Month: <span>February 2013</span>

Irebeye kuri Brazil, MINEDUC irashaka kujya igaburira abana ku ishuri

Barebeye ku gihugu cya Brazil, kuva kuri uyu wa 26 Gashyantare Ministeri y’Uburezi mu Rwanda yateranyije inama y’iminsi ibiri kuva kuri uyu wa kabiri, igamije kwiga uburyo abana bo mu mashuri abanza bajya bagaburirwa ku mashuri kugirango bibafashe gukurikirana amasomo nta mbogamizi z’inzara n’ingendo. Ibi ngo ni nyuma y’uko bigaragaye ko usibye ikibazo cy’ingendo bakora […]Irambuye

Ingabo 110 zatashye ziva muri Darfur

Abatashye ni abasirikare 110 bashimiwe umurimo mwiza bakoze mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur muri Sudani . Aba baraye baje kuri uyu wa 26 Gashyantare batangaje ko abatuye kiriya gihugu bari bamaze kwibona cyane mu ngabo z’u Rwanda. Iki kiciro cy’ingabo cyatashye ni icyanyuma muri batayo enye zari i Darfur zimaze gusimburwa n’izindi enye. […]Irambuye

Interpol yafunguye ishami ryo guhashya abarobyi batemewe

Kuri uyu wa kabiri Ishami Mpuzamahanga rya Polisi(Interpol) ryatangije ku mugaragaro ishami rishya rishinzwe uburobyi butemewe n’amategeko. Iyi porogaramu nshya yiswe “Project Scale” yatangijwe  mugaragaro kuri uyu munsi i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa igamije kurwanya abantu bose bakora uburobyi mu buryo butemewe n’amategeko aho byagaragaye ko nibura mu mafi atanu arobwa nibura ifi imwe iba […]Irambuye

Ku myaka 8 yarushinganye n'ufite imyaka 61

Hari abavuga ko umuntu yakagombye gushinga urugo afite imyaka 21, cyangwa se bakavuga ko iyo umugore yarengeje imyaka 45 aba atagishinze urugo kuko adashobora kuba yabyara. Ariko siko byagenze muri iyi weekend ishize mu gihugu cya Zimbabwe kuko abantu barenga 100 batashye ubukwe butangaje aho umugore w’imyaka 61 yarushinganye n’umusore w’imyaka 8. Abo bakoze ubukwe […]Irambuye

Ferwaka irateganya amahugurwa no kuzamura mu ntera abakarateka

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda Ferwaka rirateganya igikondwa ngarukamwaka cy’amahugurwa azasozwa n’ikizamini cyo kuzamura abakarateka mu ntera, bakambikwa imikandara yisumbuye kuyo bari basanzwe bambara. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate  mu Rwanda  Uwayo Theo yatangarije Umuseke.com ko Ayo mahugurwa azabera kuri sitade nto y’i Remera, akayoborwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu Ruslan Adamov , akazasozwa n’ikizami cyo […]Irambuye

Gushima Imana mu byiza idukorera n’ibyigiciro

Imana irema umuntu, yamuremye  mu ishusho ryayo imushyira ku isi ngo ategeke ibindi biremwa byose biyiriho. Ibi  bikagaragaza urukundo rukomeye yamukunze n’agaciro yamuhaye kugeza ku munsi wa none. Niyo mpamvu nifuje gusangiza abakunzi ba Umuseke.com urukundo Imana idukunda rutagereranywa mbashishikariza guhora bashima Imana, yaba mu byiza cyangwa mu bibi kuko byose Imana ariyo ibigena. Imwe […]Irambuye

Abayobozi baraye bashyizweho bahise barahira

Nyuma y’ivugururwa muri Guverinoma ryaraye rikozwe na President Kagame nkuko Itegeko Nshinga ribimwemerera, abashyizwe mu mirimo mishya bahise barahirira kuyikora neza kuri uyu wa 26 Gashyantare. Muri uyu muhango, mu ijambo rito President Kagame yahavugiye yavuze ko imyaka 20 ishize ikwiye kwereka buri muntu ko u Rwanda ari igihugu kitameze nk’ibindi. President Kagame akaba yabasabye […]Irambuye

Chris Brown “Gukubita Rihanna nicyo kintu nicuza mu buzima”

Uyu muhanzi n’ubu ugikurikiranwa na Police kubera ibyo yakoreye Rihanna mu 2009, ubu aravuga ko ari umuntu wahindutse wicuza cyane ibyo yakoze. Chris Brown yagize ati “ Hari igihe mushwana, mukarwana nuwo ukunda. Ariko ririya joro niryo joro nicuza kurusha ibindi byose mu buzima, ikosa rikomeye kurusha ayandi. Ariko arankunda, navuga iki? Yarambabariye. Ariko narabikoreye […]Irambuye

John Terry na Rafa Benitez bashwaniye bikomeye ku myitozo

Captain wa Chelsea John Terry n’umutoza wayo Rafael Benitez batanye mu mitwe mu myitozo bakoze kuri uyu wa mbere, imbere y’abakinnyi n’abakozi bandi muri iyi kipe. Aba bagabo bafatanye mbere gato y’imyotozo ku kibuga cya Cobham complex aho bayikorera. Benitez yari ahamagaye abakinnyi ku ruziga ngo baganire ku byababayeho ku cyumweru ubwo batsindwaga na Manchester […]Irambuye

MINISANTE: bateranyije inama yo guhashya imfu z’abana bakivuka

Kigali – Kuri uyu wa 26 Gashyantare Ministeri y’Ubuzima n’umushinga w’abanyamerika VSI ((Venture Strategies Innovations) batangije inama y’umunsi umwe yo kureba uko imfu z’abana bavuka n’abagore babyera zagabanuka kurushaho. VSI ivuga ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, birimo n’u Rwanda, abagore 47 000 buri mwaka bitaba Imana babyara cyangwa bahitanywe n’inda. Mu Rwanda, nubwo […]Irambuye

en_USEnglish