Digiqole ad

Ku myaka 8 yarushinganye n'ufite imyaka 61

Hari abavuga ko umuntu yakagombye gushinga urugo afite imyaka 21, cyangwa se bakavuga ko iyo umugore yarengeje imyaka 45 aba atagishinze urugo kuko adashobora kuba yabyara. Ariko siko byagenze muri iyi weekend ishize mu gihugu cya Zimbabwe kuko abantu barenga 100 batashye ubukwe butangaje aho umugore w’imyaka 61 yarushinganye n’umusore w’imyaka 8.

Sanele Masilela w'imyaka 8 na  Helen Shabangu  w'imyaka 61 bari mu bukwe bwabo.
Sanele Masilela w’imyaka 8 na Helen Shabangu w’imyaka 61 bari mu bukwe bwabo.

Abo bakoze ubukwe ni Sanele Masilela w’imyaka 8 na Helen Shabangu w’imyaka 61 bubera mu gihugu cya Zimbabwe aho bari bashagawe n’abana uwo mugore yabyaranye n’umugabo we mukuru.

Nyirasenge w’uwo mwana wakoze ubukwe, witwa Patience Masilela ufite imyaka 46  yasobanuye icyateye uwo mwana gukorana ubukwe n’umukecuru.

Aragira ati: “Uyu mwana bamwise izina rya sekuru utarigeze akora ubukwe bwemewe n’abakurambere, nuko abakurambere b’uwo mwana bamutegeka gukora ubukwe, ahitamo kubukorana na Helen w’imyaka 61 ngo amubere umugore. Umuryango natwe ntitwamutereranye twamubaye hafi tunakoresha amafaranga menshi kugirango ubu bukwe bushyirwe mu bikorwa kuko dusanzwe twemera ibyo abakurambere bifuza kandi bategetse.” 

Helen Shabangu wakoze ubukwe n’uwo mwana , atangaza ko n’ubwo yari asanzwe afite umugabo ndetse banafitanye abana 5, anejejwe n’uko bashyize mu bikorwa ugushaka kw’abakurambere kandi yizera neza adashidikanya ko abakurambere aho bari bishimye. Aragira ati :”uyu ni umuhango dukoze wo gushimisha abakurambere  bikaba byerekana ko uyu mwana  azakora ubundi bukwe mu bihe bizaza”.

Sanele Masilela uwo mwana wakoze ubukwe aragira ati: “Nabwiye mama umbyara ko nshaka gukora ubukwe kandi koko narabishakaga cyane, nkaba narahisemo Helen Shabangu ngo tubukorane  kuko namukundaga kandi byaratunejeje kurushingana. Nkaba rero nteganya kuzajya mu ishuri nkigana imbaraga nyinshi, ubundi nazaba mukuru nkazashaka uwo tungana ”. 

Uwari usanzwe ari umugabo wa Helen Shabangu witwa Alfred Shabangu w’imyaka 65; atangaza ko nta kibazo yigeze agira cy’uko umugore we yakoranye ubukwe n’uwo mwana, kuko nawe ahamya ko ari ugushaka kw’abakurambere kwagombaga  gushyirwa mu bikorwa.

Aragira ati: “Njyewe n’abana banjye turanezerewe kandi nta kibazo na kimwe tubifiteho ’’. 

Uyu mugabo ariko, ntiyemeranya na bamwe mu baturage kuko bo bahamya ko batunguwe kandi bagatangazwa cyane n’ubu bukwe. Baratangaza ko abantu batagombye kurengera bigeze aho kubera impavu z’abakurambere. Bakaba batangaza ko ubwo bukwe butemewe n’amategeko ahubwo ari ibintu byakozwe nk’umuhango gusa.

Ibirori bihumuza abo bakundanye babisoje basomana kumugaragaro.

Roger Marc Rutindukanamurego.
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko se Zimbabwe siyo yafunze abasenga shitani. ubu se ibi bakora byo ngo ni “abakurambere”si ibya shitani nyine. Zimbabwe aracyari inyuma kabisa

  • Imana ishoborabyose itabare zimbabwe n’abanyazimbabwe bamenye Yesu kristo ababohore umukana bwa shitani.

  • Ariko narumiwe koko! Mbabajwe n’uyu mwana mwiza bahemukiye! Ubu kuzubaka urwe ni ah’Imana kuko iyi migozi bamubohesheje ni hatari uzi gukura abadayimoni baramaze kukwigarurira ngo ni abakurambere? Ahaa Imana igatabare

    • Sha nanjye nunge muryawe. Imana nifashe kariya kana ikabohore kuko ziriya ni ingoyi za Satani bakabohesheje.

  • njyewe mfite ikibazo, ubuse azaba umugorewe cg ni umuhango gusa ngo wugushimisha izo nyabingi zabo? birababaje peeeeeeeeeeee isi irashaje koko!!!!!!!!!!!

    • jye mba numiwe se buriya baba bakina ibiki pu gusa nibigaragara ko ntabuyobozi buzima bagira

  • njyewe mfite ikibazo, ubuse azaba umugorewe cg ni umuhango gusa ngo wogushimisha abo bakurambere babo? birababaje peeeeeeeeeeee isi irashaje koko!!!!!!!!!!!

  • aha hantu hakeneye ivugabutumwa rihagije

  • yeweyewe nibyabakurambere koko .ibise haraho byabaye?

  • Yebabaweee!!ubuse uyu mwana urongoye dayimon azayihonoka????

  • sha ntibyoroshye peee amahano arakomeje koko wabona isi igiye kurangira

  • nimpruka ikomeje kwigaragaza tubemaso tutazatungurwa no kugaruka kwa yesu.

  • Birenze kwemera

  • iyi ni imihango bane buriya aga peti karahita kisubirira murugo nuriya mucecuru ajye iwe . mbega agahinda

  • Iyi ni imihango bane buriya aga peti karisubirira iwabo umugore nawe yisubirire iwe

  • Mbanje kubasuhuza gusa ndumiwe pee abazimu koko!!! Ntibizagere murwagasabo kuko birakabije muhorane amahoro y’Imana

  • mfite ishema ryo kuba ndi UMUNYARWANDA KUKO IWACO I RWANDA IBI NTAHO BYABAYE KUKO IBI NTAHO BITANIYE NO KWITA AMAZINA Y’AMAGENURANO LETA YACU YARABICIYE KUKO NABYO BYARI INGOYI KU BANYARWANDA.NDIZERA KO HAGIZE N’AHO BIBA YAHITA IBIKUMIRA KUKO IDUFASHA KWITEZA IMBERE MU MYUMVIRE MIZIMA ITARINK’IRIYA YO MURI ZIMBABWE!!BAJYE BEGERA PEREZIDA WACU ABAGIRE INAMA NZIMA!!!!!!!!!!!!

  • Iyi ni imihango ubwo byarangiriye aho ngaho.

  • umwana Imana izamufashe namara gukura ye kuzibuka amahano yakoze.

  • NTABWO BYOROSHYE BUT UWITEKA AKUNDA URWANDA NABANYARWANDA.ATWITAHO BURIMUNSI KUGIRANGO TUTAZAHURA NAMAHANO

  • Abakozi b Imana basengere zimbabwe kuko igiye kuba indiri ya shitani ngaho ni haturutse abashaka gusenga shitani ku mugaragaro none habonetse andi mahano yo gusezeranya umukcuru n umwana muto ngo n abakurambere dusengere zimbabwe cyane

  • imana ishoborabyose nitabare isi yacu byumwihariko zimbabwe

    • Abakozi bimana nibasengere zimbabwe ndetse basengere africa yose ,kuko uyumusi abakuze batanguye gukora ubukwe ni micuko ejo abasangiye ibitsina bazoca bakurikira.
      Isiyacu igeze habi ,satani niwe ariko arakora ivyovyose.

    • Imana nidufashe kuko satani yi ngaziye abana bayo.

  • sha kubwanjye ntibyagakwiye

  • eheeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!Nyagasani natabare naho ubundi birakomeye pe!!!!!!!!!none sekoko abanyamatorero bemeye kubashyingira?

  • Nugusenga kuko ibyahanuwe biri gusohoka mana tabara isi kuko irananiwe nabayiriho turarushye pe babase nimusenge

  • Ahaaaaaaaaaaa ndumiwe peeee mbega inkuru iteye isi kurangira UWITEKA adutabare

  • Ubwo ariko urumva icyo daimoni asaba si iriya myambaro myiza na decoration, ahubwo kariya kana buriya kakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu kuri uriya mukecuru kugirango umuhango nyakuri wubahirizwe.

  • Harya umwana w’imyaka 8 abasha kuronga ibya mutubwire

    • None se Nyiraburyo wowe urumva koko umwana w’imyaka 8 yabasha kuronga ibya naryo ritaragira agatege koko?Icyo gikecuru se cyo cyabasha kumva icyanga cyaryo nibura?Sha imboga zibona abana koko umunyarwanda yarabivuze?

  • umwana ugiye ukajya yisengerera igicyecuru,buriyase uri mwana azi kunyaza!!!!!!!

    • Ariko sha kavu uri kavumbi kok? uretse no kunyaza se ahubwo arashyukwa?

  • gusa twe nkabanyarwanda dushime imana kuko ari ntacyo uwiteka azakora atabanjye guhishurira abagaragu bayo nukuri bitubere akabarore natwe bitazatugeraho murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish