Digiqole ad

Irebeye kuri Brazil, MINEDUC irashaka kujya igaburira abana ku ishuri

Barebeye ku gihugu cya Brazil, kuva kuri uyu wa 26 Gashyantare Ministeri y’Uburezi mu Rwanda yateranyije inama y’iminsi ibiri kuva kuri uyu wa kabiri, igamije kwiga uburyo abana bo mu mashuri abanza bajya bagaburirwa ku mashuri kugirango bibafashe gukurikirana amasomo nta mbogamizi z’inzara n’ingendo.

Ku bufatanye na PAM byakorwaga ariko ku mashuri macye mu gihugu
Ku bufatanye na PAM byakorwaga ariko ku mashuri macye mu gihugu

Ibi ngo ni nyuma y’uko bigaragaye ko usibye ikibazo cy’ingendo bakora bajya gushaka amafunguro, hari n’abana batabasha kubona indyo yuzuye mu rugo bitewe n’ubushobozi bucye bw’imiryango bavuyemo.

Ibi ngo bigira ingaruka cyane ku myigire n’imitsindire y’aba bana imbere y’amasomo baba bakurikirana, bityo bikanabagiraho ingaruka z’igihe kirekire bamwe ntibige ngo barangize.

MINEDUC iri kungurana ibitekerezo n’inzobere zaturutse muri Brazil ngo barebe uko babafasha kwiga no kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kwiga bugufi byose bigamije kuzamura imyigire y’abana b’u Rwanda.

Kugaburira abana ku mashuri amwe n’amwe byari bisanzwe bikorwa mu mashuri abanza agera ku 100, ariko bikozwe n’imishinga imwe n’imwe itegamiye kuri Leta ku bufatanye na MINAGRI nkuko byatangajwe na Erasme Rwanamiza umuyobozi muri MINEDUC.

Ministre Dr Biruta yicaranye (hagati) n'inzobere mu burezi zaturutse muri Brazil
Ministre Dr Biruta yicaranye (hagati) n’inzobere mu burezi zaturutse muri Brazil mu nama iteraniye muri Serena Hotel

Rwinamiza yavuze ko bashaka kunoza iyi gahunda barebeye ku buryo mu gihugu cya Brazil babibashije kubigeraho bigafasha abana biga mu mashuri abanza kwiga neza.

Rwinamiza ati “ turashaka kubanza kwiga ku mbogamizi, tukanigira no ku gihugu cya Brazil cyabigezeho. Twe hari gahunda yari yatangijwe na PAM mu 2002 yo kugaburira abana ariko yatangiriye mu turere byari byagaragaye ko dufite ibibazo by’umusaruro uhagije wo gutunga abana mu ngo.

Ariko mu minsi yashize yagiye igabanya uko yakoraga iki gikorwa, twe rero tukaba dushaka kukinoza kikaba cyanakorwa mu Rwanda hose

Muri iyi nama, bavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko aho aba bana bagaburirwaga mu Rwanda, umwana wo mu ishuri ry’incuke yakoreshaga amafaranga 409 ku munsi mu gihe yahawe n’amata, naho mu mashuri yisumbuye umwana yaryaga amafaranga 122 ku munsi yahawe ifunguro gusa.

 

Barabaganirira uko iwabo babigezeho
Barabaganirira uko iwabo babigezeho
Brazil ni kimwe mu bihugu by'intangarugero ku isi mu kugaburira abana ku ishuri
Brazil ni kimwe mu bihugu by’intangarugero ku isi mu kugaburira abana ku ishuri
Mu turere tumwe na tumwe byakorwaga n'imishinga itegamiye kuri Leta, aba ni abana bo mu ishuri ribanza ry'i Nyarusange bafata amata ku ishuri
Mu turere tumwe na tumwe mu Rwanda naho  birakorwaga n’imishinga itegamiye kuri Leta, aba ni abana bo mu ishuri ribanza ry’i Nyarusange bafata amata ku ishuri

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abayobozi ba MINEDUC batekereje neza kugaburira abana ku ishuri byaba ari igikorwa cyiza cyane kigomba gushyigikirwa na buri munyarwanda wese kuko abana b’u Rwanda ni abacu.

  • Mutubabarire ndavuga UM– USEKE murekereho iriya nkuru yuriya Musore waciwe amaboko kubera amafuti ya Abashinzwe Umutekano kuko ari isomo rikomeye

  • ibi ni byiza niba ntakindi ababyeyi bazasabwa kubyo bari basanzwe batanga! ariko bitari ibyo babyihorera cyane cyane ko abana bacu basigaye biga 4hrs 30min kumunsi gusa (7h00-11h30) ngirango nuwatetse biba bitarashya! keretse yatetse nabi! njye ndabona atari ngombwa!

  • ibyiza n’uko mwadufasha kugaburira n’abari mu mashuri yisumbuye ,amafranga atangwa ya minerval aruhije ababyeyi kugeraho abana bamwe birukanwa mu bigo.

  • MINEDUC NIGENZURE Imirire buri gihe kuko abana bo muri secondaire barya nabi sana bakabura aho babariza ndetse n’abo muri internant

  • nawe gereranya iriya pate jaune n`iriye myaka y`aba blazir umbwire…Gusa byaba byiza batavuze ngo twongere minerval,cyangwa ngo tujye tugemura utwaka twejeje…

  • Iyi gahunda ni nziza iramutse iteguwe neza,gusa ikibazo cyagiye kigaragara nko mu karere ka Kamonyi kukigo cy’amashuri cya Mukinga kiri mumurenge wa Nyamiyaga ibyo kurya by’abana byaranyerezwaga kumugaragaro,hakaba nikindi kibazo cyo kugurisha abana amasahane ya Plastic yo kuriraho buri gihembwe,buri mwana akishyura amafaranga 250,kandi isahane imwe irangiza umwaka ubaze n’ibiruhuko bamara bari iwabo,ukibaza aho aya mafaranga ajya bikakuyobera.Ibi byose bigakorwa n’ubuyobozi bw’iki kigo.Ariko noneho bitonde kuko ibyo banyereje birahagije.ntimutunyongere comment turabasabye.

  • yes nibyiza ariko harebwe naba secondaire cyane cyane internat haribibazo byokubura ibiribwe kubera ikibazo cyamafaranga make ya school fees itakinjyanye nibiciro

    Perezida KAGAME nafashe ibigo,kuko iyo ababyeyi bashaka kongera amafaranga yishuli Minisitiri Mathias akoma akaruru

  • nibyiza pee ntako bisa na boarding schools nibazifashe , nibareke ababyeyi bagire nuruhare rufatika mukuzamura imirire yabana babo , Minisitiri nti yigire umunyepfuwe cyane urusha nyirawumwanaimbabazi;;;;;;;;;

    abahanga bemeza ko uburezibutarimo uruhare rwababyeyi nizero ntamusaruro

  • Leta nitabare urubyiruko ruri muri 9&12 ybed.barashonje pe!naho izo internats zirasetsa .tekereza umwana ubyuka 5h00 du matin agakora urugendo rwa 2hrs akiga agataha 14h20 atarashira ikintu mukanwa!IMANA ibarinde bana b’u rwanda

  • Niba se barabirebeye kuri Brazil ntibabona ko abana bafite aho kujya kurira hateganyijwe atari kuntebe bigiramo mwishuri ntimuziko harababana bajya babihisha muntebe bakajya bakozamo intoki mu gihe cyo kwiga hanyuma bigateza umutekano muke mwishuri rero muzabateganyirize nururiro nyarwo nibishoboka.

  • nibyo kabisa bizatuma abana benshi bagana ishuri thanks

  • Ni igitekerezo cyiza ariko birakwiye ko uwo mushinga wigwa neza. Batekereze ikibazo cy’isuku kugirango abana batazaharwarira kubera amasahani atogeje neza. Bazanigishe abana kurisha ikiyiko / ikinya (kubabishoboye). Ifoto ya mbere iteye agahinda kubona abana barisha intoki muri 2013, ese twaba tubateje imbere ?

Comments are closed.

en_USEnglish