboka kuko ari ibyo Yesu yaba yarabambiwe kandi agapfira ubusa!Yesu ati”Muze mwese abarushye n’abaremerewe mbaruhure”!Yohana ati “Ukora ibyaha ni uwa Satani kuko uhereye kera kwose Satani akara ibyaha”,kandi ati “Uwabyawe n’Imana ntakomeza gukora ibyaha kuko imbuto y’Imana iguma muri we”!(1 Yohana 3:8-9)

    • bigerezaho bagakabya nigute umuntu muzima ubaho neza utagira icyo abura adashobora gushaka? gusa iyo bibaye butso nibwo usanga bajya guheheta bajya gukorana imibonano mpuzabitsina nábo bahuje ibitsina cyangwa bakajya gushaka abagore bya rwihishwa bakabasambanya. twese twaracumuye twese twabaye intama zitagira umwungeri twabaye ibirara nitwemere Yesu/Yezu aragushaka kugirango akwakire ngwino uko u meze kose arakwakira naho ibyaha byawe bya tukura tukutuku niwemera Yesu araguhundura umukiranutsi. Yesu/Yezu abagirire neza mwese musomye iyi Comment kanda nabifuriza kuzahurira mu ijuru kwa Data!

      • Aho kugirango Kiriziya gaturika ikomeze igaragare ko ariyo ikunze kugaragarawa ko abayobozi barimo padiri, musenyeri, cardinari bakora ibintu nk’ibyo byurukoza soni, birakwiye ko bakomorerwa kuzana abagore kuko Imana itabyanga naho ubundi bazakomeza batyo usange Kiriziya Gaturika ikomeje guseba, hari irindi torero wakumvamo ibintu nkibyo se? Ahaaaa! Nagahoma munwa kubihaye Imana.

        • Harya abafite abagore ntibasambana,uwo binaniye ntawe bahatiramo azavemo.

  • Kamere muntu ni inyantege nke kandi nta bushobozi ifite bwo kunesha icyaha ariko hari uwanesheje icyaha ariwe Yesu, umuhaye ubuzima bwawe bwose ntacyo wisigarije inyuma abasha kuba muri wowe akanesha ibyaha byashoboraga kukugira imbata!Cardinal yagize neza gusaba imbabazi ariko ntabwo yihannye kuko no kwegura yabitewe n’uko bamushyize ahagaragara, kujya mu kiruhuko rero si umuti ahubwo umuti n’uwo kwihaga agaha Yesu ubuzima bwe bwose akamubabarira, akamwomora kandi akamushoboza urugendo ruzamugeza mu ijuru!Si non yaba yararuhiye ubusa nk’abandi banyabyaha bose bazarimbuka bazizeko banze imbabazi Imana yabateganyirije muri Yesu Christo!

  • Ariko kuki mwanyonze igitekerezo cyanjye?

  • inama namuha nuko atafata umugambi mubi wo kutongera gusubira mukiriziya ahubwo yakagombye kuhaboneka cyane ndetse akarushaho gusenga natwe abakristu tukamufashisha inkunga y,isengesho . ntacyaha nakimwe kitababarirwa. nokuba yatekereje gusaba imbabazi nabyo nintera yambere.

  • URI UMUNTU WUMUGABO KUBA WEMEYE ICYAHA UKAGISABIRA IMBABAZI MURUHAME BIDASHOBORWA NABENSHI KUBWISONI ZIBA ZABABUJIJE KUZISABA NGO ABANTU BATAGUCA AMAZI NDETSE NGO BATABONA ITORERO NABI MURI RUSANGE IYUBA NANDI MATORERO YABIKORAGA WWE UKIJIJE UBUGINGO BWAWE UZAG– USEKA NIWE UZASIGARANA UMUGAYO NAHO WWE URAKARABYE ABANDI BAKUREBEREHO

  • Jesus said ” Petero uri urutare kuri urwo rutare nzubaka ho Kiliziya yanjye kandi n’imbaraga z’ikizimu ntizizayisenya”

  • Kwiha Imana ni ukwiha Imana nyine. Ntabwo rero gushaka umugore bijyana no kwiha Imana.None se Ko Yezu yabaye muri iyi si imyaka mirongo itatu n’itatu yose kandi yari umusore mwiza, hari ubwo yigeze ashaka umugore?

    Ushaka gukurikira yezu rero no kwiha Imana, agomba kugenza nka Yezu nyine. Umupadiri wumva ashaka kuzana umugore azasezere abuvemo hanyuma ajye gushaka ibyo yumva akunze. Ariko ntabwo Kiliziya Gaturika izemera abashaka kuyivangira.

    • Umva Barinda we, ko Petero muvuga ko abo bapapa basimbuye we yari afite umugore, abo bandi bo mubahora iki?
      Ikindi kandi uzige amateka, uzasanga hari abandi bapapa bari babafite (nkohereje ku ishuri rero!!!!!!!)
      Naho ibya Yezu byo ubyihorere kuko yasize abisobanuye. Habaho inkone 3:
      – Izabigizwe n’abantu
      – Izabivukanye
      – N’izabyigize ku bw’ubwami bw’Imana.
      None seba hari ababyigira bakaba babona byarabananiye cyangwa baribeshye, ubaburiza iki gushaka? Ntegereje igisubizo cyawe. Urakoze!

      • Ibi iyo bijemo amarangamutima yacu nk’abantu bituma duca urubanza rubogamye: Ababa abapadiri ba Kiliziya Gatolika (y’i Roma) baba bazi neza ko bataremererwa gushaka abagore. Ese mbaye ndakunda kwambara ibara ry’umukara nkwiye kujya ku ishuri nzi neza ko bambara umukara ngo ningerayo nzateza amakuvo cg njye njyenyine njye nambara umukara (kabonae n’iyo byaba rwihishwa)? Rwose niba Kiliziya gatolika (ya Roma) nka Institution itaremera ko abapadiri bagira abagore sinumva impamvu ukeneye umugore atareka kujyayo, naba yaragezeyo abivemo, ashake umugore abe umukirisitu mwiza.
        Naho Mahoro uvuga ko Petero yagiraga umugore, nawe yaje gukurikira uwo yitaga Umukiza we wa mugore aramusiga. Ntabwo nzi niba Ivanjiri yemeza ko umugore we bagendanaga.
        Kuba hari abapapa bagize abagore ni uko icyo gihe byari byemewe cg se bakoraga icyaha gikomeye (cyo kubeshya kuko ubundi Imana nta kibazo ifitanye no gukora sexe).

        Ikindi buriya wasanga bamwe muri twe tutazi ni uko abapadiri bigeze babaho bemerewe kugira abagore, kimwe n’uko ADEPR ya mbere ya 1976 yanywaga inzoga, byose byaje ari amabwiriza mbonezamyitwarire (discipline). Ariko niba nkunda akayoga sinajya muri ADEPR ngo mbemeze ko bakwiye kuyinywa. Nabivamo ahubwo nkajya gusengera aho bayinywa kuko (n’ubwo atari icyaha ubwacyo) ni amabwiriza biyemeje (kandi kuyanyura ku ruhande ni ugukosa). Same applies to the Holy Catholic Churc. Nakomeje kwandika Kiliziya Gatulika ya Roma kuko iya Orient (Orthodoxe) yemerera abapadiri gushaka abagore.
        Mugire amahoro.

        • Sinzi ibyo wita ibyaha n’ibitari byo, ubwo biterwa n’imyizerere yawe n’ubumenyi bucye mu by’Umwuka ariko ukurikije Bible kunywa inzoga ni icyaha kimwe no kunywa itabi cyangwa ibindi byose bihumanya urusengero rw’Imana kuko turi insengero z’Imana kandi Bible ivugako utsemba urusengero nayo izamutsemba(1 Abakorinto 3:16-17)

      • Mahoro, Petero amaze guhura na Yezu, yasize byose aramukurikira. Ari uwo mugore uvuga, n’ibindi batarondoye muri bible. Kandi mukigero cy’umubiri mubukure, mubumenyi bwanjye bucye, Petero yavutse mbere ya Yezu. Bitandukanye nabashakashaka Imana bigomwe bimwe mubyo benshi duha agaciro, nko gushaka,…. Abiha Imana ubu, bivuga ko, aho gushaka umugore uzasiga, cyaneko bisaba guhara byose, ugakurikira Yezu, ugomba kumureka. Ahubwo igikuru ni uburyo witwara, nyuma yo kumukurikira. Niba harimo ibidasobanutse, nzabisobanura ejo, nanditse nsinzira. Murakoze

  • Imana ishimwe cyane ku bw’ubw’imbabazi asabye. Inyuze muburyo bwiza bwo gusaba imbabazi, ahereye ku bantu “MATAYO 6:14 KOKO, NIMUBABARIRA ABANTU AMAKOSA YABO, SO WO MU IJURU NAWE AZABABABARIRA AYANYU” njyewe ndamubabariye. Kuko n’Imana ari inyampuhwe, ayikubite imbere ayisabe imbabazi, natwe tumufashe, izamubabarira ntacyaha kitababarirwa. Ariko nawe aherukire aho gucumura ukundi. Imana ibidufashemo!

  • Mfite ubwoba ko IKIZIRA gitangiye kugera AHERA.
    UWITEKA ATUBABARIRE !

  • Uyu abaye umugabo kuko abenshi imyanya bicayemo si iyabo.urebye no mu Rwanda hari abakagombye kwibwiriza,cyane cyane abapadiri ba Butare,Kigali,Kibungo na Ruhengeri.Aba ba nyuma barakabije pe cyane uwirirwa aheheta utwana muri INES NGO NI vrac ARIKO TUZAMUCA URIYA MURIZO NATISUBRAHO

    • Betty ushobora kuba uri umubeshyi, uyu VRAC ndamuzi, turabana, kandi rwose ndi umukobwa utari mubi. Ariko mu birirwa bansaba kuryamana nabo we nta rimwe arabimbwira, kandi uko muzi ntabyo ajyamo rwose, akorera Imana n’abantu akurikije uwo yemeye. Mujye mureka gusebanya kuko uyu abishaka yakurega n’uko nyine ari Padiri akaba ahora yimereye nk’intama bajyanye ku ibagiro akemera nta rubanza.

  • Mwiriwe nshuti basomyi? ku baganishije ku kuba kudashaka kw’abiyeguriye Imana aribyo bitera kujya mu busambanyi kuri bacye muri bo, jye si ko mbibona. None se nta bagabo bubatse muzi bata abagore babo bakajya mu busambanyi? Hari n’abagore bakora batyo. Jye ndasanga umuntu twamureba ku giti cye ntitubigire rusange(Generaliser) Abakora ibi bintu nibo bacye abenshi mu biyeguriye Imana bitwara neza batunganya ibyo bashinzwe. Tubasabire gutsinda isi n’Imibiri natwe kandi twisabira, INGOMA Y’IMANA YOGERE HOSE. Cardinal we yasabye imbabazi ni byiza nakomereze aho, abandi tumurebereho tugororokere Imana, twitandukanye n’ikibi. Uvuga ko atunganye, ni byiza cyane, ariko ni we wakagombye kuba afite akazi kenshi ko gufasha Yezu gukiza isi, mu isengesho mu mvugo no mu ngiro. Dufatane urunana dukataze tugana ijuru.Mugire amahoro kandi mube intwari.

  • Erega cardinal ni umuntu kuba hari aho yatsinzwe byidutangaza cyane, ahubwo twirebe turwanye ikibi cyose na hose twihereyeho, no ku baturi hafi.
    Ubusambanyi bwose ni icyaha, ubu bw’abahuje ibitsina bwo ni ishyano mu bantu, twese tuburwanye uru rugamba ntitururwana twenyine Imana iri ku ruhande rwacu.

  • Hahindutse iki ko umuntu asigaye akora comment ntigaragare uyu muco Umuseke ntiwawugiraga. Nategereje izo nanditse nahebye. Tug=jye dusoma gusa nta comment?

  • Muranze murazinyonze izo nanditse?

  • IBYAHA MW`ISI BYARAGWIRIYE. YESU ARIHAFI HAHIRWA ABO AZASANGA BITEGUYE KUKO UWO MUNSI UZATUNGURA BENSHI.

    AMADINI Y`IKIGIHE YUZUYE UBUSAMBANYI, UBUGOME, ISHYARI ….

    MWIBONEZE KUKP YESU AGEZE KW`IREMBO

  • Aha najye mbona ibyiza ari uko babareka bagashaka abagore nkabandi kuko nubundi bakora ubusambanyi bihishe ,kandi hari nababyara abana hanze ntibanafashe nabo babana babyaye udasize nanyina wuwo mwana akaba akwiciye ubuzima gusa atanagize icyoamarira uwo yashyize kwisi,ibyo bikitwa ububandi nubuhemu bukomeye ,kumuntu nkuwarukwiriye icyubahiro aba afite agafatwa nkumubeshye nkabandi bose biyeye isoni cyane nagahinda,bajye babanza bahitemo neza kuko ntawe uba umupadri kunugufu ubonye utazashobora kwihangana nkabandi warongora ukaba umugabo nkabandi bagabo babyaye bagaheka aho guhora wihishahisha cyangwa kwitwa umuhemu.

  • Gusaba imbabazi kwe biranshimishije. Bigaragaza ko ari umukozi w’Imana ariko satani yamwinjiranye. Imana rwose imubabarire natwe abantu tumubabarire.

  • JYE IMBABAZI NDAZIGUHAYE CYANEEEE KANDI N’IMANA IKUBABARIRE.GUSHAKA KWA BA PADIRI NTABWO ARICYO GISUBIZO CY’IKIBAZ,KUKO UMUGABO AVA KU BURIRI ASIZE UMUGORE AKAJYA GUKABAKABA MUBANDI BARYAMYE MURI IYO NZU.
    RERO MURI EGLISE CATHOLIQUE HABAHO IMIHAMAGARO MYINSHI KUBURYO UWO ARIWO WOSE UMUNTU ABA AGOMBA KUWITWARAMO NEZA.WABA PADIRI WABA UWASHATSE MURI BYOSE UMUNTU ABA AGOMBA GUKIRANUKA

  • Harya abafite abagore ntibajya basambana? Ese wabwira iki imumtu ushaka kuba umusirikari ariko akarahira ko atazigera akora imyitozo isabwa? Buri mibereho igira amategeko yayo, uwo binaniye ntibamworohereza ahubwo iyo bibaye ngombwa avamo. Nta kujenjeka kuri disipline.Icyakora noneho Kiriziya gatorika si ukunguka abajyanama kuri kino kibazo???Kare kose se.Bihehe yagize impuhwe ryari di??

    • Nawe warabibonye?

  • Mina, ubwo wumva uburemere bw’ubwo bufatanya-cyaha bw’uwo mugore cg umukobwa n’umupadiri, muguhemukira Imana? Wumva uwaciye Imana inyuma, guhemukira umuntu aribyo byamunanira? Erega umenye ko iyo usambanye n’uwihaye Imana, uba ubaye MUKEBA(abagore basangiye umugabo umwe) w’Imana kuko baba barasezeranye nayo kubana akaramata. Uretse ko Imana itari nk’abantu ngo igire ishyari, ariko uzakurikirane imibanire y’abakeba, uzabimenya. Ahubwo Imana irihangana!

  • Imana igirire uwo mucardinal imbabazi, abakristu turazimuhaye. Gusaba imbabazi bw’icyaha kiremereye girtyo n’ubutwari kandi nabo yahemukiye nibamwegere bamuhumurize nirwo rukundo dusabwa.
    Shitani arayisenyeye, Nyagasani Abisingirizwe.

  • Erega nindaya njye barita ndabazi, kdi njyewe mfite umupadiri untereta nakomeza nzamushyira kumugagaragaro, mbivuze hakiri kare.

Comments are closed.

en_USEnglish